Politiki

Aba-ofisiye bakuru 17 basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri bamazemo muri Rwanda Peace Academy

Aba-ofisiye 17, baturutse mu bihugu 7 na EASF byo ku mugabane wa Afurika, basoje amahugurwa bari bamazemo iby’umweru bibiri mu kigo cy’amahoro cy’u Rwanda cya Rwanda Peace Academy giherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, yahabwaga abarimu bazajya bahugura abandi mu bihugu bitandukanye baturutsemo, hagamijwe kongera ubumenyi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi.

Ni amasomo yatangijwe kuwa 8 Nzeri 2025-19 Nzeri 2025,aho abanyeshuri bayitabiriye barimo abagabo 16 n’umugore umwe(17), bagaragaza ko bungutse ubumenyi buhagije bugiye kubafasha kwigisha bagenzi babo bayoboye za batayo zitandukanye cyane cyane mu gihe bitegura koherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye n’aho rukomeye.

Lt col Bosco Nkamira Munyamashashi yagize ati:”Icyo nkuye muri aya masomo tumaze iby’umweru bibiri twiga, ni ukumenya uburyo umuyobozi wa Batayo yategura ingabo kujya kurinda amahoro haba ari muri Afurika y’uburasirazuba,mu bindi bice bya Afurika cyangwa ku Isi muri rusange.
Twahugurwaga nk’abarimu bazigisha abandi gutegura ingabo ku rwego rwa Batayo, icyo bizafufasha nk’u Rwanda cyangwa se ibihugu byose byari biri muri aya masomo,ni ugutegura za ngabo, zaba hari aho zoherejwe zikabasha kugenda zifite ubumenyi n’ubushobozi bihagije mu buryo bwo kubungabunga amahoro no kurinda abasivili ”

Ibi kandi byashimangiwe na Lt Laurence Githaiga Ng’aNg’a wo mu ngabo za Kenya (Kenya Defense Forces).

Ati:”Amasomo dusoje yari ingenzi mu buryo bw’umwihariko kuko twungukiyemo ubumenyi bwo kuba abarimu bazajya bahugura abandi Kandi aya masomo ubwayo ni intambwe ikomeye yo kutwongerera uburyo bwo kubungabunga amahoro no kugera ku ntego za Eastern African Standby Force(EASF) muri ibi bikorwa ”

Mu muhango wo gushyira akadomo kuri aya masomo, abitabiriye bahawe impamumyabumenyi (certificates) zemeza ko bitabiriye amasomo ndetse bakanayasoza.

Umuyobozi w’ishuri rya Gisirikare (Commander staff college) riherereye I Nyakinama mu karere ka Musanze, Brig Gen Andrew Nyamvumba yashimiye aba banyeshuri ku mbaraga zabo Kuva batangira amasomo kugeza bayasoje, ndetse anagaragaza ko ari indi ntambwe bateye mu bumenyi bwo kwigisha abandi no kugira uruhare mu kongera imibare y’abarimu n’abandi bafite ubumenyi buhagije mu kuyobora za batayo zabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no kurinda umutekano w’abasivili hirya no hino.

Ati:”Kuri uyu munsi dusoza amasomo mumaze igihe cy’iby’umweru bibiri muhabwa reka dushimire umurava wa buri wese muri aya masomo, ni amasomo y’ingirakamaro kuri mwe no kuri twese muri rusange kuko akubiyemo ubumenyi bwimbitse mu bikorwa byo kwigisha abandi kubungabunga amahoro ,Uko abayobozi ba za batayo bakwiye kuyobora Kandi akaba yitezweho kugira uruhare mu kongera umubare w’abanyeshuri bafite ubumenyi buhagije muri ibyo bikorwa.

Turabasaba ko mu gihe mugiye gusubira mu bihugu bitandukanye mwaturutsemo, mwaharanira kubyaza umusaruro ubumenyi mwahawe,mufasha abandi Kandi mutanga amasomo nk’uko bikwiye ”

Aba ofisiye bakuru 17 baturutse mu bihugu bya Uganda, Burundi , Ethiopia,Djibouti,Comoros, Kenya, Rwanda na Eastern Africa Standby Force (EASF) muri rusange. Mu masomo yabo basuye ibice bitandukanye by’igihugu basura urwibutso rwa genoside yakorewe Abatutsi 1994 ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali ,basobanurirwa aho u Rwanda rwavuye naho rugeze rwiyubaka mu myaka 31 ishize no kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abaturage b’igihugu.

Brig Gen Andrew Nyamvumba yashimiye aba banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa
Abasoje aya mahugurwa bahawe certificate

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *