Bamwe mu bagabo bataka kuba bakorerwa ihohoterwa n’abagore babo
Bamwe mu bagabo barataka kuba bakorerwa ihohoterwa n’abagore babo nyamara mu muryango nyarwanda ntibabifate nk’ihohotera rishingiye ku gitsina kuko bazi ko rikorerwa abagore gusa, bigatuma bamwe mu bagabo badatinyuka kurega mu gihe bahohotewe, bakavuga ko hakenewe urwego rwihariye ruvuganira abagabo nk’uko hari uruvuganira abagore.
kwamamaza
Abanyarwanda benshi ntibakunze kuvuga rumwe ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho usanga abenshi bazi ko iri hohoterwa risobanura gusambanya no gufata ku ngufu umugore ndetse bakanavuga ko nta mugabo ukorerwa iri hohoterwa.
Ku rundi ruhande hari abemeza ko hari abagabo bahohoterwa n’abagore bakabura kirengera kuko mu muryango nyarwanda kenshi harengerwa umugore, ibituma abagabo badatinyuka kujya kurega kuko ngo n’ubundi bataba bizeye ubutabera.
Umwe ati “hari abagabo bakorerwa ihohoterwa akenshi bakagira isoni, akavuga ngo nindamuka njyiye kurega umugore ko yankubise mu muryango biragaragara bite, umugabo aramutse agiye kuvuga ko umugore yamukubise mukanya umugore akaza umugabo yankubise ibyawe bihita biba zero”.
Undi ati “amarira y’umugabo atemba ajya munda ntaho warega, abayobozi nta gaciro babiha, usanga umugore aba ariwe ufite ijambo”.
Bavuga ko nta gisubizo babona hafi aha ku karengane k’abagabo bahohoterwa, icyakora bakavuga ko umuti rukumbi ari ugushyirirwaho urwego ruvugira abagabo nk’uko hari uruvugira abagore.
Umwe ati “uburyo bashyizeho urwego rurenganura abagore bagakwiye gushyiraho n’urwego rurenganura abagabo kuko niba umugabo akorerwa ihohoterwa agatinya kuvuga nuko aziko aramutse avuze ntawamwumva”.
Raporo ya Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF yo muri 2021-2022 yagaragaje ko abagore bangana na 98% aribo batanze ibirego by’uko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Isange One Stop Center hirya no hino mu gihugu mu gihe abagabo babashije gutanga ibirego bangana na 2%.
Inkuru ya Isango Star Kigali