AmakuruUbuhinzi

Burera: Abahinga mu gishanga cya Gitovu barasaba ubufasha

Abahinzi bahinga ibihingwa mu gishanga mu cya Gitovu mu Karere ka Burera basabye ubuvugizi kugira ngo gitunganywe neza ku buryo bashobora kuhira imyaka yabo cyane cyane mu gihe cy’impeshyi.

Iki gishanga cya Gitovu kiri mu Murenge wa Gitovu, cyeguriwe Koperative Duhingire Gukira ihingamo ibirayi n’ibigori.

Abahinzi bibumbiye muri iyi koperative bavuga ko kuba kidatunganyije bituma amazi atagikwirakwiramo ngo bose bashobore guhinga mu gihe cy’impeshyi.

Abaganiriye na RBA basabye ubuyobozi ko babafasha kugitunganya neza ku buryo amazi agomerwa ntatembe agana mu kiyaga kuko byatuma bashobora no kugihinga mu bihembwe byose.

Mu busabe bwabo, aba bahinzi bifuza ko bafashwa bagahabwa impuguke mu mitunganyirize y’ibishanga bose bakajya bashobora kuhira mu gihe cy’impeshyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitovu, Ngendahayo Vénant, yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi mu nzego bireba, anashishikariza abahinzi kurwanya isuri mu misozi igikikije.

Igishanga cya Gitovu gifite ubuso bwa hegitari 10, gihingwamo n’abahinzi 179 bo mu Mirenge ya Gitovu na Rugengabare.

Inkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *