Burera:Ingo 4925 zingana na 55% nizo zifite amazi meza
Ikwirakwizwa ry’amazi meza mu baturage( mu ngo) b’Akarere ka Burera bigaragara ko bigisaba imbaraga kuko kugeza ubu ku gipimo cy’amazi, Ingo ibihumbi 91,825, muri zo ingo ibihumbi 4,925 zingana na 55% nizo kugeza ubu zifite amazi, ni mu gihe hari intego yo kugeza ku kigero cya 70% by’ingo zifite amazi mu mwaka wa 2025-2026.
Greenafrica.rw mu kiganiro yagiranye na bamwe mu baturage baturiye Ikiyaga cya Burera,mu kagari ka Rurembo ko mu murenge wa Rugarama, bagaragaje ko bamwe muri bo bakivoma amazi y’ikiyaga bitewe n’uko imigezi iri kure yabo ,mu gihe basanga Ikiyaga aricyo kiri hafi cyane bityo kukivoma bigashoboka cyane kurushaho.
Sengabo yagize ati:” Ubu ngiye kuvoma amazi ku ngezi(Ikiyaga) kuko murabona ko ariyo ari hafi Kandi ntiwasiga amazi hano ngo ugiye kuvoma ayakure, umugezi wa hafi uri muri santere ya Rurembo kuhagera ni nk’iminota 25-30 uturutse hano, ni mu gihe kugera ku kiyaga bitarenza iminota 5-7, undi mu gezi uri ku mudugudu wa Birwa ahimuriwe abakuwe mu Birwa ho kuhagera byagera mu minota 40-50.”

Aya mazi y’ikiyaga bavoma, banemeza ko ariyo bakoresha ibikorwa byose byo mu rugo bikenera amazi nko kuyanywa, kuyatekesha ,kuyafurisha kuyakaraba n’ibindi…n’ubwo bamwe bagaragaza impungenge z’inzoka, banemeza ko bamaze kuyamenyera kuko hari abatarakoreshaho amazi y’umugezi na rimwe.
Nyiransabimana Solange ati:” Batubwira ko amazi y’ikiyaga dukwiye kuyareka tukavoma ay’imigezi, ariko imigezi nayo iri kure, tumaze kumenyera kuyakoresha kuko Kuva namenya ubwenge niyo dukoresha mu rugo,turayanywa,turayatekesha, turayakaraba,tukanayafurisha ariko njye nta kibazo bintera gusa wenda icyo nasaba n’uko mu mpungenge tugira, batwongerera imiti y’inzoka natwe tugakomeza tukayakoresha kuko imigezi yo ntibuavamo kuyikoresha kuko iri kure.”
Uretse kuba iyi migezi iri kure ugereranyije n’ikiyaga,aba baturage banavuga ko birinda kuyimenyeza kuko ikunze no kubura nk’icyumweru cyose kikaba cyashira ataragaruka bityo bakigumira kuri gakondo yabo y’ikiyaga cya Burera na Ruhondo bitajya bibatenguha.
Singabo ati:” Erega nayo mazi y’imigezi mudushishikariza nayo asa n’ashukana kuko n’abayegereye hari ubwo duhurira hano ku kiyaga bayabuze, none se kuyimenyeza ejo cyangwa ejo bundi akabura byo ntibaba ari ikibazo? Twe twamenyereye Ikiyaga kuko nk’ubu ku.myaka 54 mfite niyo nakoze nkoresha cyakoze Wenda bategereje imigezi ifite amazi menshi natwe twayigana tukagendana n’abandi mu iterambere gusa kugeza ubu Ikiyaga ntacyo kintwaye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko hari imiyoboro itandukanye irigukorwaho kugira ngo amazi agere mu baturage ku buryo byibuze mu mwaka wa 2025-2026 ikigero cyayo kizagera kuri 70% kivuye kuri 55%.

Ati:”Muri iyi minsi hari imishinga y’amazi turimo gukorerwa cyane cyane turimo gufatanya n’abafayanyabikorwa, nk’umuyoboro w’amazi wa Nganzo-Gatebe,hari uwa Nyirantarengwa-Bushokanyanga,hakaba n’undi wa Gatatu wa Kinoni-Kagogo-Kinyababa iyi n’imiyoboro turikubaka k’ubufatanye na World Vision Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yohereje muri aka karere kacu, iri mu kigereranyo kirenga 60% ku buryo bitarenze muri Werurwe mu ngengo y’imari ya 2024-2025,amazi azaba yarageze mu baturage.”
Meya Soline yakomeje ati:”Ikindi navuga ni uko dufite uruganda rw’amazi rugiye kubakwa muri Mata 2025,narwo ni uruganda rwitezweho kuzageza amazi mu mirenge ya Rusarabuye,Rwerere,Cyeru,Gitovu na Rugengabari, narwo rwitezweho kongera ingano y’amazi.”
Yongeyeho ati:” Ntabwo twakwibagirwa amazi azaturuka mu ruganda rw’amazi rwa Mutobo i Musanze,ingano y’uyu muyoboro bagiye kuyongera ku buryo izaha imirenge ya Kagogo, Cyanika, Rugarama na Gahunga:”
Uyu muyobozi avuga ko mu gihe iyi miyoboro yose uko ari itanu izaba yamaze gutanga amazi mu baturage ikigero cyayo mu ngo cyangwa mu baturage kizagera kuri 70%, yizeza abaturage ko ibiri gukorwa bizaziba icyuho cyo kubura kw’amazi by’umwihariko mu mirenge yo mu gice cy’amakoro.
Ku bijyanye no kuba abaturage bagikoresha amazi y’ikiyaga, umuyobozi yavuze ko muri gahunda aka karere gafite ya “Duhari ku bwanyu” bagiye kwegera abaturage barusheho kubasobanurira uburyo bwiza bwo gukoresha amazi meza hirindwa ibyago biterwa n’amazi mabi birimo n’indwara z’inzoka.