PolitikiUtuntu n'utundi

Burera: Hagarutswe ku buryo Sosiyete ifata abana bafite ubumuga n’ibigomba kunozwa

Urubyiruko n’abakuze bo mu karere ka Burera by’umwihariko mu murenge wa Cyanika, bagaragaza ko hari bamwe muri Sosiyete bafata abana bafite ubumuga nk’abateye ipfunywe cyangwa abatagira akamaro bigatuma batabaha uburengenzira bakwiye kimwe nk’abandi bana bose.

Aba babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kamena 2025, mu gikorwa rusange cyabereye muri aka karere hakomeza kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika ufite amateka akomeye guhera mu mwaka w’1976 ahitwa Soweto mu gihugu cya Afurika y’Epfo wari ufite insanganyamatsiko yitwa ” Ndera Neza,Nkure Nemye”.

Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Greenafrica.rw barimo Nyiramutuzo Francoise ufite umwana wavukanye ubumuga bw’ingingo bemeza ko n’ubwo byinshi bikomeje kugenda bikosoka ku bufatanye na guverinoma y’u Rwanda ariko ko hakiri abatarahindura imyumvire.

Umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu yambwiye Greenafrica rw ko hari aho imyumvire itarahinduka ngo bumve ko nabo ari nk’abandi

Ati:”Kugeza ubu mpereye ku mibereho yo ku ishuri ubona ko sosiyete ya none irikugemda yumva ko abafite ubumuga nabo ari abantu Kandi bafite uburengenzira nk’abandi bose, nko guhabwa serivise zitandukanye,kujyanwa ku ishur,kuvuzwa n’ibindi kuko nabo bafite imbaraga n’ubwenge byo kubaka igihugu.,”

Ati:”Ariko nanone nkatwe tubafite hari abo duhura nabo ugasanga barabita amazina ateye ipfunywe nka “Gicumba, kiragi, Kirema,Nyamweru cyangwa Igikuri” bituma ufite ubwo bumuga yiheza ndetse n’ababyeyi be bakumva basa n’abihebye bakaba bakwirinda gukomeza kumugaragaza.”

AHISHAKIYE Paul wiga mu mwaka wa Kabiri ku ishuri uburengenzira bw’ubana n’ubumuga bwubahirizwa ariko mu bice byo mu giturage hakaba hakigaragara abatarahindura imyumvire.

Ati:” Iyo turi ku ishuri twese turakiba, tugafatanya muri byose, ariko kubera ibyo wa mwana ahurira nabyo mu giturage, bigatuma ashobora no kutagaruka kwiga kuko hari abanugaragariza ko atameze nk’abandi ,ntacyo azamara mbese bigatuma nawe yitakariza icyizere.'”

Umwe mu bo twaganiriye ufite ubumuga bw’uruhu ndetse akaba anakina mu Itsinda ry’ikinanico ry’ikigo “UWEZO Youth Empowerment ” giharanira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga,nawe yemeza ko hari abagifite imyumvire ya kera yo kudaha agaciro uwabuvukanye.

Yashimangiye ko ubukangurambaga bwa Leta y’u Rwanda,bugenda butanga umusaruro nubwo bitaraba 100%

Ati:”Hari aho ugera ukabona bagufashe nk’umuntu udasanzwe,abandi bagasa n’abirinda kukwegera ndetse bakongeraho no kukwita amazina y’ubumuga nka NYAMWERU bigatuma ubaho utisanga mu bandi, gusa ku ishuri aho niga ntabwo ngihura nabyo tumaze kumenyerana, turakina,tugafashanya byose.”

Rusatira Job ukora mu kigo UWEZO YOuth Empowerment agaragaza ko mu Rwanda umwana ari ku isonga ariko hakaba hakiri imbogamizi zimwe na zimwe ku bafite ubumuga.

Ati:”Nubwo hari intambwe nziza igenda iterwa na guverinoma y’u Rwanda mu guha umwana uburenganzira, haracyari imbogamizi ku babyeyi ,ku myumvire y’abaturanyi no kuri Sosiyete igiheza, hari n’abacyiyumvisha ko kugira ubumuga ari umuvumo cyangwa ari ikintu kidasanzwe, akaba ariyo mpamvu dufata umunsi nk’uyu kugira ngo dukore ubukangurambaga,tugaragaza ko ufite ubumuga hari byinshi ashoboye mu gihe ahawe uburenganzira akwiye ndetse tukabibutsa ababyeyi,abaturage bandi ko nawe ari umwana nk’abandi ”

Umuyobozi w’ungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Burera Mwanangu Theophile yibukije ababyeyi n’abandi ko kugira ubumuga bidakuyeho ko uri umuntu nk’abandi ndetse wanagira uruhare rukomeye mu kubaka igihugu kimwe n’abandi.

Ati:”Icyo uyu munsi uvuze ni uko abana bose bakwiye gufatwa kimwe, bagahabwa uburenganzira bungana kuko abana bafite ubumuga nabo barashoboye kuko dufite ingero nyinshi z’ababaye abayobozi bakomeye, abacuruzi n’indi mirimo itandukanye,ikindi mu ishuri batsinda nk’abandi bose mu gihe bahawe umwanya n’uburenganzira bakwiye.”

Yakomeje ati:”Uruhare rwa buri wese yaba ufite ubumuga n’utabufite rurakenewe mu iterambere ry’igihugu,akaba ariyo mpamvu dusaba ababyeyi n’abandi kumva neza iki kintu,bakagiha agaciro. Hari abahohotera aba bana mu buryo butandukanye bitwaje Uko bameze, aha ubukangurambaga dukora ni ubwo kubakebura ariko aho bibaye ngombwa hari amategeko yashyizeho ku cyaha cy’ihohoterwa ariko icyo dusaba ni uguhindura imyumvire tukumva ko buri wese ameze nk’undi Kandi akeneye kubaho neza nk’abandi bose.”

Muri iki gikorwa hari Kandi umuryango ushinzwe kurengera uburenganzira bw’umwana NCDA , ASOFERWA na RBC mu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA n’inda zitateguwe ku bangavu, abayobozi b’ibigo by’amashuri, inzego z’umutekano na Polisi kugira ngo ingamba zifatire hamwe ku bufatanye bw’ubuyobizi n’abaturage.

Abana bato bahawe amata n’ibyo kurya byuje intungamubiri, hashimangirwa ko kugaburira umwana neza ari ukumutegura kuzavamo umuntu w’ingirakamaro w’ejo hazaza mu gihagararo n’ubwenge.

Umuyobozi w’ungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Burera Mwanangu Theophile yafashije abana gusogongera amata
Inzego za Polisi y’igihugu mu karere ka Burera zitabiriye iki gikorwa

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *