29 barangije amashuri yisumbuye bafashijwe na Children in the Wilderness biyemeje ingamba zikomeye
Abana 29 barangije amashuri yisumbuye bafashijwe n’umuryango Children in the Wilderness bakoze urugendo-shuri muri Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura no ku mashyuza yo mu karere ka Rubavu.
Uru rugendo rwari rugamije gukomeza kwagura ubumenyi bwabo mu kubungabunga ibidukikije no kugira uruhare mu gusana ibyanya byangijwe n’ibikorwa bya muntu.
Uru rubyiruko rw’abakobwa n’abahungu, ruri mu kigero cy’imyaka 16–18, rwatangiye guhugurwa ku bijyanye no kubungabunga no gusigasira ibidukikije guhera mu mwaka wa 2018, binyuze muri za karabu z’ibidukikije (Environment Clubs), ku bufatanye na Wilderness, kampani yabahaye ubumenyi mu gutera amashyamba, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no kurwanya imyanda idashobora kwangirika(kubora).

Mu rwego rwo kurushaho kunoza ubumenyi ku busugire bw’ibidukikije, Children in the Wilderness binyuze muri Wilderness Rwanda n’abasura Wilderness(donors) yakoranye n’ibigo by’amashuri umunani (8), ishinga za clubs z’ibidukikije, aho ku ikubitiro abanyeshuri bo mu ishuri rya Bisate ryo mu murenge wa Kinigi bahawe buruse (scholarships) yo kwiga.
Abo 29 barangije amashuri bagaragarije Greenafrica.rw aho iyi gahunda yabakuye n’aho ibagejeje, ndetse n’ingamba biyemeje gufata.
Muhawenimana Jeannette yagize ati: “Iki kigo Children in the Wilderness cyamfashije cyane kandi cyampaye amahirwe akomeye mu buzima kuko nabashije kwiga nkarangiza. Bimwe mu byo nabonaga nk’inzozi kubera ubushobozi buke bw’umuryango mvukamo, byabaye impamo. Nahawe ibikoresho byose bikenewe ku ishuri, bikomeza kunyongerera imbaraga zo kwiga neza no gutsinda.”
Yakomeje agira ati: “Ni ubwa mbere nari ngize amahirwe yo gutemberezwa muri pariki iyo ari yo yose. Nabonye ibyiza byo kubungabunga amashyamba, menya amateka yayo n’uko yasubijwe ubuzima nyuma yo kwangizwa n’ibikorwa by’abaturage. Byatumye niyemeza kuzaba umwarimu w’abagenzi banjye bo mu muryango, kuko bo batagize amahirwe nk’ayo nagize.”
Niyonsenga Gervais we yavuze ko ubumenyi yahawe na Children in the Wilderness bwatumye ahitamo kwiga ibijyanye n’amashyamba kugira ngo abibyaze umusaruro.
Yagize ati: “Kuba narize kandi nkarihirwa byose, byampaye amahoro mu myigire. Ariko ubumenyi nahawe mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije bwatumye mpitamo kwiga Conservation of Forests kugira ngo ndusheho kubusobanukirwa no gutanga umusanzu wanjye mu kurengera ibidukikije, cyane cyane ibimera gakondo nk’Umugeti, Umukore n’Unusebeya bishobora kuzazimira burundu.”

