ADECOR irashimangira imikoranire n’abagize uruhererekane rw’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto hagamijwe kunoza ubuziranenge
Umuyobozi w’ihuriro ry’abantu bose bahuriye mu ruhererekane rw’abahanzi n’inyongeragaciro k’imboga, imbuto n’indabo, akaba n’umuhinzi mu Karere ka Rulindo, NGAMIJE August, avuga ko mbere bahingaga bakanatunganya umusaruro mu buryo butujuje ubuziranenge.
Asobanura ko amahugurwa baherutse guhabwa, yabahuje n’abayobozi n’abakozi b’Umuryango uharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda (ADECOR) n’abandi bafatanyabikorwa ba Leta, yabafashije kunguka byinshi.
Yagize ati: “Ubusanzwe mu ruhererekane kuva mu guhinga, gutunganya no gucuruza umusaruro kugeza ugeze ku bawurya, byakorwaga mu buryo butakurikije amabwiriza y’ubuziranenge uko bikwiye. Kwita ku buziranenge ni ingenzi cyane cyane ko dukoresha ifumbire mvaruganda n’imiti byagiye bikoreshwa nabi, bigira ingaruka ku buzima bw’abantu.”
NGAMIJE August yongeraho ko bungutse byinshi mu bijyanye n’imikorere n’imikoranire, cyane ko ihuriro rigizwe n’abantu batandukanye bafite imyumvire itandukanye, bityo amahugurwa nk’aya akaba ari ingenzi mu kunoza imikoranire.
Avuga ko iyi nama yabafashije kumva neza inyungu za platifomu bahuriramo, kuko benshi bari batarasobanukirwa neza ibikorwa byayo, bityo bikazabafasha kurushaho kwegera abayigize no kubashishikariza gukorana nayo neza.
Ku ruhande rwe, NIKUZE Clémentine, umuhinzi w’imboga n’imbuto mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, yagarutse ku kamaro k’imikoranire igamije kunoza ubuziranenge n’ubwiza bw’umusaruro, haba ku bwinshi no ku bwiza, agaragaza ko kudakora uko bikwiye biteza igihombo n’ingaruka ku bahinzi n’abacuruzi.
Yagize ati “Imikoranire myiza ituma haboneka amahirwe yo kwagura amasoko no kongera inyungu.”
Paul MBONYI, umuyobozi muri ADECOR, yavuze ko iyi nama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’abayobozi bagize umuhora w’amajyaruguru ugana i Burengerazuba, abahagarariye ubuyobozi, amahuriro y’abagize uruhererekane rw’inyongeragaciro k’imboga n’imbuto, ndetse n’abakozi b’uturere bashinzwe guteza imbere ibihingwa ngengabukungu.
Yagaragaje ko iyi nama yari ikubiyemo n’amahugurwa, kandi ikaba igamije guteza imbere imirire iboneye no kubaka ubushobozi bw’inzego n’amahuriro.
Yasobanuye ko iyi nama yibanze ku ngingo ebyiri z’ingenzi zirimo guteza imbere ubuziranenge n’ubwiza bw’ibiribwa kuva mu murima kugeza bigeze ku meza, no gusesengura ibibazo biri mu mikorere y’amahuriro y’uturere agize uruhererekane rw’inyongeragaciro rw’imboga n’imbuto, harebwa ibijyanye n’imikoranire, ubushobozi n’ubumenyi, hagamijwe gushyiraho ingamba zatuma imikorere irushaho kunoga no gufasha abayigize kugera ku iterambere.
Yongeyeho ko hakiri icyuho mu bumenyi ku bijyanye n’ubuziranenge, bigira ingaruka ku buzima bw’abantu no ku bukungu bw’abahinzi n’abacuruzi, aho imboga n’imbuto bishobora kwangirika bigateza igihombo n’ugutakarizwa icyizere ku isoko.
Yibukije ko kubahiriza ubuziranenge bisobanuye no kurinda ubuzima bw’abantu no kubaka icyizere mu baguzi.
Paul MBONYI yagaragaje kandi ko hakiri ikibazo cyo kudakurikiza ibipimo byagenwe mu ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda n’imiti, asobanura ko ikibazo atari ukutazikoresha, ahubwo ari ukuzikoresha ku gipimo gikwiye no kuvanga ifumbire mvaruganda n’imborera hagamijwe kubungabunga ubutaka n’ibidukikije.
Yongeyeho ko hari ibyiciro bititabwaho bihagije mu ruhererekane birimo abatwara umusaruro, ibigo by’imari n’abacuruza inyongeramusaruro, kandi ko kugira ngo ishoramari riboneke, ibi byiciro byose bigomba kwibonamo.
Yagize ati: “Gutangira biragorana, kandi palatifomu nyinshi ntiziramara igihe kirekire. Ni yo mpamvu zikeneye amahugurwa, ubumenyi mu miyoborere, imicungire y’amahuriro no gushaka abafatanyabikorwa n’amikoro. Hakenewe ko inzego zose, ubuyobozi bw’uturere, imiryango itari iya Leta nka ADECOR n’inzego za Leta, kwishyira hamwe bagafasha amahuriro kwiyubaka.”
Yagarutse kandi ku kamaro k’ubufatanye bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Ubucuruzi, n’ibigo bya Leta nka RAB na NAEB, mu gufasha amahuriro kumenya no kubahiriza amategeko n’amabwiriza ajyanye n’imikoranire, ubuziranenge no kubungabunga umusaruro mu ruhererekane rw’imboga n’imbuto, bityo bikagabanya imbogamizi n’ibihombo byajyaga bigaragara nko kubura isoko n’ukutumvikana hagati y’abagize uruhererekane.
Muri urwo rwego, Umuryango ADECOR wateguye inama y’iminsi ibiri yabaye tariki ya 15–16 Ukuboza 2025, yabereye mu Karere ka Musanze, igamije gushimangira imikoranire n’ihuriro ry’abagize uruhererekane rw’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bukorerwa mu buryo bwa agroecology.
Iyi nama yibanze ku kunoza umutekano w’ibiribwa, guteza imbere umusaruro urambye no kongera ubushobozi bwo guhangana ku masoko mu gace k’ umuhora w’amajyaruguru (Northcorridor)
Iyi nama yahuje abaturutse mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze, Gakenke na Rulindo, barimo abagize komite z’amahuriro y’uruhererekane rw’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, abakozi b’inzego z’ibanze bashinzwe ubuhinzi, abikorera, ibigo bya tekiniki n’ubumenyi ngiro, ndetse n’abahagarariye abaguzi.
Iki gikorwa gishyigikira by’umwihariko ibyihutirwa bya Leta mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza y’umutekano w’ibiribwa, guteza imbere ubuhinzi burambye no kongera amahirwe yo kugera ku masoko yo mu gihugu n’ayo hanze.
Agace k’umuhora w’amajyaruguru kazwiho kuba kamwe mu dukungahaye ku musaruro w’imboga n’imbuto, kakagira uruhare rukomeye mu mutekano w’ibiribwa, imirire myiza no kohereza umusaruro ku masoko mpuzamahanga.
Gushimangira amahuriro n’imikoranire hagati y’abahinzi, abacuruzi, inzego z’ibanze n’iz’igihugu bigaragara nk’inzira y’ingenzi yo kunoza ubuziranenge, kwagura amasoko no guteza imbere ubuhinzi burambye kandi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere.





