Utuntu n'utundi

Dore urutonde rw’abashinja P Diddy Combs uri muri gereza ’mbi’

Icyamamare muri Hip-hop Sean “Diddy” Combs ubu ari mu munyururu ategereje urubanza ku byaha birimo gukoresha abantu imibonano mpuzabitsina ku gahato no kubikuramo inyungu.

Yafashwe mu cyumweru gishize i New York nyuma y’ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’urugomo, ibirego bimwe bihera mu myaka ya 1990.

Ubu umuntu wa 11 wiyongereye mu bamurega, Thalia Graves, aravuga ko Diddy n’umurinzi we bamufashe, bakamuhambira, bakamusambanya ku ngufu mu 2001 kandi bagafata amashusho y’icyo gikorwa.

Uyu mugabo wavukiye mu gace ka Harlem muri New York ahakana ibi byaha.

Uru rubanza ruteye rute?

Combs, w’imyaka 54, yafashwe tariki 16 z’uku kwezi kwa Nzeri muri hoteli y’i New York ku byaha by’umugambi wo kuvana inyungu mu byaha, gukoresha abantu imibonano igamije inyungu ku ngufu no gutwara abantu hagamije kubakoresha uburaya.

Abashinjacyaha ku rwego rwa leta baramushinja “kurema uruganda rw’ubugizi bwa nabi” aho “yahohoteraga, yakangaga, kandi agahatira abagore n’abandi bantu iruhande rwe guhaza irari rye ry’igitsina, kurinda izina rye, no guhishira iyo myitwarire ye”.

Bavuga ko Diddy yakoreshaga ibiyobyabwenge, urugomo n’imbaraga z’izina rye mu “kureshya abagore” mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina mu birori byashoboraga kumara iminsi bitaga “Freak Offs”.

Abashinjacyaha bavuga kandi ko bavumbuye imbunda, amasasu n’amacupa arenga 1,000 y’amavuta yo kubobeza imibonano mpuzabitsina mu gusaka inzu za Diddy i Miami n’i Los Angeles muri Werurwe(3) uyu mwaka.

Bivugwa ko abashinjacyaha bavuganye n’abatangabuhamya benshi bakoranye na Diddy Combs na bamwe mu bari kumurega muri iyi minsi, kandi bagifunguye imiryango ku bandi bashobora kuzana ibindi birego.

Diddy Combs ahakana ibyaha ashinjwa kandi umunyamategeko we yabwiye abanyamakuru ko Diddy ari “umurwanyi udatewe ubwoba n’ibi birego”.

Combs ubu afungiye muri gereza ya Brooklyn, gereza izwiho kubamo urugomo rukabije no kudafata neza imfungwa.

Iyi gereza ifite ibyumba byagenewe imfungwa zidasanzwe. Ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko Diddy ari muri kimwe muri ibyo byumba aho ari kumwe na Sam Bankman-Fried wahamwe n’ubushukanyi mu bya cryptocurrency.

Itsinda ry’abanyamategeko be ryasabye ko arekurwa akaburana adafunze kubera “imibereho mibi” muri iyo gereza, ariko abashinjacyaha bavuga ko yateje impungenge zikomeye zo kuba yahunga n’indege. Amaze kwangirwa kabiri kurekurwa by’agateganyo.

Ni ba nde bamurega?

Uwahoze ari umukunzi we bya hato na hato, Cassie Ventura, niwe wabaye uwa mbere watanze ibirego kuri uyu mugabo wiyise ubwe “bad boy for life”.

Mu kirego yatanze mu Ugushyingo (11) umwaka ushize, uyu mugore w’umuririmbyi akaba n’umumurikamideri yavuze ko Diddy “yamuheranye” mu myaka irenga 10 mu bikorwa amukorera “urugomo, no gukoreshwa imibonano mpuzabitsina bigamije inyungu”.

Combs yahakanye yeruye ibi birego. Hashize umunsi umwe Cassie abigejeje mu rukiko impande zombi zavuze ko “ku neza” zageze ku bwumvikane kuri uru rubanza, nubwo umunyamategeko wa Combs yavuze ko ubwo bwumvikane “butarimo na gato kwemera ko hari ikibi yakoze.”

Gusa muri Gicurasi (5) uyu mwaka, CNN yabonye inasohora amashusho yo mu 2016 yerekana Diddy akubita Ventura bari muri hoteli, igikorwa Ventura yavugaga birambuye mu kirego cye.

Combs amaherezo yemeye kandi yicuza icyo gikorwa mu butumwa bw’amashusho yashyize kuri Instagram hashize iminsi, avuga ko “ababajwe” n’ibyo yakoze.

Yagize ati: “Imyifatire yanjye muri iriya video si iyo kubabarira. Ndirengera ibyo nakoze”.

Abandi 10 – barimo umugabo umwe – nabo ubu bazanye ibirego byabo.

Joi Dickerson-Neal, uvuga ko Cassie Ventura yamubereye urugero rwo kugira ngo na we avuge, avuga ko Diddy Combs “abigambiriye” yamusambanyije ku ngufu ubwo yari umukobwa w’umunyeshuri muri Syracuse University mu 1991, maze akanamwihimuraho yereka abandi bantu amashusho y’icyo gikorwa yafashe.

Abahagarariye Combs bavuze ko iki kirego kigamije gusa “gucakira amafaranga” basaba ko giteshwa agaciro.

Liza Gardner arashinja Diddy na Aaron Hall uzwi muri muzika ya R&B kumusuka ibisindisha maze bakamusambanya atabishaka ubwo yari afite imyaka 16. Uyu mugore avuga ko Diddy yamusuye iwabo ku munsi wakurikiyeho akamuniga kugeza ataye ubwenge. Umunyamategeko wa Diddy yavuze ko ibi birego ari “ibihimbano”.

Ibi birego bitatu bya mbere byatanzwe hagendewe ku itegeko ryo muri leta ya New York riha abantu bagejeje imyaka y’ubukure igihe cy’umwaka kurega ababahohoteye hatitawe ku gihe ibyo byabereye.

Umugore kugeza ubu uvugwa ko yitwa Jane Doe avuga ko Diddy Combs na Harve Pierre wari umukuru wa studio ya Bad Boy Records hamwe n’undi muntu wa gatatu, bamusambanyije ku nfugu ari batatu muri Studio y’i New York ubwo yari afite imyaka 17 yiga mu mashuri yisumbuye.

Hashize iminsi micye, Combs yavuze ku mbuga nkoranyambaga yamagana “ibirego birwaye…by’abantu bashaka kwishyurwa vuba vuba”. Abunganizi be barasaba gutesha agaciro uru rubanza “rudafite ishingiro kandi rwataye igihe”. Harve Pierre we hagati aho yise iki kirego kuri we “inkuru mpimbano”.

Rodney “Lil Rod” Jones, utunganya muzika akanakora amashusho wakoze kuri album iheruka ya Diddy, yamushinja kuyobora uruganda rwo kuvana amafaranga mu bugizi bwa nabi aho yahatiwe kugura ibiyobyabwenge, kugura indaya no gufata amashusho y’imibonano mpuzabitsina. Uyu mugabo ashinja Diddy n’umukinnyi wa filimi Cuba Gooding Jr kumufata n’ingufu ku myanya ndagagitsina atabibemereye.

Grace O’Marcaigh, wakoraga ku bwato (yacht) bwakodeshejwe n’umuryango wa Diddy mu 2022, yashinje uyu mugabo n’umuhungu we, Christian “King” Combs, ihohotera rishingiye ku gitsina. Avuga ko muri ubwo bwato hari abakekwaho kwicuruza n’ibyamamare bikomeye hakorerwa ibikorwa byo “guhaza irari ry’imibona mu buryo bushoboka”.

Crystal McKinney yavuze ko yatwawe agakorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina na Diddy nyuma y’igikorwa cya Men’s Fashion Week mu 2003 ubwo yari afite imyaka 22. Uyu mugore avuga ko Diddy “yanamukomanyirije” mu ruganda rwo kumurika imideli.

April Lampros, ni undi mugore uvuga ko yahuye na Diddy Combs ubwo yari umunyeshuri muri ishuri rya Fashion Institute of Technology i New York mu 1994, arambura ibyabaye “biteye ubwoba mu mibonano mpuzabitsina” inshuro enye na Diddy mu myaka ya 2000.

Adria English, wahoze ari umukinnyi wa filimi za pornography wakoranye na Diddy Combs mu myaka ya 2000, avuga ko yamukoresheje “nk’igikoresho cyo gushimisha umubiri no gushakira abandi inyungu z’amafaranga” mu gihe “cy’ibirori by’umweru” yateguraga mu ngo ze i New York na Miami.

Dawn Richards, umugore wigeze kuririmbana na Diddy mu matsinda ya muzika, avuga ko ubwe yiboneye Diddy arimo guhohotera Cassie ventura kandi ko yamuteye ubwoba ko yamwica aramutse abyivanzemo.

Thalia Graves, ushyigikiwe n’umunyamategeko w’ibyamamare witwa Gloria Allred, yavuze ko Diddy Combs n’umurinzi we Joseph Sherman bamufashe bakamuboha maze bagafata amashusho barimo kumusambanya ku ngufu nyuma bagakwiza ayo mashusho.

Abahagarariye Combs bahakanye ibi birego bivugwa n’aba bantu batandatu baheruka mu kumushinja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *