BURERA:Umugore wa Mudugudu nawe yabaye Mudugudu /Intebe ya Mudugudu Itaha munzu Imwe
Inkuru ya NIYOMUGABA
Abemera Bibiliya Muri YOSUWA 24:15 hagira hati ‘ Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo Mana ba Sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa Ruzi, cyangwa Imana z;Abamori bene iki Gihugu murimo, ariko njye n’Inzu yanjye Tuzakorera UWITEKA”. Inzu ya Karemera Jean Damascene na Daphrose Mukarugwiza Bihebeye Kuyobora Umudugudu wa Rugarama.
Leta y’u Rwanda bimaze kuba Umuco ko iyo Umuyobozi uyoboye Urwego runaka atujuje Inshingano yatorewe cyangwa yashiyiriwe ho kandi yarabirahiriye haterwa Intambwe yo kumugira Inama no uKmuganiriza byaba nta gihindutse, Agasimbuzwa Abandi na bo bagaharanira Gushyira M ubikorwa no kuzuza Inshingano hibandwa ku Gutanga SeriviseIinoze ishyira Abaturage ku Isonga.
Mu Karere ka Burera Umurenge wa RugaramaAkagari ka Gafumb aUmudugudu wa Rugarama nyuma y’uko uwari Umuyobozi w’Umudugudu witwa Mbarubukeye Jean Damascene agaragawe ho n’Amakosa atandukanye arimo Kutubahiriza Inshingano yatorewe, byabaye ngombwa ko Yeguzwa.

Umudugudu wa Rugarama ni Umwe mu midugudu Minini Umuntu yafata nk’Umujyi w’uyu Murenge wa Rugarama bitewe n’Ibikorwa remezo biwurimo nk’Isoko na Santere ikomeye y’Ubucuruzi yawitiriwe.
Komite nyobozi y’Umudugudu wa Rugarama, Ubuyobozi bw’akagari ka Gafumba,n’Abahagarariye izindi nzego muri uyu Mudugudu bafite aho bahurira n’Ifatwa ry’iki Cyemezo, Bagaragaje amakosa Uyu MBARUBUKEYE Jean Damascene yakoze arimo: Gushyira ku rutonde rw’Abagenerwa bikorwa ba GIRIKA kandi batujuje Ibisabwa nkuko Bigenwa n’Amabwiriza ya Girinka, Kudatanga amakuru ku Muturage warimo yubaka mu Mudugudu ayoboye kandi nta cyangombwa cyo Kubaka afite, ibi Yabigaragarijwe kandi yemera ko yabikoze yandika ko Yeguye kubera ayo makosa. Ibikoresho by’akazi birimo Simcard, ibitabo by’Umudugudu n’ibindi yabishikirijeUbuyobozi nabwo bubiha uwabaye afashe inshingano.

Mugihe kitagera Kumyaka Ibiri uyu mudugudu wagiye uyoborwa na ba Mudugudu batandukanye Muri bo Uwitwa KAREMERA Jean Damascene nawe yegujwe ku inshingano agaragawe ho n’amakosa yo Gutandukira ntashyire mubikorwa amabwiriza aba yahawe n’ubuyobozwi bumukuriye ( akagari) no kwesa imihigo ngo ajyane n’abandi mbese agenda biguru ntege. Nyuma y’amezi atagera ku munani 8 yaje gusimburwa na MBARUBUKEYE Jean Damascene, ari nawe wamaze kweguzwa.
Umugorwe w’uwari Mudugudu umwaka washize bwana KAREMERA Jean Damascene, ubu yari ashinzwe imibereho myiza n’iterambere.
Madame MUKARUGWIZA Dafrose niwe wabaye ashizwe mu nshingano nka Mudugudu Mushya wa Rugarama. Ibi twibukiranye ko ntagitangaje kirimo kuko iyo umuntu bigaragara ko ashoboye nta gikwiye kuba cyamubuza kuzuza inshingano kandi neza hatitawe ku bamubanjirije no ku isano afitanye n’abo yasimbuye.

