Berara: Ibiro bigezweho by’Akarere byitezweho kunoza serivise zihabwa abaturage
Abatuye mu karere ka Burera bavuga ko biteze guhabwa serivise nziza zijyanye n’ibiro bishya by’AKarere kabo kuko inzu nziza ari icyo uyiririyemo.
Babikomojeho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro inyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Burera yubatse mu murenge wa Rusarabuye, bemeza ko igezweho nyuma yo Kuva mu ishaje bitaga agapfundanwa.
Ndacyayisenga Anaclet yagize ati:”Ibiro twari dufite byari bishaje ndetse no kubitangiramo serivise bigoye ariko ubu ibi bishya byuzuye biragutse ku buryo bazajya badufasha vuba kuko ibiro bya buri muyobozi biteguye neza turishimye cyane”.
Mukamwiza Jennette yunzemo ati:” Iyi nyubako nshya y’Akarere kacu iduhaye isura nziza, twifuza ko ubwiza bwayo n’amafaranga yayigendeyeho bitaba imfabusa ahubwo ko umuturage w’i Burera yarushaho guhabwa serivise nziza ndetse n’ubujyanama butsitse bumuganisha ku iterambere”.
Yakomeje agira ati:” Mu buryo bwo kugeza iterambere mu cyaro,ibi biro bishya biratuma aka gace biherereyemo kazamuka kuko hazajya haboneka abantu benshi kimwe mu biteza imbere ubucuruzi no gukwirakwiza amazi n’umuriro mu ngo z’abaturage no mu bindi bikorwa remezo”.
Abaturage batandukanye bahawe umwanya wo kubanza gutembere muri iyi nyubako kugira ngo barusheho kuryoherwa n’ibyiza nyaburanga bikagize biyemeza kugasigasira no kongera isuku kugira ngo iterambere bagezeho ritazaba nk’igisenge kidashyigikiye.
Ibyumba bigera kuri 60 birimo ibiro by’abayobozi, salle z’inama n’izindi setivise,ubwiherero bujyanye n’igihe nibyo bigize iyi nyubako nshya.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ibiro bishya by’aka karere yashimiye ubuyobozi n’abaturage bakora ku bufatanye bwiza bagize bukaba bubagejeje ku nsinzi.
Ati:”
Kuri uyu munsi hanatanzwe moto ku Banyamabanga nshingwabikorwa 64 b’utugari tugize imirenge itandukanye yo muri aka karere zitezweho kuborohereza kunoza serivise neza bagerera ku kazi ku gihe ndetse no gufasha umuturage mu buryo bwihuse batabanje kurindira imodoka cyangwa moto batazi niba iraza vuba.
Ni biro byuzuye bitwaye miliyari ebyiri na miliyoni magana cyenda mirongo cyenda n’esheshatu n’ibihumbi magana atanu mirongo ine na bitandatu n’amafaranga magana atandatu mirongo ine n’ane (2,996,546,644frw).