Umuyobozi muri Children in the Wilderness ushinzwe ubuhuzabikorwa bw’iki kigo n’abaturage (Community Manager), yavuze ko intego nyamukuru ari uguteza imbere ibidukikije n’imibereho rusange y’umwana binyuze mu burezi, kugira ngo bategurwe ejo hazaza heza.
Ati: “Children in the Wilderness ni gahunda ikorera muri Wilderness Rwanda, ikaba ishinzwe guteza imbere ibidukikije n’ubukerarugendo binyuze mu bana bato. Iyo umwana yigishijwe ikintu akiri muto, aragikurana kandi akagikunda. Ni yo mpamvu dukorana n’abana guhera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.
Twabashyiriyeho na gahunda yo kubarihira amashuri no kubaha ibikoresho byose kugira ngo bige neza.”
Yakomeje agira ati: “Uyu munsi twishimiye kuba turi kumwe n’aba bana 29 mu rugendo rwo gusura Pariki ya Gishwati-Mukura no ku mashyuza ya Rubavu. Babashije gusobanukirwa ko kubungabunga ibidukikije n’ubukerarugendo bitari gusa mu birunga, ahubwo biri hirya no hino mu gihugu. Ibyo bizabafasha kubikunda no kubishyira mu bikorwa.”
Kayiranga Theobard, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, yashimye umusanzu wa Children in the Wilderness mu kwigisha urubyiruko kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.
Ati: “Turashimira cyane ubufatanye baduha mu gushishikariza abaturage bacu, by’umwihariko urubyiruko, kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Uyu ni umusingi ukomeye w’iterambere ry’ubukerarugendo bwacu. Turashimira na Bisate Lodge ku ruhare igira muri ibi bikorwa, kuko bifasha urubyiruko kubona imirimo no kurwanya ibikorwa bibi nk’ubuhigi no gushimura inyamaswa byigeze kubaho mbere.”

Thierry Aimable Inzirayineza, Umuhuzabikorwa wa Forest of Hope akaba n’umugenzi mu kuyobora ba mukerarugendo, yavuze ko ibikorwa bya Children in the Wilderness bifasha Pariki ya Gishwati-Mukura kumenyekana, bikongera ibice byayo byangijwe byari bifite Hegitari 28,000 hagasigara 2% byayo,ubu bikaba bimaze kuzahurwa ku kigero gishimishije.
Ati: “Pariki ya Gishwati-Mukura ni pariki nshya ya kane mu Rwanda. Ibi bikorwa byo kuyisura no kuyigisha bituma abantu bayimenya, bakamenya n’inyamaswa ziyibamo zirimo Inkima, Inkundu n’amoko atandukanye y’inyoni n’ibiti bitandukanye. Iyo abana bayisuye, inyigisho zacu zirushaho gusobanuka kuko babibonera mu buryo bugaragara.”
Iki gikorwa cyashyizwe mu bikorwa ku bufatanye na Conservation Heritage – Turambe, Muhisimbi Voice of Youth in Conservation, Dian Fossey Gorilla Fund n’ishuri rya Bisate ryizeho.mu mashuri abanza, aba bana 29 bafashijwe na Children in the Wilderness.
Ibyo wamenya kuri Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura
Parike ya Gishwati-Mukura iherereye mu misozi yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, hagati y’uturere twa Rutsiro na Ngororero. Ni imwe mu mashyamba mato ugereranyije n’izindi pariki, ariko ifite akamaro gakomeye mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Yashyizweho ku mugaragaro mu mwaka wa 2015, nyuma y’imyaka myinshi iri shyamba ryangijwe n’imikoreshereze mibi y’ubutaka, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Iyi Pariki ifite ubuso bwa hegitari 3,558 (km² 35.58), ihujwe n’imishinga yatewe inkunga n’imiryango mpuzamahanga nka World Bank, UNESCO na ARCOS Network. Hatangiye guterwa ibiti, kwimura abaturage no gushyiraho gahunda zihuza kurengera ibidukikije n’iterambere ry’imibereho.
Iyi pariki icumbikiye amoko arenga 60 y’ibiti gakondo nka Myrianthus holstii, Symphonia globulifera, n’imyembe ya Ficus. Irimo kandi Inkima, Impundu n’inyoni zirenga 230 zirimo n’izidakunze kuboneka ahandi ku isi.

Ubu Gishwati-Mukura yakira ba mukerarugendo binyuze mu: Kugenda mu ishyamba (forest trails), Kureba inyoni n’inyamaswa z’amoko adasanzwe, Kumenya amateka y’Inkima Kuganira n’abaturage baturiye parike.
Ni bikorwa bikorwa ku bufatanye bwa RDB n’abaturage bo mu nkengero z’iyi pariki.






