CHT yashyikirije urubyiruko 8 ibikoresho bya TVET mu kwitegura kwimuka kw’abaturiye pariki y’igihugu y’ibirunga
Mu rwego rwo gukomeza gutegura neza imiryango iri kwimurwa mu rwego rwo gusubizaho no kurengera Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, umuryango Conservation Heritage – Turambe, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ndetse n’inkunga yatanzwe na African Wildlife Foundation (AWF), wagejeje ibikoresho by’akazi ku rubyiruko umunani rwaherutse gusoza amasomo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).
Uru rubyiruko rwize imyuga irimo Ububaji, Ubukanishi bw’amazi, Amashanyarazi n’Ubwubatsi rwahawe ibikoresho by’ingenzi bijyanye n’amasomo rwize.
Ubufasha nk’ubu bubafasha gutangira gukoresha ubumenyi bafite ako kanya, bigatuma babasha kwihangira imirimo, kubona akazi no kwigira.By’umwihariko, bizabafasha kugira uruhare mu iterambere ryabo bwite no mu mibereho myiza y’aho batuye.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025, kuri Horticulture Hub mu Mudugudu wa Rurembo (mu Rushubi), aho cyahuje abayobozi b’ibi bigo, abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bwa pariki y’igihugu y’ibirunga.
Nk’uko gahunda yo kwimura abaturage ikomeje gushyirwa mu bikorwa, biteganyijwe ko uru rubyiruko ruzagira uruhare runini mu mudugudu mushya uzubakwa ku buryo burengera ibidukikije, uzwi nka Smart Green Village. Ubumenyi n’ubushobozi bafite buzaba ingenzi mu gutanga serivisi z’ingenzi, bityo bigafasha kongera imbaraga mu kurwanya ibibazo no kongera ubushobozi bwo kuramba kw’iyo miryango.
Bamwe muri abo banyeshuri bagaragarije Greenafrica.rw ko aya mahirwe abahaye icyizere cyo gukora neza.
Niyibizi Marcel, wo mu Kagari ka Kaguhu mu Murenge wa Kinigi, yagize ati: “Nabanje kwiga indimi n’ubuvanganzo muri segonderi ariko sinabasha guhita mbona akazi. Nyuma naje guhabwa amahirwe yo kwiga ububaji ku nkunga. Nari mfite ubumenyi ariko nta bikoresho, ubu mbonye ibyo nari nkeneye kugira ngo nkore neza kandi ngire icyerekezo.”
Naho Uwizeyimana Teddy, umwe mu bahawe ibikoresho, ati: “Nanjye nize ububaji. Ubu nshobora gukora inzugi, amadirisha, ibitanda n’ibindi bikenerwa mu mudugudu mushya uzubakwa. Icya mbere cyatugoraga ni ukubura ibikoresho, none iki kibazo cyabonewe igisubizo. Intego yacu ni ukwiteza imbere no gufasha ababyeyi bacu.”

Uwumuremyi Jean Paul, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Kinigi, yavuze ko kuba uru rubyiruko rwarize imyuga ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’igihugu:
Ati:”Leta y’u Rwanda igamije ko nibura 60% by’abarangije icyiciro rusange biga imyuga kugira ngo bifashe kugabanya ubushomeri. Aba bana bahawe ibikoresho bizabafasha kwihangira imirimo no kugira uruhare mu mudugudu w’icyitegererezo utegurwa.”
Yagarutse kandi ku nyungu z’umushinga aho yagize ati:””Umudugudu uzubakwa uzaba ufite ibikorwa nk’agakiriro, amashanyarazi, amazi n’ibindi. Uru rubyiruko ruzagira uruhare mu kubaka no gusana ibyangirika aho gutegereza abandi.”
Iyi gahunda igaragaza uburyo bwagutse bwo kurengera ibidukikije, bushingiye ku gushyira abantu ku isonga ry’ibikorwa byo gusana no kurinda ibidukikije, kandi igamije iterambere ririmo bose, riteza imbere abaturage kandi rihanga ejo hazaza heza,nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wa Conservation Heritage – Turambe, Akuredusenge Vellerie.
Ati:”Dushima ubufatanye hagati ya RDB mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga. Ubu Kandi turashima AWF ikomeje kudutera inkunga muri iki cyiciro cya kabiri. Ibi bikoresho bizafasha aba banyeshuri gufasha abaturage bazimurwa mu mudugudu w’icyitegererezo (Smart Green Village).”
Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka wa 2025, urubyiruko 30, harimo n’abakobwa babyariye iwabo, ruzahabwa amahugurwa mu myuga itandukanye irimo gusuka, kogosha, gukora inzara, guteka, serivisi z’i Rembo no gutegura ikawa, byose bigamije kubafasha kwiteza imbere.
Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga (Chief Park Warden, Uwingeri Prosper) yashimangiye ko uru rubyiruko ruzagira uruhare runini mu bikorwa byo kwagura pariki:
Ati:”Twaje gushyikiriza ibi bikoresho uru rubyiruko rwo mu midugudu ine ya mbere izimurirwamo abaturage. Kubera imyuga bize, ni bo ba mbere bazafasha mu kubaka no gusigasira umudugudu w’Icyitegererezo. Bafite amahirwe yo gutangira kwinjira mu bikorwa by’iterambere biturutse ku bumenyi n’ibikoresho bahawe.”
Yabibukije ko bagomba guharanira gukoresha neza ubumenyi n’ibikoresho bahawe, no gufasha abandi baturage batagize amahirwe yo kwiga.
Ibi bikozwe Kandi mu gihe Leta y’u Rwanda yashyize imbere gahunda ya TVET (Technical and Vocational Education and Training) guhera mu 2008, hagamijwe kongera ubumenyi ngiro bw’urubyiruko no kurwanya ubushomeri.
Mu mwaka wa 2023,NISR yagaragaje ko ubushomeri mu rubyiruko (16–30) bwari kuri 19.6%, mu gihe ubushomeri rusange bw’igihugu bwari kuri 16.5%. Kandi 70% by’urubyiruko rwiga TVET babona akazi mu mezi atandatu nyuma yo kurangiza amasomo.
Naho muri 2022 Banki y’Isi yerekanye ko imishinga mito n’iciriritse (MSMEs) itanga 30% by’imirimo mishya mu Rwanda, akenshi ishingwa n’urubyiruko.
Kugeza mu mwaka wa 2024, Rwanda Polytechnic yari imaze gushinga IPRCs 8 ndetse n’amashuri ya TVET arenga 400 hirya no hino mu gihugu nk’uko byagarutsweho na MINEDUC mu mwaka ushize wa 2024.
Iyi gahunda ya Conservation Heritage – Turambe na RDB ikaba yunganira politiki za Leta mu kongerera ubushobozi urubyiruko, kugabanya ubushomeri no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bazimurwa mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.







