Abacuruzi n’abahinzi b’imboga n’imbuto bifuza impinduka mu micururize ya Karoti
Mu nama nyungurana bitekerezo y’iminsi ibiri yo kuwa 15-16 yateguwe n’umuryango Nuarwanda utari uwa leta uharanira uburenganzira bw’abaguzi ADECOR, yatangiye Kuwa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025,abakora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’imboga n’imbuto bagaragaza ko hakiri icyuho mu buryo karoti (carrots)zicuruzwamo kuva zivanywe mu murima kugeza ku muguzi wa nyuma.
Iyi nama yabereye mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, ishyigikira by’umwihariko ibyihutirwa bya Leta bijyanye no kubahiriza amahame y’umutekano w’ibiribwa, guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto burambye, no korohereza abahinzi n’abacuruzi kugera ku masoko yo mu gihugu n’ayo mu mahanga.
Abayitabiriye bagaragaza ko bamaze kungukira byinshi mu mahugurwa atandukanye bagenda bahabwa ajyanye n’ubuhinzi ndetse n’agaruka ku bucuruzi, ariko Kandi banagaragaza ko bagihura n’imbogamizi za bumwe mu bucuruzi bugikorwa mu buryo bwa gakondo, bikaba intandaro y’igihombo ku muhinzi.
Soma kuri X : https://x.com/KJuvenalis/status/2000490197113520393?t=sJ-zmK5tyYs9rpOkkMLIrA&s=19
IMANIZABAYO Scolatride uhagarariye ADECOR mu Karere ka Rubavu akaba ari n’umuhinzi w’imboga n’imbuto ndetse n’urutoki, agaragaza ko kuba karoti zikigurwa mu buryo bwo gupinza no kuzirunda mu dutsinda, bidindiza iterambere ry’ubuhinzi.
Ati:”iki kibazo tumaze igihe tucyibazaho, urasanga umuhinzi wa karoti abanza gushora amafaranga menshi atunganya ubutaka, agura umurama w’imbuto n’imboga, imiti n’amafumbire ariko we yakweza umusaruro bakajya kuwufata batawupimye ku munzani Aho usanga nk’umufuka wa 120kg bawubariye 100kg gusa.”
Yakomeje ati:”Dukeneye ko uyu musaruro ugera ku isoko ubanje gupimwa ku biro (kg)nk’uko bigenda ku bindi bihingwa nk’ibirayi,ibigori, ibishyimbo n’ibindi..,tukamenya ngo twashoye angahe,ubu twasaruye angahe, nibyo byadufasha cyane.”
Perezida wa Platform y’abahinzi b’imboga n’imbuto ikubiyemo abahinzi ku giti cyabo, koperative n’abandi bafite aho bahuriye n’uruhererekane rw’imboga n’imbuto mu Karere ka Musanze ,Ngabonziza Theodor,nawe agaragaza ibihombo bigera ku muhinzi wa karoti zikigurishwa mu buryo bwo guforeranya ibiro.
Ati:”Ahantu hose turacyafite iki kibazo, Aho umuguzi aza mu murima agatoranya imifuka ipakiye neza ariko atitaye ku biro biwurimo. Bishobora gutera ibihombo ku mpande zombi kuko ntawe uba azi ngo harimo ibiro bingahe, hari ubwo watekereza ko harimo 100kg ariko harimo 90kg cyangwa ukumva ko harimo 80kg ariko birengaho.”
Ati:” Mu gihe haba hagezweho uburyo bwo kuzipima, byatuma ugura ajyana ibintu azi neza ndetse n’ugurishije bikamufasha kumenya agaciro kabyo agendeye ku gishoro yashoye.”
Iyi nama igamije gushimangira imikoranire mu ruhererekane rw’agaciro k’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, kunoza umutekano w’ibiribwa, guteza imbere umusaruro ubungabunga ibidukikije, no kongera ubushobozi bwo guhangana ku masoko mu muhora w’Amajyaruguru n’uburengerazuba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango Nyarwanda Rwanda Consumers Right protection Organisations,(ADECOR )Ndizeye Damien avuga ko mu buryo bugaragara ,karoti zicuruzwa mu buryo butanoze ku buryo bidindiza iterambere n’ireme ry’inyungu bikwiye kugera ku muhinzi.
