Abagera ku 200,000 ku isi baracurujwe mu myaka 3 ishize
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rukomeje ubukangurambaga ku cyaha cy’icururzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi bikomeje kugarukwaho cyane muri ibi bihe abantu bakomeje kubeshywa ko bagiye mu kazi nyamara atari ko bimeze.
Mu bukangurambaga bwakomereje mu Kagali ka Gasiza mu Murenge wa Busasamana w’ Akarere ka Rubavu Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko abantu bagera ku 200,000 ku isi aribo bacurujwe muri iyi myaka itatu ishize ni ukuvuga kuva muri 2023
Naho mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu bangana na 297 bacurujwe muri iyi myaka itandatu ishize, mu gihe 90% ari urubyiruko, 75% akaba ari igitsina gore bakunze gucurizwa cyane mu bihugu by’abarabu.
Umugenzacyaha mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi muri RIB, Yves Mutabazi Augustin Mutabeshya yagarutse ku mayeri akoreshwa n’amatsinda agizwe n’uruhererekane rw’abantu bashukashuka urubyiruko rukabatwara mugushuka babafatiranyije n’ubushomeri bakabashukisha akazi, bababwira ko bazahembwa iritubutse cyane bifashishije ikoranabuhanga.
Yagize ati:”Abantu Bose barashukwa, yemwe n’abitwa ko bajijutse Kandi bafite n’ubumenyi mu ikoranabuhanga barimo gushukwa, bakababeshya ko bagiye kubona imirimo mu bihugu bitandukanye, bagerayo bakisanga mu duco twabagizi ba nabi n’imitwe yitwaje Intwari,babakoresha muri bya bindi byo kwirirwa biba za Banki bifashishije ikoranabuhanga.
Umusore umwe mu rubyiruko rwisanze mu gihugu cya Myanmar yaragurishijwe, yatanze ubuhamya bugaragaza uko yabeshywe akazi ko gukora muri Call Center ariko yagerayo agasanga ni akazi ko gukora imirimo ivunanye, iyicarubozo no gushuka abantu bababeshya amashuri meza, urushako rwiza, imirimo itangaje, imishahara minini, nabyo babikoresheje ikoranabuhanga.
Yavuze ko ari amahirwe atangaje kuba yarongeye kugaruka mu Rwanda Mu gihe atabitekerezaga, akaba yarabikesheje kuba yaritabaje Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse n’umuryango witabkubimukira OIM.
Ubuhamya bwe bukaba bwatumye hari abaturage basobanukirwa neza ko koko iricuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu kubandi ririho, bakaba bafashe ingamba zo kwirinda uwo ariwe wese waza abanshuka, na cyane ko hari bamwe mu bakunda kujya gushakira ubuzima mu bice bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagerayo bakisanga mu mutwe yiterabwoba.
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’imibereho myiza mu karere ka Rubavu Ishimwe Pacific yavuze ko ikigamijwe ari ukugira ngo abaturage bagire ubumenyi busesuye kuri iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, barusheho ku kirinda no kukirwanya, cyane nk’abantu baturiye umupaka.
Yagize ati:”Dufite urubyiruko babeshywa amafaranga, akazi keza n’andi Mahirwe atandukanye ariko y’ikirenga ari nabyo bituma badatekereza neza, ngo batekereze kabiri, akaba ari nayo mpamvu dushimira RIB ko abaturage bacu baba bagize amahirwe yo kugira icyo biyungura cyane cyane mu kugira amakuru ahagije ariko natwe nk’ubuyobozi tukabyungukiramo kuko abaturage bashobora kwirinda ariko bakaba n’abafatanyabikorwa mu kurwanya iki cyaha.
Ubusanzwe igitano cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, icyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi gihanishwa igifungo kitari munsi y”imyaka 10 ariko itarenze 15 ndetse n’ihazabu iri hagati ya Miliyoni 10 na 15 mu gihe icyaha yagikoreye imbere mu gihugu ndetse n’igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 hamwe n’ihazabu ya Miliyoni 20 na 25 mu gihe cyabaye icyaha nyambukiranya mupaka.








