AmakuruPolitiki

Amajyaruguru: BDF na SACCO mu rugendo rwo kuvugurura imikoranire n’imitangire ya serivise inoze

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mutarama 2025, mu Karere ka Musanze habereye ibiganiro hagati ya BDF na SACCO zo mu Ntara y’Amajyaruguru bigamije kuvugurura imikoranire hagati y’impande zombi, hagamijwe kugeza ku muturage serivise inoze no gusobanukirwa itangwa ry’ingwate n’inguzanyo bitangwa na BDF binyuze muri SACCO.

Iki gikorwa cy’uyu munsi cyatangiye mu cyumweru gishize, hagamijwe kuganira n’abafatanyabikorwa ku mikorere n’imikoranire kugira ngo harebwe uko hatangwa serivise z’imari zinoze ku Banyarwanda. By’umwihariko, hagamijwe gufasha abafite imishinga, urubyiruko, abagore, n’abandi bose kubona inguzanyo zifashwa na BDF mu gukemura ikibazo cy’ingwate.

Ni igikorwa kigamije kuzenguruka intara zose z’igihugu bahura n’abafatanyabikorwa muri gahunda ya “Birashoboka na BDF,” aho cyatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo, cyerekeza mu Burasirazuba, gikomereza mu Mujyi wa Kigali, none kikaba cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu gikorwa cy’uyu munsi, hanahembwe abayobozi ba SACCO barushije abandi mu mikoranire myiza na BDF. Umucungamutungo wa Iteganyirize SACCO yo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Remera, Safari Justin, ni umwe mu bahawe igihembo. Yagaragaje ko ku bufatanye bw’impande zombi, intego ihari ishobora kuzagerwaho.

Ati: “Turasaba ko twese nk’abitabiriye iyi nama, buri wese abigira ibye, hagamijwe ko umuturage aya makuru amugeraho kuko hari amahirwe menshi leta iba yashyizeho binyuze muri BDF kugira ngo buri muturage abe yayageraho. Ku ruhare rwacu nka SACCO, icya mbere ni ubukangurambaga kugira ngo tumenyekanishe uburyo BDF yashyizeho, haba ubujyanye n’ingwate cyangwa inguzanyo, Kuko SACCO niyo yegereye abaturage, tugomba gufasha umuturage kumenya ayo mahirwe.”

Mu nama, hagaragajwe ikibazo cya SACCO zimwe zitubahiriza amasezerano zifitanye na BDF, bigatuma habaho ibirarane mu kwishyura. Safari yavuze ko iki kibazo giterwa no kurangara mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Umuyobozi wa BDF Munyeshyaka Vincent yagize ati: “Mu mikoranire yacu na SACCO, hari amafaranga BDF inyuzamo kugira ngo igurize abanyamuryango bayo. Iyo habayeho ikibazo cyo gutinda kwishyura, turaganira n’izo SACCO kugira ngo bigire igisubizo. Muri iyi nama, SACCO zagaragaje ubukererwe bwa miliyoni 24 Frw, ariko biyemeje ko mu cyumweru kimwe bazaba babyishyuye.”

Ku bijyanye no kugeza ingwate n’inguzanyo ku baturage, icyiciro cya mbere cyagenze neza, aho imishinga yose yujuje ibisabwa yabonye amafaranga. Gusa icyiciro cya kabiri cyagaragayemo ikibazo cy’ubuke bw’ingengo y’imari, kuko haburaga miliyari 10 Frw muri 18 zari zasabwe, kugira ngo hubakwe ubushobozi buzatuma buri mushinga uhabwa amahirwe.

Iki kibazo cyafashije BDF kubona ko hakenewe kongera ingengo y’imari ku rwego rw’igihugu, ari nayo mpamvu mu cyiciro cya gatatu, hateganyijwe miliyari 30 Frw, aho miliyoni zimwe zizakoreshwa mu gukemura ikibazo cy’abatarabonye amafaranga mu cyiciro cya kabiri.

Iyi gahunda yo kuzamura ubukungu no gushyigikira ishoramari biciye mu ngwate n’inguzanyo za BDF yatangiye muri 2021, nyuma y’ingaruka za COVID-19. Ni gahunda ifasha abaturage kongera ishoramari mu mishinga mishya no kuzahura iyasubijwe inyuma n’icyo cyorezo.

Mu byagarutsweho kandi, abaturage bagomba guhabwa inguzanyo badacibwa amafaranga y’inyongera afatwa nk’ayo kwihutisha serivise (ruswa), kugira ngo bashobore gukoresha neza amafaranga mu mishinga yabo. Ibi byitezweho kuzamura ishoramari no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Gahunda ya “Birashoboka na BDF” yatangiye mu Ugushyingo 2024, igamije kongera umubare w’abaturage bagerwaho na serivise za BDF, kumenyekanisha ibikorwa byayo, no kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa.

Abayobozi ba SACCo bitwaye neza bahawe igihembo


Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *