Abasaza n’abakecuru barashima umushinga Green Gicumbi utumye basaza bazi gusoma no kwizigama
Abaturage batandukanye bo mu karere ka Gicumbi, biganjemo abakuze, bavuga ko umushinga Green Gicumbi ugira uruhare rukomeye mu kurengera ibidukikije no kubafasha gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije Kandi butanga umusaruro ukaba ugikomeje kubagezaho ibyiza byinshi.
Aba baturage bavuga ko ku bufatanye bw’uyu mushinga na Rwanda Green Fund, BK Foundation na Friends Efforts to Support Youth (FESY),bahawe amahugurwa umwaka wose ari 632 yabahinduye bashya mu myumvire cyane cyane iy’ubwizigame bw’amafaranga no kuyabyaza umusaruro, hiyongeraho kubigisha gusoma no kwandika kugira ngo byose bazabigereho batakiri mu icuraburindi ry’inyandiko zitandukanye.
Aba bashima umushinga Green Gicumbi bavuga ko batarahugurwa bari basa n’abatuye mu y’indi SI ariko magingo Aya bemeza ko bamaze guhumuka.
Mutuyimana Dorothee ubarizwa mu Itsinda “Abataneshwa-Mukarange” yagize ati:”Bataraduhugura,twarahingaga ariko tugahinga mu buryo bw’akavuyo, tukavangavanga ibintu akangari umusaruro ukaza ari ubusa, ariko aho Green Gicumbi yahagereye, yaratwegereye itwigisha guhinga neza, badukorera amaterasi ,baduha imbuto banaduterera ibiti bivangwa n’imyaka Kandi bikarwanya isuri dutangira kubona umusaruro.”
Yakomeje ati:” Nyuma y’ibi byose, yakomeje kutuba hafi kuko ubu tumaze umwaka duhabwa amahugurwa atandukanye yo kwizigama no gukoresha neza amafaranga yacu, kugeza ubu tukaba twese twarasanze twarasesaguraga ariko ubu ntibishoboka kuko twatangiye kwizigama no gushora andi mu bikorwa bitanga inyungu.”
Bajyemura Gedeon yakomerejeho ati:” Aya mahugurwa yabaye ingenzi kuko nkatwe tw’abagabo, twasabgaga dupfusha amafaranga ubusa,ugasanga abonetse yose duhitira ko mu kabare Kandi ayo unywa ntasubiraho, ubu twarahuguwe kandi twungutse ubumenyi, nk’uko dusanzwe twibumbiye mu matsinda ni nako tuzayakomerezamo twizigama, tugafata umugabane ariko Uko twamenye ikintu kizima tugomba kugura ”
Ni mu gihe Havugimana John na Mukanmana Alphonsine, bemeza ko ubu bazi kwandika no gusoma amazina yabo n’izindi nyandiko,bakemeza ko umushinga Green Gicumbi wabafashije kubimenya wabaremeye Isi nshya.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimiye ibikorwa by’intashyikirwa umushinga Green Gicumbi umaze gukorera abaturage ukoreramo, umusanzu ku iterambere ry’akarere mu kwesa imihingo mu mibereho y’umuturage ndetse na gahunda za leta.
Ati:’By’umwihariko ntitwareka gushimira umuyobozi mukuru wa Rwanda Green Fund ku bw’uruhare bagira muri uyu mushinga wa Green Gicumbi, ndashimira uburyo uyu mushinga ukorana n’abaturage n’inzego z’ibanze.”
Ati:” Imibare batwereka ndetse n’ibigaragarira amaso , duhereye mu kurwanya ubukene, nyuma y’umujui wa Kigali, akarete ka Gicumbi Niko gakurikiraho aho ubu iri kuri 13.3% Kandi nishidikanya ko ku bufatanye na Green Gicumbi iyi mibare izakomeza kugabanyuka.Ibyagezweho mu myaka 7 ishize uyu mushinga ubifitemo uruhare rukomeye.”
“Sibi gusa kuko n’ibi bikorwa twasuye hano ku bufatanye na Green Gicumbi,ku ntego twari twihaye mu mpera za NST1 zo kurwanya igwingira zo kuza munsi ya 19%,mu ntara y’Amajyaruguru Gicumbi nibo. Baza imbere mu kurwanya imirire mii n:igwingira ku ijanisva rya 19.2%. ku bufatanye na Green Gicumbi twubatse umuco wo kwizigamira biciye mu bigo by’imari na ejo heza kuko kugeza ubu akarete ka Gicumbi n’intara y’Amajyaruguru turi imbere mu kumva akamaro ka Ejo Heza,mu kumva akamaro ko gutanga Mituelle kuko ubu mu murenge ikoreramo uyu mushinga bamaze kugera ku 100% mu gutanga Mituelle y’umwaka utaha 2025-2026.
Guverineri yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ingenzi cyane kuko afasha abaturage kurushaho kujijuka no kwikura mu bukene,aboneraho no gusaba abamaze umwaka bahugurwa kubyaza umusaruro ibyo bamaze umwaka bigishwa kugira ngo bakomeze gutera intambwe ijya imbere.
Iyi Porogaramu yatewe inkunga n’Ikigega cya Leta gishinzwe ibidukikije (Rwanda Green Fund – FONERWA) ku bufatanye na BK Foundation, ishyirwa mu bikorwa na FESY ku bufatanye n’umushinga wa Green Gicumbi.
Ibimaze kugerwaho birimo: Abantu 632 bahawe amahugurwa ku igenamigambi ry’imari, gukoresha neza amafaranga, ubucuruzi n’ubwizigame – 58% byabo ni abagore naho 175 ni urubyiruko.
Amatsinda y’ubwizigame 17 yashinzwe kandi arakora neza. Abantu 189 batangije imishinga y’iterambere nyuma y’amahugurwa.
Konti nshya za banki 467 zarafunguwe. Ubwizigame bwavuye ku 500 Frw ku kwezi bugera hejuru ya 6,000 Frw ku kwezi. Aba banyamuryango bahuguwe bakurikiye abandi bagera ku 25,000 bigishijwe n’umushinga wa Green Gicumbi ku bijyanye no kwihanganira imihindagurikire y’ibihe, babasha kuba abafatanyabikorwa b’ingirakamaro mu gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe mu miryango no mu duce batuyemo.

Kuva mu 2019, umushinga wa Green Gicumbi uri guhindura ubuzima bw’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi binyuze mu buhinzi burengera ibidukikije, gusubiranya amashyamba, gutuza abaturage ahabugenewe hatarangwa n’ibiza, no guteza imbere imibereho ibereye buri wese.
Green Gicumbi ni umwe mu mishinga y’icyitegererezo ya FONERWA mu kurwanya no kwihanganira imihindagurikire y’ibihe, kandi ushyigikiwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ibidukikije (Green Climate Fund – GCF). Ugamije kongerera ubushobozi abaturage bo mu cyaro, cyane cyane abo mu Karere ka Gicumbi, kugira ngo babashe kwihanganira ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.