Ati:”Nibyo Koko karoti zicuruzwa mu buryo butanoze,mu kajagari ndetse bigatuma bahendwa aho usanga buri mucuruzi wese cyangwa umuhinzi ashyira karoti mu mufuka akarenza izikenewe kugira ngo anezeze umuguzi cyangwa bariya bajya kuzirangura bakazijyana mu mijyi atari wa muguzi wa nyuma ugiye kuzirya.”
Ati:”Mu by’ukuri rero twasanze bahura n’igihombo kuko uko bapakira niko baba batazi ngo batanze ibiro bingana gute,ibirenzeho cyangwa ibibuzeho ntibabibare kuko bo babara ko ari umufuka gusa. Icyo tubashishikariza ni uko bazajya bapima,ibiro 100kg bibe bizwi Kandi bose mu turere twose babikore kimwe kugira ngo bacuruze neza kandi bunguke, bizaca akajagari n’igihombo kiboneka cyane cyane ku bahinzi b’imboga n’imbuto.”
Iyi nama yahurije hamwe abitabiriye baturutse mu turere dutanu two muri uwo muhora, ari two Rubavu, Nyabihu, Musanze, Gakenke na Rulindo, hagamijwe kungurana ibitekerezo no gushakira hamwe ibisubizo by’imbogamizi zikigaragara mu rwego rw’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.
Yitabiriwe na komite zigize urubuga rw’abafatanyabikorwa mu ruhererekane rw’agaciro k’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, abakozi b’uturere bashinzwe ubuhinzi, abakora mu rwego rw’abikorera, ibigo bya tekiniki n’abahagarariye abaguzi.
Umukozi w’AKarere ka Musanze ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi Ngandahayo Jean,ubwo yatangizaga iyi nama, yagaragaje ko guhugura abafite aho bahuriye n’ubu buhinzi n’ubucuruzi bw’imboga n’imbuto bubafasha kumenya uko bikorwa kuva mu murima kugera ku mucuruzi mpaka ku muryi wa nyuma, hubahirizwa ireme ry’umusaruro mwiza hanakorwa ubuhinzi butangiza haba ku bidukikije no ku buzima bw’ugomba kubirya.
Yavuze ko ibi bizatuma abahinzi bamenya ingano y’amafumbire n’imiti bagomba gukoresha mu mirima yabo kuko hari abazi ko gukoresha byinshi aribyo bitanga umusaruro bakirengagiza ko byica umurima n’ibinyabuzima nka pollinators ndetse n’ubiriye akaba yahura n’ibyago byo kurwara kanseri.
Iyi nama ishyigikira by’umwihariko ibyihutirwa bya Leta bijyanye no kubahiriza amahame y’umutekano w’ibiribwa, guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto burambye, no korohereza abahinzi n’abacuruzi kugera ku masoko yo mu gihugu n’ayo mu mahanga.
Muri uyu mwaka wa 2025, ADECOR mu ntego zayo,yakoze ibikorwa bitandukanye birimo guhugura abahinzi kugeza ku muguzi wa nyuma, guhindura imyumvire y’abantu cyane cyane mu buhinzi n’ubucuruzi bw’imboga n’imbuto,kugabanya uburyo bwo gutakaza umusaruro ndetse no guhinga bafite ubumenyi bw’ubuziranenge bw’ibiribwa no kureba nabo ubwabo ababavangira ibitujuje ubuziranenge.
Umuryango ADECOR, wabonye izuba muri 2008,Aho watangiye mu mujyi wa Kigali, ufite inshingano zo kurengera umuguzi ndetse kugeza ubu ukaba usigaye ukorera mu turere dutandukanye tw’igihugu.








