AmakuruIbidukikije

Burera: REMA mu bukangurambaga bwo kurwanya parasitike n’iyangizwa ry’ikiyaga cya Burera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) ku bufatanye n’inzego z’ibanze, cyakoze ubukangurambaga mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, kigamije gushishikariza abaturage kurengera ibidukikije, by’umwihariko kurwanya ikoreshwa rya parasitike no kubungabunga ikiyaga cya Burera.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025, kibera mu mbuga y’isoko rya Rugarama, gifashisha ikinamico y’Urunana nk’uburyo bwo kugeza ubutumwa ku baturage mu buryo buboroheye. Yagarutse ku myitwarire ikigaragara mu baturage bagikoresha parasitike, bashyira imyanda mu kiyaga cya Burera, banahinga ku nkengero zacyo batubahirije metero 50 ziteganywa n’amategeko.

Umurenge wa Rugarama ni uwa kabiri inyuma y’umurenge wa Cyanika uherereye ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, ukomeje guhura n’imbogamizi z’amashashi acishwa mu nzira zitemewe avuye muri Uganda aho gukoreshwa kwayo bigikomeje.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi w’ubukangurambaga mu Rugarama

Mushiniyimana, umwe mu baturage bitabiriye ubukangurambaga, yabwiye Greenafrica.rw ati: “Ubu bukangurambaga bwari bukenewe cyane kuko ikoreshwa rya parasitike hano ntiriracika. Hari abumva ko zibika ibintu neza kurusha ibipapuro, bakirengagiza ko iyo imaze gukoreshwa yangiza ubutaka, amazi ndetse n’amatungo yacu kuko itabora vuba.”

Uwitwa Nzayituriki we yashimye uburyo ubutumwa bwatambutswaga hifashishijwe ikinamico, ati: “Benshi babyumva kubera ko baba bashaka kubona imbonankubone abakinnyi b’Urunana bumva kuri radiyo. Ikindi ni uko guhemba abasubije neza ibibazo bijyanye n’ibidukikije bituma abantu batega amatwi ubutumwa bukabacengera.”

Mugororeyimana Virginia, Umukozi wa REMA, yibukije abaturage ko ikoreshwa rya parasitike n’amashashi bitemewe n’amategeko, ati: “Aya mashashi ntabwo yemerewe kwinjizwa mu gihugu kuko yangiza ibidukikije. Nariya muyapfundikiza salade mukayajugunya ahantu, aho hantu nta kintu kihamera, amatungo arayarya akagira ikibazo, kandi no kuyatwika ntibyemewe kuko bigira ingaruka ku kirere n’ibinyabuzima byo hasi.”

Yasabye abaturage gutandukanya imyanda ibora n’itabora, bakayigeza ahabugenewe, birinda kuyitwika cyangwa kuyijugunya mu kajagari.

Muakasonga Josiane, ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Rugarama, yashimye REMA n’abaturage bitabiriye iki gikorwa, avuga ko batanze urugero rwiza mu gutanga ubufasha mu kurengera ikiyaga, amazi meza n’ubuhinzi burambye.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye mu kurwanya ikoreshwa rya parasitike kuva mu 2008, binyuze mu itegeko N° 57/2008 ryavuguruwe mu 2019. Iri tegeko riteganya ibihano birimo ihazabu y’amafaranga kuva ku 50,000 RWF kugeza kuri 1,000,000 RWF n’igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’atandatu.

Muri 2022, REMA ku bufatanye na UNDP na FONERWA, batangije gahunda yo gushishikariza ikoreshwa ry’ibikoresho bisimbura parasitike. Imibare ya REMA igaragaza ko ikoreshwa rya parasitike mu gihugu ryagabanutseho 97% kuva mu 2008, nubwo ibice byegereye imipaka bikigaragaza ikibazo cy’iyinjizwa ryazo mu buryo butemewe.

REMA yibukije ko kurengera ibidukikije ari inshingano ya buri wese, harimo kwirinda gutema amashyamba, kwica inyamaswa n’udukoko two mu butaka, gukora ubuhinzi butangiza urusobe rw’ibinyabuzima, kubungabunga amazi n’ikirere.

Iki gikorwa cyabaye muri Rugarama ni intambwe mu gushyira mu bikorwa intego za Leta y’u Rwanda z’iterambere rirambye, by’umwihariko izijyanye no kurengera ikirere, ubutaka n’ubuzima bwiza bw’abaturage.

Itegeko rigenga ikoreshwa rya parasitike mu Rwanda

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nº 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 rigenga ibidukikije, ingingo ya 31 yaryo ivuga ko “gukoresha, kwinjiza, gucuruza cyangwa gukora ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe (single-use plastics) bitemewe kandi bigize icyaha.” Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa ihazabu y’amafaranga atarengeje miliyoni imwe (1,000,000 RWF), igifungo gishobora kugera ku mezi atandatu (6) cyangwa ibihano byombi icyarimwe, hakurikijwe uko icyaha cyakozwe.

REMA yatambukije ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije ibinyujije mu ikinamico Urunana
Abakinnyi b’Urunana bibukije abaturage ko kwangiza ibidukikije bigira ingaruka ku buzima bw’abantu
Ubwitabire bw’abagurage bwari bwiganjemo urubyiruko

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *