AmakuruIkoranabuhanga

Abanyarwanda barenga miliyoni eshanu bagerwaho na internet ya 4G

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko nta ko bisa kwakira MWC Kigali, yibutsa ko ubwo u Rwanda rwakiraga iyi nama mu 2022 ari na bwo bwa mbere GSMA yari ikoreye inama ya mbere muri Afurika.

Minisitiri Ingabire yavuze ko mu 2023 u Rwanda rwari rufite abantu ibihumbi 500 bakoreshaga internet ya 4G, ariko rufatanyije n’abafatanyabikorwa na politiki yo kugeza ku baturage internet yihuta, kugeza muri Kamena 2025 iyo mibare yikubye inshuro 10. Ubu abakoresha internet ya 4G ni miliyoni eshanu.

Ati “Muri uwo mujyo MTN Rwanda yamuritse umuyoboro wa 5G ndetse Guverinoma y’u Rwanda ibona ubushobozi bwa internet bwa Gigabytes 60 kugira ngo buri rugo, ikigo cy’ishuri n’ibitaro bigerweho na internet yihuta.”

Minisitiri Ingabire yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no kugeza kuri buri Muturarwanda internet igezweho nta n’umwe usigaye.

Yavuze ko ubu ibigo by’ubuvuzi bigera ku 1000, ibigo by’amashuri 4000 byagejejweho internet yihuta ndetse binyuze muri gahunda yo guteza imbere ba ambasaderi mu by’ikoranabuhanga, abagera kuri miliyoni 4,5 bamaze guhabwa ubumenyi mu by’ikoranabuhanga.

Minisitiri Ingabire yavuze kandi ko binyuze muri gahunda yo guha ubumenyi mu bya “Coding” abarenga miliyoni, u Rwanda ruri kubakira abantu ubushobozi biteguye kugira uruhare mu guteza imbere Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Mu gihe hatangizwa iyi nama ubutumwa bwacu buroroshye. Ejo hazaza ha telefone muri Afurika hazagengwa no gufatanya. Tugomba guhuza inganda zitandukanye muri za guverinoma n’abahanga udushya, guhuza abafite ibitekerezo by’abantu n’isoko ndetse tugomba guhanga ibisubizo bikorewe muri Afurika ariko byagurirwe ku Isi yose. Inkuru y’u Rwanda igaragaza ko iyo intego ihujwe n’ubufatanye iterambere ni ryo rikurikira.”

Umuyobozi Mukuru wa GSMA, Vivek Badrinath, yashimiye Perezida Kagame ku nkunga u Rwanda rwabateye no kuba rwaremeye kwakira iyi nama.

Ati “Mu myaka yatambutse u Rwanda rwigaragaje nk’umuyobozi mu by’ikoranabuhanga muri Afurika. U Rwanda rugaragaza imbaraga z’iterambere mu by’ikoranabuhanga mu guhindura ubuzima bw’abaturage mu gihugu hose. Izingiro ry’iri terambere ni ubuyobozi n’icyerekezo cyawe Perezida Kagame hamwe n’ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa.”

Badrinath yavuze ko mu myaka 20 ishize gahunda zo kwimakaza ikoranabuhanga mu mirimo itandukanye ari zo zagize uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Yavuze ko mu bice bitandukanye by’igihugu telefone yakoze umurimo ukomeye mu kugaragaza impinduka nko mu nzego z’uburezi, ubuvuzi, serivisi z’imari no guteza imbere ubucuruzi no guhanga udushya.

Ati “Uyu munsi abakoresha telefone (mobile operators) bagera mu bice by’igihugu cyose ku kigero cya 99%. […]. Icyakora haracyari byinshi byo gukora kugira ngo buri wese agerweho na internet ikoreshwa muri telefone ariko nizeye ko Guverinoma y’u Rwanda irajwe ishinga no kugera kuri iyi ntego.”

U Rwanda rwateye imbere mu gukwirakwiza telefone mu baturage, na cyane ko imibare y’ingo zitunze telefone z’ubwoko butandukanye hirya no hino mu gihugu, zigeze kuri 85%.

Mu 2023/2024, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yagaragaje ko kwishyurana hakoreshejwe telefone ngendanwa byiyongereye aho ubwishyu bwakozwe hakoreshejwe telefone bwiyongereyeho 75%, bugera miliyoni 419,7 Frw buvuye kuri 240,5.

Ni mu gihe amafaranga yishyuwe binyuze muri ubwo buryo yiyongereyeho 43% ava kuri miliyari 1575 Frw mu mwaka wabanje, agera kuri miliyari 2252 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *