Utuntu n'utundi

Burera: Iyahoze ari inzu y’ubucuruzi mu isoko rya Rugarama yahindutse ubwiherero n’icumbi ry’ibisimba

Mu isoko rya Rugarama ryo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera ahazwi nko muri Tete Agoshi, hari inzu yahoze ikorerwamo ubucuruzi bw’ibyo kunywa ubu yabaye ubwiherero bw’abahaze agasembuye n’ijoro ibisimba bikayitahamo.

Iyo nzu yahoze ipimirwamo ikigage ,iri hagati y’izindi nzu zisize neza irangi ry’umuhondo ndetse zinavuguruye nk’uko muri uyu murenge bari babigize intego yo kubaka neza mu buryo bwo kunoza isuku no gukesha ubwiza bw’aho.

Bamwe mu baturage batuye hafi yaho, bavuga ko batewe impungenge n’umwanda uri muri icyo kizu ushobora kubakururira inzoka zo mu nda bitewe n’isazi zitumukamo, ndetse n’inzoka z’agasozi ziryana kuko hamezemo ikigunda cy’ibyatsi zihishamo.

Mushimiyimana yabwiye Greenafrica.rw ati:” Iyi nzu ibyayo byaratuyobeye, ntiyubakwa ngo imere nk’izindi cyangwa ngo isenywe bigire inzira, ubu abavuye kunywa ikigage n’abandi banyesoko bajya kwitumamo no gusobamo Kandi ubona ko iri mu bucuruzi hagati”.

Yakomeje ati:” Ibaze gucururiza hano na hariya hari umwanda, isazi nukwikorera imyanda ikayituzanira ejo n’ejo bundi inzoka ziratugeraho, Kandi na biriya byatsi bicumbikiye ibikururanda umwana yakambakamba bikamugirira nabi”.

Iyi nzu yihagarikwamo n’abahisi n’abagenzi baremye isoko rya Rugarama

Uwitwa Sebatware yunzemo ati:” Iki kizu gihagitse hano kiratwicira intego yacu y’isuku kuko urabona ko nacyo ubwacyo ari umwanda , ubuyobozi ni bufate icyemezo bacyubake cyangwa bagisenye kuko usibye no kuba indiri y’umwanda, n’uwahagera yaduseka”.

Cyakoze bamwe mu basomera ikigage n’urwagwa hafi aho bavuga ko ntacyo kibatwaye kuko bo batakijyamo ngo ikiba cyabazanye ni ukwica icyaka gusa.

Umwe muri bo ati:” Kuba kiri hariya birakireba n’abakijyamo ni akazi kabo, njye mba naje kwinywera ibyanzanye nahaga ngataha, sindanahengerezamo ngo ndebe ibirimo kuko sinasesera mu kizu ngo ngiye kwihagarika Kandi akabare ndimo gafite ubwiherero, bazagisenye cyangwa bakireke”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama bwavuze ko iki kizu gifite ibibazo by’amakimbirane y’imiryango igihuriyeho yabuze “Gica” ngo bagisenye cyangwa bacyubake, ngo cyakora ubuyobozi bwafashe ingamba.

Hamezemo ikigunda gicumbikira ibisimba cyane cyane ibikururanda

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama bwana Ndayisaba Egide yagize ati:” Iyo nzu ndayizi tumaze iminsi tuyivuzeho, ihuriweho n’abantu bo mu muryango umwe bo muri Cyanika irimo imanza, bafitanye amakimbirane kuriyo ku buryo banze kumvikana ngo bayubake cyangwa se bayigurishe bagabane amafaranga bituma imera kuriya”.

Yakomeje ati:” Twabahaye igihe cy’amezi 3 Kuva muri Nzeri 2024 cyo kwishakamo igisubizo, byakwanga tugafata icyemezo gishya kigasenywa hagasigara ikibanza nacyo kikazashakirwa umuti, nibyo turimo mu Ugushingo igihe twabahaye kizaba kirangiye”.

Uyu muyobozi yasabye abajya kwihagarika muri iki kizu kubireka kuko ari umwanda ubwabyo ndetse ko bitanagaragara neza mu gihe hagishakwa umuti kuri cyo, icyakoze ntiyigeze avuga niba ibyatsi birimo bicumbikira inyamaswa niba bizakurwamo cyangwa bikarekwamo muri iki gihe bagitegeteje ibizava muri ba nyiracyo.

Hari abagerageje kuyifunga ngo abayijyamo bagabanyuke ariko biba kuruhira Nyanti

Isoko rya Rugarama riri mu masoko yahoze akomeye mu bihe bya mbere kuko uwaricururizagamo yatahanaga akanyamuneza kugeza barihimbiye indirimbo ngo “Rugarama niyo ivunja inoti tukabona amafaranga” ryaremaga kabiri mu Cyumweru kuwa 3 no kuwa 6 ariko ubu rirema kuwa 3 gusa kuko iryo kuwa 6 ryimuriwe kuri Cross Boarder Market riri mu murenge wa Cyanika.

Iri soko riri mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gafumba muri uyu murenge uri ahitegeye imizi y’ikirunga cya Muhabura.

Iki kizu gifungishijwe amabuye kiri hagati mu nzu z’ubucuruzi mu isoko hagati
Bavuga ko iyi nzu nubwo iri mu manza bitatuma iba umwanda mu isoko nkiri rihuza abavuye hirya no hino mu gihugu

One thought on “Burera: Iyahoze ari inzu y’ubucuruzi mu isoko rya Rugarama yahindutse ubwiherero n’icumbi ry’ibisimba

  • François Mathias

    Ntibyoroshye rwose… Hariya hantu hakwiriye gusenywa. Inzego zibishinzwe zikwiriye kuhagera

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *