Amapikipiki yihariye ikigero cyo hejuru mu gusohora imyuka yangiza ikirere
Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA)cyakoze ubushakashatsi ku bintu bikoresha ingufu zangiza ikirere birimo ibinyabiziga,inganda n’ibindi bitandukanye.
Iki kigo kigaragaza ko muri 2018, ibinyabiziga byari byihariye 57% mu gusohora ibyuka byangiza ikirere.
Umuyobozi w’ikigo kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’umwuka B Celestin Hakizimana avuga ko moto ziri mu binyabiziga byoherereza unwuka mwinshi wangiza umwuka wo mu kirere.
Ati:”Aha habonekamo igice cy’ingenzi cy’amapikipiki yazamutse ubu akaba ariyo afata umwanya wa mbere mu binyabiziga bihumanya, imibare ihari mu binyabiziga biri mu muhanda, amapikipiki agera ku bihunbi 200, turebe mu binyabiziga byose ubungubu byanditse mu Rwanda byigenga,dufite ibinyabiziga ibihumbi 380 harimo amapikipiki ibihumbi 200.”
“Ni ukuvuga ngo muri ya myotsi ihumanya ikirere iturutse mu binyabiziga, amapikipiki aza ju mwanya wa mbere agafata hafi 48%.”
Ibinyabiziga bifite moteri zisohora imyotsi nibyobhizankunisonga mu byangiza ikirere nk’uko Eng Aime Ndikumana umwe mu bakanika ibinyabiziga yabitangarije RBA dukesha iyi nkuru.
Ati:” Amapikipiki agira uruhare rwinshi cyane kuko yo arahumanya cyane kurusha imodoka, kuko burya mu miterere ya moto yo ntabwo igira sisiteme zishinzwe kugabanya uburozi bushobora guturuka muri moteri, moto irakoze ni uruhombo ruturuka kuri moteri twita Shampoma cyangwa Exoste, acyatsabgusa umwuka uhita utangira gusohoka hanze.”
Gusa nanone ku rundi ruhande hagaragazwa ko mu gukumira iyi myotsi harimo gusuzumira ibinyabiziga Uko bikwiye nk’uko leta ibishishikariza ababifite.
“Bitewe n’uko nyiri modoka yayikoreye maintenance nabi ari naho gahunda yo gupima imyotsi izongera ikibutsa abafite ibinyabiziga ku kijyanye na maintenance yabyo,kuko umuntu umwe ashobora gutunga imodoka ntakurikize amabwiriza ya maintenance mu buryo bwo kurengera amafaranga ye, bikagaruka aribyo biteza ikibazo.”
Mu gihe imibare ikomeje kugaragaza ko ibinyabiziga bifite uruhare runini mu guhumanya ikirere,leta y’u Rwanda igiye gutangira gupima ibinyabiziga bifite imyuka ihumanya ikirere birimo moto n’imodoka mu buryo gukomeza kurengera ubuzima bw’abaturage.
“Ni ukuvuga ngo dufite ishami rya Remerakju bari muri Kigali, ishami rya Rwamagana ku bari mu bice by’iburasirazuba, ishami rya Musanze ku bari mu Majyaruguru n’abari mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru ndetse n’ishsni rya Huye ku bari mu bice by’Amajyeofo n’Uburengerazuba bw’Amajyepfo,bivuze ngo buri wese ufite gahunda yo kujya gupimisha ikinyabiziga cye,mu Irembo arasangamo serivise ebyiri, hari isanzwe itangwa na polisi y’igihugu yo gupima ibijyanye na Tekinike y’ikinyabiziga n’iyi serivise nshya yo gupima mu buryo bwisumbuye imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga.”
U Rwanda rushize imbere mu kongera ibinyabiziga byifashisha amashanyarazi mu gutwara ibintu n’abantu mu buryo bwa rusange haba mu mijyi no mu byaro kuko aribyo bitangiza ibidukikije Kandi biteganywa ko bizagababya imyuka yangiza ikirere ku kigero cya 38% hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga y’i Paris aganine kubungabunga ibidukikije no kurwanya ihindagurika ry’ibihe.”
REMA igaragaza ko abafite icyemezo cy’isuzuma ry’ibinyabiziga bitararangira ariko byacuye igihe bitabira iyi gahunda Kandi bakishyura serivise za byombi ni ukuvuga gusuzumisha ubuzima bw’ikinyabiziga(Control technic) no gupimisha imyotsi yacyo,imodoka igahita ihabwa icyemezo cy’isuzumwa ry’umwotsi nyirayo akajya kuyisuzimisha byananirana ntiyemererwe gusubira mu muhanda.
