AmakuruUbukungu

Gakenke: Imvura nyinshi ivanze n’urubura yangije imyaka kuri Hegitare hafi 60 (Amafoto)

Imvura nyinshi ivanze n’urubura yaguye ahagana mu ma saa sita z’amanywa (12h00) kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, yangije imyaka y’abaturage ku buso bwa Hegitare 56.5 mu murenge wa Kamubuga, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Ubuyobozi bw’Akarere bukaba buvuga ko buri gukora ibishoboka ngo aba baturage bongere babone imbuto yo gutera vuba na bwangu.

Iyi mvura ivanze n’urubura rwinshi rwangije imyaka abaturage bari barahinze, yibasiye cyane Imidugudu ya Nyarungu, Gasebeya na Karingorera ahangiritse ibigori byari kuri Hegitare 46, ibishyimbo kuri Hegitare 3.5, ibirayi kuri Hegitare 2.5, urubingo rwa Cameron kuri Hegitare 3 n’ibijumba byari kuri Hegitare 1.5.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, madame Mukandayisenga Vestine yahumurije abaturage bahuye n’ibi biza, ababwirako bafite Igihugu cyiza cyita ku baturage bacyo, abasaba kudakuka umutima kuko ngo ubuyobozi bugiye kubafasha kubona imbuto n’ifumbire kugirango bongere bahinge na cyane ko tukiri mu gihe cy’ihinga.

Yagize ati: “Turakora ibishoboka abaturage bacu babone ifumbire n’imbuto bongere bahinge, ndetse tunakomeza gukora ubukangurambaga urugo ku rundi ku miryango iba ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga hagamijwe ko bahimuka bagatura ahameze neza kuko bigaragara ko iyi mvura ishobora kugira ubukana budasanzwe”.

Meya Vestine yakomeje yihanganisha abahuye n’iki kibazo cy’imvura nyinshi ivanze n’urubura, ashimangira cyane ko abaturage bose batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakwiye kuhava ndetse bagakihatira kubahiriza amabwiriza ya MINEMA.

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, kakaba kamwe mu dukunze kwibasirwa cyane n’ibiza mu gihugu akenshi bitewe n’imiterere yako kuko kagizwe n’imisozi miremire ihanamye ku buryo akenshi iyo imvura ibaye nyinshi isiga yangije byinshi itanasize ubuzima bw’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *