Amajyaruguru: Akarere ka Gakenke kahigitse utundi mu mitangire ya serivice z’ubuhinzi n’ibidukikije
Raporo nshya y’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) igaragaza uko abaturage bo mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru babona serivisi zijyanye n’ubutaka, imiturire n’ibidukikije, yerekanye ko Akarere ka Gakenke kari imbere mu mitangire y’izi serivisi ugereranyije n’utundi turere twakoreweho ubushakashatsi.
Imibare yerekana ko 72.8% by’abaturage ba Gakenke banyuzwe n’izi serivisi, bikurikirwa na Musanze na Burera binganya 70.2%. Rulindo ifite 68.9%, naho Gicumbi ikagira 67.5%, bigaragaza ko nubwo hari intambwe itewe, hakiri ibyo gutunganya mu turere tumwe na tumwe kugira ngo serivisi zirusheho kuba nziza.
Iyi raporo ya RGB, ikorwa buri mwaka, ifasha igihugu kureba aho gukoresha neza ubutaka, imiturire iboneye no kubungabunga ibidukikije bigeze, by’umwihariko no kureba uko abaturage babona ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta. Ibi bijyana n’imbaturabukungu z’ubuhinzi n’imiturire Leta yashyizemo imbaraga, zirimo gahunda yo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya isuri hifashishijwe ibikorwa byo guca amaterasi, kongera ubutaka bwuhirwa, guteza imbere imbuto n’ifumbire byujuje ubuziranenge, n’izindi gahunda zishyira imbere kurengera ibidukikije.
Mu turere twahize utundi, abaturage bagaragaje ko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri bifite uruhare rukomeye mu kunoza imitangire ya serivisi z’ubutaka n’imiturire. Mu uturere nka Gicumbi na Rulindo, abaturage bakigaragaza ko hari serivisi zimwe na zimwe zikwiriye kongerwamo imbaraga no kunozwa.
RGB ivuga ko ibyo ishyira ahagaragara biba bigamije gufasha abayobozi b’inzego z’ibanze n’inzego z’igihugu gusobanukirwa aho bagomba gushyira imbaraga nyinshi, aho bagomba kunoza imikorere ndetse n’aho hakenewe ubufatanye bwa hafi n’abaturage.
Binyuze muri izi raporo zikorwa buri mwaka, igihugu gikomeje kugira ishusho igaragaza imiyoborere ishingiye ku bumwe, ubufatanye n’iterambere, aho abaturage babona serivisi zinoze kandi zitanga ibisubizo bifatika mu buzima bwabo bwa buri munsi.

