Menya akamaro ko kurya inanasi ku buzima bwa muntu
kw’amaraso kimwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Fibres zifasha imitsi y’amaraso mu gusukura cholesterol no gusohora idakenewe mu mubiri, bityo ugatuma umutima ukora neza.
Inkorora n’ibicurane: inanasi ikungahaye cyane ku musemburo bromelain, uyu musemburo ufasha mu kugabanya igikororwa kimwe n’ururenda rwikora mu myanya y’ubuhumekero kimwe na sinusi.
Ibi rero bituma irenda ibicurane kimwe n’inkorora izana igikororwa kuko ifasha umubiri mu kugisohora mu gihe uba warwaye.
Gukomeza amagufa: nubwo inanasi idafite kalisiyumu nyinshi, kenshi izwiho gukomeza amagufa, yo ikize ku mwunyungugu wa manyesiyumu, nawo w’ingenzi mu gukomeza, mu mikurire no gusana amagufa mu gihe yangiritse.
Gukomeza ishinya n’amenyo. Inanasi ni umuti mwiza ujya unatangwa n’abaganga ku bantu bafite amenyo adakomeye cg ishinya yamanutse.
Umuvuduko w’amaraso: ni isoko nziza ya potasiyumu. Uyu mwunyungugu ufasha mu kongera udutsi tw’amaraso, iyo twiyongereye bigabanya umuvuduko w’amaraso bityo amaraso agatembera neza.
Ibyo ugomba kuzirikana
Bromelain iba mu nanasi, yoroshya inyama zitandukanye, ibi nibyo biyifasha mu igogorwa ry’ibiryo bikomeye. kuzirya cyane bishobora gutera iminwa kimwe n’izindi nyama mu mubiri gukarata.
Bromelain ishobora gutera kujya mu mihango byihuse. Ku bagore batwite bagomba kwirinda kurya nyinshi, kuko zishobora gutera gutwitira hanze ya nyababyeyi.
Vitamin C nayo iyo ibaye nyinshi ishobora gutera kuruka, iseseme, diyare cg kuribwa umutwe.
Inanasi ni urubuto ugomba kurya kenshi kubera akamaro rufitiye ubuzima bwacu.