AmakuruUtuntu n'utundi

Abagera ku 128 barangije amasomo yabo muri CEPEM TSS bararata ibyiza byo kwiga imyuga

Abanyeshuri 128 basoje amasomo yabo mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya CEPEM TSS riherereye mu karere ka Burera, bishimira ko ubumenyi baryungukiyemo bwabarinze kwisanga mu bushomeri nyuma y’amasomo.

Aba banyeshuri bagaragaza ko kwiga imyuga ari intangiriro nziza yo gukirigira ifatanga mu buryo bwihuse, ngo kuko uwayize adasabwa gutegereza guhabwa akazi ahubwo ko bamushaka cyangwa we mu bumenyi yahawe akaba yakwihangira imirimo izaha abandi akazi.

Munezero Musaiba wasoje amasomo ye mu mwaka wa 2023-2024 mu ishami ry’ubutetsi n’ubukerarugendo (Calnary Art), akaba yanahembwe kujya gukomereza amashuri mu gihugu cya Maurtius nyuma yo gutsinda neza, yagaragaje akamaro gakoneye ko kuba yarize imyuga.

Ati:”Hari abibwira ko kwiga imyuga ari ibintu biciriritse ariko burya siko biri, iyo wize imyuga uba uri no ku isoko ryo kuba umukozi byihuse cyangwa ukaba rwiyemezamirimo kuko uba ufite ubumenyi nshyirwabikorwa (practical), kuba narayize byamfashije kutaba umushomeri kuko ibyo gukora biba bihari ikindi Kandi navuga cyiza kurushaho ni uko iyo ukora umwuga Uba unongera experience (Ubumenyi bwisumbuyeho) ku buryo isaha n’isaha wakora ibikorwa bivuguruye kurushaho.”

Ibi byashimangiwe na mugenzi we, Byiringiro Emmanuel wasoje amasomo mu ishami ry’ubwubatsi akaba yemeza ko adasiba guhora mu biraka byo kubaka hirya no hino kuko aka kazi katajya karangira bitewe n’uko Uko iterambere rigenda ryiyongera ari nako abubaka imiturirwa biyongera.

Umuyobozi wa CEPEM TSS Rev.Kubwayo Charles yashimangiye ko ubumenyi iri shuri ritanga ari ingirakamaro ku kigero (generation) kiriho ubungubu kuko bibafasha kujyana n’iterambere rigezweho mu mirimo itandukanye,kuvumbura udushya no kwihangira imirimo itanga ubushobozi by’Amafaranga n’imirimo kuri bagenzi babo.

Ati:”Uyu munsi twakoze ibirori (graduation) y’abanyeshuri bacu, ntabwo ari igikorwa rusange mu mashuri y’imyuga mu Rwanda ariko ku ruhande rwacu ni uburyo bwo gutera imbaraga(motivation ) ibyiciro by’abanyeshuri dufite n’abazatugana turushaho kubakundisha kwiga imyuga.”

Yakomeje ati:” Muri iki gihe, imyuga usanga ari ubumenyi bukwiye kwitabwaho Kandi bukwiye no gutangwa ku bwiganze buri hejuru, tugakomeza kubyumvisha abantu bakumva ko umwana uyiga aba atayobye ahubwo ko aba yiteganyirije bitewe n’uko bizamugirira akamaro mu minsi iri mbere ndetse bikanamurinda guhura n’ikibazo cy’ubushomeri.”

Ndsgijimana Jean D’Amascene Umukozi w’Akarere ka Burera ushinzwe amashuri yisumbuye,tekinike ,Imyuga n’ubumenyingiro,agaragaza ko kuba hari ibigo by’amashuri nka CEPEM TSS byigisha imyuga, ari amahirwe akomeye ku burezi butangwa muri aka karere haba mu buryo bwo kubona imirimo no kuyihanga ndetse anashimangira ko ari indi ntambwe bakomeje gutera dore ko mu mirenge 17 igize Burera byibuze buri murenge ufite ishuri rimwe ryigisha imyuga.

Ati:”Kugeza ubu mu karere ka Burera dufite amashuri agera kuri 17 yigisha ibijyanye na Tekinike, imyuga n’ubumenyingiro Kandi dufite imirenge 17 bisobanuye ko byibuze buri murenge ufite ishuri rimwe ryigisha Tekinike, imyuga n’ubumenyingiro mu mashami atandukanye, ni kimwe mu bifitiye abaturage bacu akamaro kenshi kuko dukurikije aho igihugu cyacu kirikwerekeza, imyuga irakenewe kuko nk’abize ubwubatsi murabona ko twubaka hirya no hino, abiga ubukerarugendo nabwo turabufite urugero dufite Ikiyaga cya Burera na Ruhondo(Twin lakes) n’ibindi bitandukanye, bityo rero bigaragaza ko umwana wize umwuga adashobora kuba umushomeri kuko aba akenewe.”

Mushakamba Faustin washinze iri shuri rya CEPEM TSS, yavuze ko rikomeje gutanga umusanzu waryo wo guteza imbere ireme ry’umwuga ariko anagaragaza ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo bakomeze guharanira kugera ku ntego ihamye.

Ati:”Kuri uyu munsi turi kwishimira umusaruro iri shuri rimaze kugeraho Kuva ryashingwa mu ntego yaryo yo guteza imbere uburezi bwigisha imyuga, Kandi abana basoje bagera ku 128 bigaragaza ko hari intambwe yatewe ariko Kandi isabwa kongererwa imbaraga kugira ngo abiga imyuga babashe kwiyongera kuko hari imbogamizi twabanje guhura nazo aho hari bamwe batiyumvishaga neza ko kwiga imyuga bifite akamaro cyanwa se nabyo ubwabyo ari amasomo asaba ubuhanga.”

Yakomeje ati:”Kuva mu mwaka wa 2019, abantu bagaragazaga ko bifuza kwiga imyuga Kandi imyuga ni kimwe mu biteza imbere igihugu vuba, twashyize imbaraga mu kwigisha abana b’abakobwa kwiga no gukunda imyuga,ibi rero byatumye benshi bo hirya no hino mu gihugu batuyoboka ndetse muri rusange tukaba dushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuko ibi byose kubigeraho bisaba kuba hari umutekano ndetse yanagiye ashishikariza Abanyarwanda cyane gukunda imyuga,bikaba inyunganizi yacu nk’abayigisha.”

Mushakamba yasabye abarangije amasomo yabo muri CEPEM TSS kuba abakandida beza ku isoko no kubyaza umusaruro ibyo bize bitandukanye Kandi mu mashami atandukanye, ku buryo bizaba imbarutso kuri bagenzi babo yo gukunda kwiga imyuga.

Ishuri rya CEPEM TSS rimaze imyaka 16 rishinzwe, rimaze gushyira ku isoko abanyeshuri batandukanye mu mashami y’Ubutetsi (Calnary Art), Ubukerarugendo (Tourism) n’Ubwubatsi (Construction) kuko buri mwaka hari abanyeshuri barangiriza amasomo yabo muri iri shuri rihereteye mu Murenge wa Rugarama.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Abanyeshuri batsinze neza bahembwe
Mushakamba Faustin washinze iri shuri rya CEPEM TSS yavuze ko bagambiriye guteza imbere imyuga

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *