Agera kuri miliyoni 82$ akenewe mu gutunganya ibishanga by’ubwiza bitatse umujyi wa Kigali birengera ibidukikije
Inkuru ya NIYOMUGABA Jean Flex✍️
Umujyi wa Kigali ubusanzwe uteye ku buryo ugizwe n’imisozi mito ndetse n’ibibaya. Ibyo bibaya usanga byarahindutse ibishanga, bityo ikibazo cy’imyuzure kikaba gikunze kugaragara bitewe n’imihindagurikire y’ikirere. Iki kibazo cyari gihangayikishije cyane, ku buryo bimwe mu bice bigize Umujyi wa Kigali hari ruhurura zangiritse zatwaraga ubuzima n’amazu by’abantu.
Ruhurura mu gihe zuzuye, zikabangamira imigenderanire ihuza imirenge imwe n’imwe muri Kicukiro na Nyarugenge, kimwe n’ahandi mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali. Mu gice cy’ahitwa Rwampara, nk’ahandi hari harangijwe bikomeye n’amazi atemba ava ku nyubako no ku musozi wa Rebero n’utundi dusozi tuhegereye. Ubu harimo gusubiranywa hubakwa neza ku buryo burambye, nk’imwe mu mpamvu zo gushakira igisubizo iyubakwa ry’iyo ruhurura, kuburyo bubungabunga ibidukikije.
Ubushakashatsi bwa CRED (Centre for Research on the Epidemiology of Disasters),ikigo cy’ubushakashatsi giherereye muri Kaminuza ya Louvain mu Bubiligi bwerekana ko ibiza harimo imyuzure bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu. Izi ngaruka zirimo indwara ziterwa n’ibiza, izo mu mutwe, ndetse n’izindi ndwara zishobora gukwirakwira mu bihe by’ibiza. CRED ikora ubushakashatsi ku buryo bwo gukumira izi ngaruka no kunoza uburyo bwo gutabara mu bihe by’ibiza.
Mu Rwanda, imyuzure itera ibibazo byinshi birimo gutwara ubuzima bw’abantu, kwangiza ibikorwa remezo, no gutuma abantu bahungira ahandi. Ubushakashatsi bwa CRED bwerekana ko kugira gahunda ihamye yo gukumira no gutabara mu bihe by’ibiza ari ingenzi mu kugabanya izi ngaruka, hagamijwe gufasha mu gutegura no gutabara, kugira ngo ubuzima bw’abantu burusheho kubungabungwa, nk’uko Leta y’u Rwanda isanzwe ibikora.
Ahitwa Mukanogo, Poids Lourd, ndetse na Nyabugogo kimwe na Utexirwa, naho habaga huzuye mu gihe imvura yagwaga ari nyinshi, bigatera imyuzure ikangiza ibikorwa remezo. Izo mbogamizi zose ni zo Leta y’u Rwanda, binyuze mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije REMA n’abandi bafatanyabikorwa, baje bagamije gukemura no gukuraho ku buryo burambye no gukomeza guha ubwiza Umujyi wa Kigali habungabungwa ibidukikije.
Mu mushinga watangiye muri 2021, habanje inyigo z’ibishushanyo mbonera by’ahagomba kwitabwaho, mu gihe ibikorwa bijyanye n’imyubakire byatangiye muri Werurwe 2024.
Umushinga RIDP2 uterwa inkunga na Nordic Development Fund ugamije gutunganya ibishanga bitanu aribyo:
Igishanga cya Rwampara,
Igishanga cya Gikondo gifata mu gice cya Remera, Kimihurura, Kicukiro na Gatenga,
Igishanga cya Rugenge rw’Intare gifata ku gice cya Kacyiru na Muhima,
Igishanga cya Kibumba giherereye Kinyinya,
Igishanga cya Nyabugogo na Gisozi.
Ibi bishanga byose bikora ku turere twose tw’Umujyi wa Kigali birimo gutunganywa, kandi imirimo irimo kwihutishwa.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije REMA, ishami ryacyo rishinzwe gucengeza ibidukikije muri gahunda za Leta no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, Madame UWERA Martine, agaragaza umumaro ukomeye iyi gahunda yo gutunganya ibishanga ifitiye abatuye Umujyi wa Kigali.
Yagaragaje ko itunganywa ry’ibi bishanga rizahindura isura y’Umujyi wa Kigali bitewe n’imiterere y’umujyi. Bizafasha guhangana n’imyuzure, bigarure urusobe rw’ibinyabuzima, bitange umwuka mwiza abantu bahumeka, haterwe ibimera bivura no kongera ubwiza bw’amazi binyuze mu kuyayungurura no gukora ibidendezi n’ibiyaga, ndetse n’ibirwa bibereye ijisho n’ibikorwa bindi bizajya bifasha abashyitsi bahasura.
Akomeza kandi agira ati: “Hazashyirwaho kandi ahantu ho kuruhukira, kimwe n’ahakorerwa n’ibikorwa bya siporo bizashyirwamo mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza ijyanye n’ubuzima bw’abaturiye Umujyi wa Kigali n’abawusura, dore ko kizaba ari kimwe mu bikorwa remezo kizaba gifatwa nk’icyanya cy’ubukerarugendo.”
Hateganyijwe gutunganywa ubuso bungana na hegitari 500 ku ntera ya kilometero 58,5, biteganyijwe kandi ko uyu mushinga uzatwara agera kuri miliyoni 82$ z’amadolari ya Amerika, kandi uzaba warangiye mu Ukuboza 2025.



