AmakuruPolitiki

Amajyaruguru:Ubutubuzi bw’imitungo bwadukiye muri Banki Lamberi

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, baravuga ko bibasiwe n’abatubuzi b’imitungo yabo babaha inguzanyo y’urunguze, bikozwe mu buryo burimo ubushukanyi n’imbaraga z’abasherisheri, bikarangira batakaje ibyabo.

Aba baturage bo mu mirenge ya Nyange, Kinigi, Shingiro, Musanze na Cyuve, ndetse n’abo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko abatanga izi nguzanyo baba barateguye umutwe wo kubambura imitungo yabo, bo bakisanga baguye mu mutego batashobora kwikuramo.

Abaturage bagera kuri 20 bamaze kwamburwa imitungo yabo kubera ubu butubuzi bushingiye ku masezerano y’agateganyo ahinduka aya burundu, babwiye Greenafrica.rw ko baza babizeza ibitangaza n’ubudahemuka, ariko bamara gusinya amasezerano, ikizere bagiraga kigahinduka nk’ikirere gitangiye imvura.

Link kuri TikTok:

Umukecuru witwa Nyiramatafari Leopharasia, utuye mu Mudugudu wa Kamajaga, Akagari ka Mwumba, Umurenge wa Nyange, agaragaza uburyo yambuwe amasambu ye yose ndetse n’urugo atuyemo, akaba ari mu nzira zo kurwimurwamo, kandi yaranishyuye igice kinini cy’inguzanyo yahawe.

Ati:“Uwitwa Twizerimana François yangurije amafaranga angana na 1,500,000 Frw. Namwishyuye 1,100,000 Frw, nsigaramo ibihumbi 400. Mu kujya kuyamuha, nasanze yarangurishirije urugo rwanjye atabanje no kumbimenyesha. Urugo rwanjye rwageze mu biganza bye nyuma yo kunshukisha amafaranga ambwira ngo nayizere, nzayamwishyura nyabonye. Yansabye kumuha ingwate, nanjye ndabyemera kuko ntari nzi icyo agamije.”

Uyu mukecuru avuga ko binyuze mu basherisheri, yanagurishirijwe isambu ku maherere, none akaba asigaye iheruheru nta kintu na kimwe kimwanditseho.

Ati:“Uw’ishyamba yangurije ibihumbi 400 Frw ngo mfunguze umuhungu wanjye wari wafunzwe. Twemeranyije ko nzamwishyura ibihumbi 500 Frw nyuma y’ukwezi. Nagiye kuyamuha, nsanga Ngendahimana Lavie, na we utanga urunguze akaba n’unusherisheri, yarangije kugurisha isambu yanjye.”

Muri iyi nkuru havugwamo amanyanga y’abatanga urunguze benshi, ndetse hakavugwa n’uruhare rwa bamwe mu noteri bigenga bashinjwa gukorana bya hafi n’aba batanga urunguze, bagafasha abaturage gusinya amasezerano batabisobanukiwe neza.

Reba inkuru yose mu mashusho:https://youtu.be/CftucQFeIPw?si=eMxD-3dQh3nGbJBX

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yagarutse kuri iki kibazo agifata nk’icyaha gikomeye ku ruhande rw’utanga n’uwakira urunguze. Yatanze ubutumwa bukebura abaturage bakomeje kwisanga muri ibi bibazo, anagaragaza ko hari ingamba zafashwe.

Ati:“Ibikorwa bya ‘Banki Lamberi’ ni icyaha nk’ibindi bikorwa mu rwihisho. Kugeza ubu, dufite amakuru ko hari aho ubu bucuruzi bukorerwa, aho abantu baha abandi amafaranga bakabashyiraho inyungu nyinshi cyane. Turimo kugikurikirana ku bufatanye n’inzego zitandukanye, kandi abazabifatirwamo bazabihanirwa.”

Yakomeje agira ati:“Turakangurira abaturage guca ukubiri na Banki Lamberi. Tunashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwashyizeho uburyo abaturage babonamo inguzanyo cyangwa bakizigamira binyuze muri banki zisanzwe. Dufite Umurenge SACCO ukorera ku rwego rw’akarere kandi ufite amashami mu mirenge, hari n’ibigo by’imari bitandukanye. Ibyo byose bigamije gufasha abaturage kubona amafaranga mu buryo bwiza kandi budahenze, bakabanza no gusuzumwa ubushobozi bwabo bwo kwishyura.”

Meya Nsengimana yasabye abaturage kwirinda uwo ari we wese wabashuka, yaba yiyitirira ko ari umucuruzi cyangwa undi muntu utanga inama mu buryo bwo kuburiganya.

Ati:“Turabasaba kubyirinda, kuko ubwabyo ari icyaha. Uzabifatirwamo, yaba uwatanze urunguze cyangwa uwayihawe, azakurikiranwa n’amategeko kandi ahanwe.”

Itegeko rihana “Banki Lamberi” mu Rwanda riteganya iki?

Mu Rwanda, ibikorwa bizwi nka “Banki Lamberi” bifatwa nk’icyaha, kuko bishingiye ku gutanga inguzanyo mu buryo butemewe n’amategeko, akenshi zirimo inyungu zihanitse kandi zidakurikije amabwiriza agenga ibigo by’imari.

Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko umuntu wese ukora ibikorwa by’ubucuruzi bw’imari atabifitiye uburenganzira ahanishwa ibihano birimo igifungo n’ihazabu. Gutanga inguzanyo mu buryo bwa rwihishwa, udafite uburenganzira butangwa n’inzego zibifitiye ububasha, bifatwa nk’ubucuruzi butemewe.

Nanone kandi, itegeko rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda n’amabwiriza yayo, riteganya ko ibikorwa byo gutanga inguzanyo bigomba gukorwa n’ibigo by’imari byemewe kandi byanditswe. Umuntu ku giti cye utanga amafaranga ku nyungu zihanitse, adakurikije amategeko, aba akora icyaha.

Iyo hagaragaye kandi ko habayeho ubushukanyi, gukoresha inyandiko zirimo uburiganya, cyangwa guhatira umuntu gusinya amasezerano atabisobanukiwe, bishobora no kugwa mu byaha birimo ubuhemu, uburiganya cyangwa kunyereza umutungo w’undi, nabyo bihanishwa ibihano bikomeye birimo igifungo.

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikomeje gukangurira abaturage kwirinda abantu batanga amafaranga mu buryo bwa rwihishwa, bakirinda gusinya amasezerano batabisobanukiwe, kandi bagana ibigo by’imari byemewe n’amategeko birimo Umurenge SACCO n’izindi banki n’ibigo by’imari byemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Abaturage bavuga ko bakomeje kubura imitungo yabo mu buryo bw’amaherere
Urugo rwa Nyuramatafari rwamaze kugurishwa
Bavuga ko ubu buhemu na Banoteri bari kubugiramo uruhare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *