Amasazi yahinduye ubuzima bw’umusore wo muri Gicumbi wabagaho mu bukene
Uzabakiriho Alphonse, utuye mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, avuga ko yabayeho mu buzima bw’ubukene bukabije, ariko ubu akaba yarabuvuyemo kubera ubworozi bw’amasazi yabonye nk’igisubizo ku kibazo cyo kubona ibiryo by’ingurube.
Uyu musore w’imyaka 31 avuga ko mbere yorojwe ingurube ebyiri yahawe n’umushinga PRISM, ariko ibiryo byazo byaramuhendaga cyane, bituma atangira gutekereza ku buryo bw’ikirenga bwo kwihangira igisubizo kirambye. Yahisemo korora amasazi kugira ngo abashe kubona ibiryo by’amatungo bye, kandi abihereho anafasha abandi borozi b’inkoko.
PRISM ni umushinga wa Leta y’u Rwanda, watangijwe mu 2021 ku bufatanye n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere (Enabel), ufite intego yo guteza imbere ubworozi buciriritse mu bice by’icyaro, cyane cyane hibandwa ku rubyiruko n’abagore. Uyu mushinga uteganyijwe kurangira mu 2026, utewe inkunga ya miliyoni 15,5 z’ama-Euro.
Uzabakiriho agira ati:
“Bampaye ingurube ebyiri n’ibiryo by’igihe gito, mbona ko bigomba kurangira vuba. Natekereje uko nakomeza kubitunga, mpitamo gutunganya ibiryo mvana ku masazi. Ibi byamfashije cyane kuko nko mu biro 10 by’igiheri cy’ibigori nshyiramo ikiro kimwe cy’ibiryo nkora nkoresheje amasazi.”
Avuga ko amasazi afite agaciro gakomeye mu kugaburira amatungo. Mu rugero, avuga ko igarama rimwe ry’amagi rivamo inyo zibyara ibiro icyenda by’amasazi, akaba abikaranga akabyongerera agaciro nk’ibiryo by’amatungo. Ibi byatumye ingurube ze zikura neza, umusaruro wiyongera, ndetse n’inkoko zikagira ubuzima bwiza.
Yongeraho ko ibi biryo by’amasazi abigurisha kuri 450 Frw ku kilo, bikaba byaramufashije kwizigamira amafaranga menshi yakangaga gukoreshwa mu kugura ibiryo bihenze byo ku isoko.
Nkezabandi Emmanuel, umwe mu borozi b’inkoko bakoresha ibiryo biva ku masazi ya Uzabakiriho, na we yemeza ko bitanga umusaruro. Agira ati:
“Ubwo yatangiraga korora amasazi, benshi twamufashe nk’umusazi. Ariko ubu ndamushima kuko ubu bworozi bwe bwatumye ibiciro by’ibiryo by’inkoko bigabanuka, maze nanjye ntangira kubona umusaruro w’amagi menshi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, yavuze ko bateganya gusura borozi nk’aba kugira ngo barebe uko babafasha kwagura imishinga yabo. Ati:
“Kuba Uzabakiriho yarahisemo ubworozi bw’amasazi nk’uburyo bwo gutunga ingurube ze ni igikorwa gishimishije. Tuzamushyigikira kugira ngo abashe kwagura ibyo yatangiye.”
Nshokeyinka Joseph, umuyobozi w’umushinga PRISM, yavuze ko uyu mushinga ugamije gufasha urubyiruko n’abagore bo mu cyaro kwihangira imishinga iciriritse ibafasha kwikura mu bukene. Uyu mushinga ukorera mu Turere 15 tw’u Rwanda, umaze gutanga inguzanyo ya miliyoni 18 Frw ku baturage 2,680.
Uretse Enabel, PRISM inaterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), igashyirwa mu bikorwa na RAB binyuze muri MINAGRI.
Ubworozi bw’amasazi, bushobora kuba igisubizo kirambye ku bibazo by’ibiryo by’amatungo, ariko binasaba ubushake n’icyerekezo nk’icyagaragajwe na Uzabakiriho.


Wifuza gukorana natwe umenyekanisha ibikorwa byawe, duhamagare kuri
Tel:+250784581663
Email: Greenafrica393@gmail.com na juvekwizera@gmail.com