Burera: Abana bo mu miryango 22 yahawe ubuturo bushya abiga ni ingerere
Abana bavuka mu miryango 22 y’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma n’amateka birirwa basembera abandi bakishora mu binyobwa gakondo bakiri bato bitewe no kwirirwa mu ngo ntibajye ku ishuri.
Ababyeyi b’aba bana bavuga ko ahanini abana babo bareka kujya kwiga bitewe n’amikoro make y’imiryango yabo,abandi bakanga kugenda bonyine bitewe n’uko batigeze babona bakuru babo bajyayo.
Ni mugihe hari bamwe muri bo bashinja ubuyobozi bwabo kutababa hafi ngo babafashe guhwitura abo bana harimo no kubirukana mu dusantere bakunda kujya kunyweramo bari no gushakisha ibireka byo kwikorera induruburi n’ubuyede.
Nyiranzoga Grace ati:” Hano mu mudugudu hirirwa abana bacu barikuzerera bwakwira bagataha, ejo bakongera bakagenda mu gihe abandi bari ku ishuri.
” Bamwe bavuyemo kubera ko baba ba baraye batariye bakabyuka nta mbaraga kubogorora ngo bagende bikanga tukabareka, gusa nanone ubuyobozi nabwo ntacyo bubikoraho kuko buje bukabashyiraho igitsure bajyayo, hari ubufasha babaha nk’amakayi, inyenda y’ishuri bikabongerera ubushake bwo gukunda ishuri, none mu gihe ntawe ubasunika twakora iki?”
Ndayisaba Theogene w’imyaka 22 y’amavuko ubu ufite Umugore n’umwana yavuze ko kutajya ku ishuri kwabo biri mu bibakururira ingaruka zo kubaho nabi mu bukene no kubaka Ingo bakiri bato cyane”.
Ati:” Njyewe numvaga nzajya ku ishuri ariko nabuze ubushobozi nguma mu rugo ntangira gutera ibiraka bisanzwe, ubu mfite Umugore utarize Kandi twarabyaye n’umwana nta cyizere cy’uko azajyayo, impamvu namuzanye ndi muto nabuze Uko nabigenza kandi niko tubayeho”.
Iyi miryango ituye mu murenge wa Cyanika ,mu kagari ka Kabyiniro, umudugudu wa Nyagisenyi igaragaza ko kutiga kwabo biri no mu bitera abana babo ingaruka zo gushakana batitaye ku isano bafitanye ibyo bumvana abaturanyi babo babyita ubujiji.
Mukanoheri Perusi ati:” Yego abana bacu bashobora gushakana bafitanye isano riri hafi ariko koko abenshi babiterwa no kwirirwana ntibajye ahandi bikarangira bakundanye ndetse bakageraho bakibanira wataha ugasanga umusore wawe yazaniye Umugore mu Cyumba araramo bakakibanamo nk’uko bari basanzwe birirwana, wowe usanze babana,baramaze no guterana inda wabikoraho iki? Nyine bagiye barajya kwiga iminsi yakwicuma, bakajijuka bakirinda bene nk’ibyo, ntabwo twabarenganya rwose”.
Umunyamakuru wa Greenafrica.rw yabajije ubuyobozi bw’akarere ka Burera umuti butekereza kuvuguta kuri iki kibazo, bugaragaza ko bugiye guhagurukira gukaza ingamba mu bukangurambaga bwo gushakisha abana batiga bagasubizwa mu mashuri.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera Mwanangu Theophile ati :” Kubera ko akenshi aba baturage bakunda kuba bagenda hari ubwo bituma abana babura ababashishikariza kujya ku ishuri kuko ubusanzwe abo bana tubagenera ibikoresho by’ishuri n’ibindi nkenerwa by’ibanze birimo no kurya ku ishuri ku manwa kugira ngo boroherezwe mu gihe cy’amasomo”.
“Muri iyi minsi turi gukora ubukangurambaga bwo kureba abana batiga kugira ngo babashe gusubira ku ishuri, icya mbere turakora turashaka uburyo tubagenera ubugenzuzi (mentor) abashe kubumvisha akamaro ko kwiga ndetse anashishikarize ababyeyi kohereza abana ku Ishuri kuko twe dufite inshingano zo kubishyurira ibisabwa by’ibanze”.
Yakomeje agira ati:” Mbere na mbere turasaba ubuyobozi bw’ibanze gufatanya n’ababyeyi b’abo bana gufatanya mu gushyira imbaraga muri icyo gikorwa ku buryo abana bose bazajya ku ishuri, twizeye neza ko ubu bukangurambaga buzagira ingaruka nziza kuko hari bimwe bamaze gukemuka nko kugira isuku, kutabyarira mu rugo n’ibindi….”
N’ubwo uyu muyobozi avuga ko hagiye gukorwa ubukangurambaga bwo gusubiza abana ku Ishuri hari abagejeje mu myaka 10 kuzamura badakandagiyeyo na rimwe nk’uko byemezwa n’ababyeyi babo.
Ababyeyi bavuga ko mu gihe abana baba bajyanywa ku ishuri byaborohereza mu buryo bwo kubagaburira kuko ku manwa bazajya barya ku ishuri nabo bagashabika iby’ijoro, bavuga Kandi ko babona kwiga kw’abana babo biri mu bintu by’ingenzi byatuma bagira agaciro muri sosiyete ndetse abana bagakurana ingeso nziza.
