UbuhinziUbukungu

Ubworozi bw’ingurube bumugejeje ku iterambere rihambaye

Umworozi w’ingurube wo mu Karere ka Gicumbi, Shirimpumu Jean Claude, avuga ko umuntu ashobora gutangira umurimo uciriritse ukamugeza kuri byinshi iyo yawukoze neza, nk’uko yabigezeho abikesha ubworozi bw’ingurube.

Mu kiganiro Shirimpumu yagiranye na Kigali Today dukesha iyi nkuru ku munsi w’umurirmo uba tariki ya 1 Gicurasi buri mwaka, yavuze ko yatangiye ubworozi mu mwaka wa 2008, ku mafaranga make yari yatse nk’inguzanyo muri Banki angana na Miliyoni, atangirira ku bworozi bw’inkoko zitanga amajyi zingana n’imishwi 1000.

Nyuma Shirimpumu yaje gukomereza ku nkoko zitanga inyama, nazo agura imishwi 1000 ayororana n’izitanga amajyi.

Ati “Nari umukozi usanzwe nkorera ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), mpembwa bisanzwe ariko naje gukomeza kwagura ibitekerezo ku bworozi bwanjye”.

Shirimpumu avuga ko nk’umuntu wize muri Kaminuza ibijyanye n’Amajyambere y’Icyaro, yari azi ko ingurube nazo zororoka vuba, maze afata icyemezo cyo kugana ubworozi bw’ingurebe.

Mu bworozi bw’ingurube yatangije igishoro cya miliyoni 7Frw y’inguzanyo, ahera ku ngurube 5 zari zifite agaciro ka 1,500,000Frw.

Shirimpumu, yafashe icyemezo asezera akazi ka Leta ayoboka ubworozi bw’ingurube.

Ati “Buri kwezi ngurisha ingurube zisaga 100 kandi nkagira ingurube 600 zihoraho. Niba mu mwaka ngurisha ingurube 1200 ku mafaranga ari hagati y’ibihumbi 30 na 50, murumva ko ibyo byonyine ntabaze ibindi nzikuramo, bimpa Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 50.”

Shirimpumu avuga ko kuva yatangira korora muri 2009 kugeza uyu mwaka wa 2023, ubworozi bwe bufite agaciro ka miliyoni 150.

Ku bijyanye n’uko ingurube zagiye zororoka, avuga ko atamenya umubare bitewe n’imyaka yazoroyemo. Ubu afite abakozi bahoraho 12 n’abakora nyakabyizi 30, kandi bose akabahemba.

Afite amasezerano yo kwigisha ubworozi, aho yakirira abanyeshuri bimenyereza umurimo mu bworozi bw’ingurube, hari abahakorera ubushakashatsi ndetse n’urugendoshuri mu rwego rwo kureba uko bakwihangira umurimo binyuze mu bworozi.

Shirimpumu avuga ko abantu batinyutse bakihangira imirimo, byabafasha kubaho atari abashomeri dore ko benshi mu rubyiruko usanga bavuga ko akazi kabuze, kandi mu by’ukuri ibintu byo gukora ari byinshi.

Ati “Ku munsi nk’uyu w’umurimo ni wo mwanya mwiza, abantu bakwiye kwicara bagatekereza icyo bakora kugira ngo bibafashe kwihangira umurimo.

Ubworozi bwingurube burororoka cyane Kandi singobwo gutagiza amamiriyoni wagura nikibwana cya 30K cyakuzamura ,ahubwo urubyiruko rufitikibazo cyokumva batagiza igishoro cyohejuru cyane Kandi umugabo arambiriza ukaresha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *