UbukunguUtuntu n'utundi

Musanze:Abacururiza mu isoko rya kariyeri barataka ibihombo kubera amabati arisakaye

Abacuruzi batandukanye bakorera mu isoko rishya ry’ibiribwa rizwi nka “Kariyeri” bavuga ko ibihombo bibageze habi kubera ubwinshi bw’izuba rica mu mabati arisakaye rikabatwika n’ibyo bacuruza bikanamba bikabaviramo kubura abakiriya cyangwa bakabiteza kuri make.

Bavuga ko izuba rica mu mabati y’umweru yinjiza urumuri muri iri soko rikabakubitaho ririkotsa cyane bakarutwa n’abari hanze kuko ubushyuhe ryinjiza buba buruta cyane ububa hanze.

Bamwe mu bacuruzi cyane cyane abakorera mu gice cyo hejuru n’abo mu gice cyo hasi cyitegeye ahari aya mabati bacuruza batwikiriye ibyo bacuruza kugira ngo bidashys bigatuma abakiriya batabibona, bavuga Kandi ko nabo ubwabo baba bwitwikiriye imitaka ariko bakanga bagashya.

Ange ni umwe mu baganiriye na Greenafrica.rw agira ati:” Ibihombo bikomeje kutwataka cyane abenshi turasubira mu rugo, uretse kuba duhanganye turi amasoko abiri akora kimwe muri uyu mujyi muto, ubu tunahanganye n’izuba rica mu mabati rikadutwika ridasize n’ibyo ducuruza.”

Yakomeje ati:”Abacuruzi barikwisubirira muri Gare kuko hano hari kubananira,ubu twe tutagira aho tujya gutereka, turigucuruza dutwikiye, umukiriya yaza akikomereza cyangwa akerekeza muri Gare tugatahira aho, ibaze ko unarangura ibintu biguhenze ukabigurisha ubiteza kubera byanambye.”

Nyirarukundo yunzemo ati:” Iri soko nibadufashe barikosoreho ibintu bimwe byibuze turebe ko twashakisha nk’ubu hari igice cyaryo cyo hejuru giherera ku muhanda kitagira inzira, abagikoreramo ni amarira gusa, abakorera ahari inzira nabo amabati abamereye nabi, hari abahombywa no kutagerwaho n’abakiriya abandi bagahombywa n’izuba ribamanukiraho ryotsa.”

Iyo uraranginyije amaso muri iri soko ubona ko ibisima byinshi bisigaye byambaye ubusa, abakiririmo bakavuga ko abahakoreraga bisubiriye aho bakoreraga mbere abandi bakaba baratomboye ibisima bagaheruka bagitombora gusa ubu bakaba babibitse mu bitekerezo gusa.

Aba bacuruzi Kandi barasaba ubuyobozi bubishinzwe ko bwabegera bukamenya ibibazo bafite kuko ngo magingo aya,amafaranga basora bayakura mu gishoro cyabo cyashira bakazinga bagataha dore ko hari n’abameza ko bamara iminsi 3-4 nta mukiriya ubagezeho.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze mu ijwi ry’Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse bwemeje ko iki kibazo cy’amabati bwamaze kukimenya, hagaragazwa igiteganwa gukorwa.

Ati:” Kiriya kibazo twarakibonye mu bugenzuzi duherutse gukora, ubu turikuvugana n’abatekinisiye bo muri ENABEL nk’umuterankunga mukuru waryo ku buryo mu minsi iri mbere turabishakira igisubizo bikaba byakemuka.”

Kubera inzira itagera mu gice cyegereye umuhanda ngo abakiriya ntibahagera

Iri soko rya Kariyeri riri mu masoko y’ubatswe mu buryo bwa kijyambere, riherereye mu mujyi wa Musanze rwa gati kugeza ubu rikaba ritaramara byibuze umwaka rihawe abacuruzi ngo barikoreremo.

Bimwe mu bisima byambaye ubusa nta babikoreraho bifite

Bavuga ko bahita n’igihombo kubera ko bacuruza babitwikiriye
Aya mabati yinjiza urumuri atuma izuba ryinjira tigatwika ibicuruzwa
Bavuga ko n’ubwo babona urumuri ingaruka z’izuba zibageraho ari nyinshi
Abaguzi iyo binjiye ntibamenya ibitwikiriye ngo babigure bigatuma abacuruzi bahomba
Abakorera mu gice cyo hejuru bavuga ko batoroherwa n’ubushyuhe buca mu mabati
Inzira zitandukanye ziri muri iri soko zose zerekeza mu gice kimwe
Barasaba ko nabo bahabwa inzira kugira ngo abaguzi babagereho

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *