E-Ubuzima: U Rwanda rugiye gushyira amavuriro yose mu ikoranabuhanga
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko iri mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuvuzi, ndetse ko bitarenze uyu mwaka amavuriro yose azaba afite uburyo bwa E-Ubuzima, bugamije koroshya no kwihutisha itangwa rya serivisi z’ubuzima.
Ibi byagarutsweho ubwo u Rwanda rwakiraga inama Nyafurika igamije kurebera hamwe uburyo ikoranabuhanga rifasha mu buvuzi. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko igihugu gifite intego yo guca imbogamizi zigaragara mu itangwa rya serivisi z’ubuvuzi binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Ubu abantu benshi ntibagitonda imirongo kuri banki kuko bakoresha telefoni zabo. No mu buvuzi ni ho tugana, dushaka ko gutonda imirongo no gutegereza byajya bisimburwa n’uburyo bwihuse bwo kubona serivisi, harimo no kwishyura, gutumiza imiti cyangwa kwakira rendez-vous hifashishijwe telefoni.”
Dr. Nsanzimana yavuze ko gahunda ya E-Ubuzima izatangira gukoreshwa mu gihugu hose bitarenze amezi atandatu, kandi ko izafasha buri Munyarwanda kubona serivisi z’ubuzima mu buryo bworoshye. Abafite telefoni zigezweho bazajya bakoresha porogaramu yabugenewe, naho abafite telefoni zisanzwe bazajya bakoresha uburyo bw’amakode (USSD).
Ubu buryo buzajya bubika amakuru yose ajyanye n’ubuzima bw’umuntu, kuva agitangira kwivuza kugeza igihe ayakenereye, bityo umuganga akazajya abasha kumenya neza uko yagiye avurwa n’imiti yakoreshejwe, bigafasha mu kumuvura neza kandi vuba.
Minisitiri w’Ubuzima yongeyeho ko isi iri kugana mu buryo bushya bwo gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu buvuzi, aho imashini zishobora gusesengura amakuru menshi y’abarwayi icyarimwe, bigafasha kugabanya umubare w’abaganga bakenewe. Gusa yagaragaje ko hagomba gushyirwaho politiki zikumira ikoreshwa nabi ry’iri koranabuhanga.
“AI ni igisubizo gikomeye cyane ku bibazo bya Afurika birimo kubura abaganga, ariko tugomba kwitonda kugira ngo idakoreshwa nabi kuko bishobora guteza ingaruka zitifuzwa,” niko Dr. Nsanzimana yabivuze.
Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Prof. Ozonnia Ojielo, yashimye uburyo u Rwanda rugaragaza ubwitange mu guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi, avuga ko gahunda ya E-Ubuzima izaba urugero rwiza kuri Afurika yose.
Na we Nsengimana Jean Philbert, Umujyanama mu by’ikoranabuhanga muri Africa CDC, yashimangiye ko u Rwanda rukomeje kuba icyitegererezo mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, cyane cyane binyuze mu kigo gikusanya kandi gisesengura amakuru y’ubuzima, ubu gisangiye ubunararibonye n’ibihugu 18 byo muri Afurika.






