Nyamasheke:Biyemeje kuzajya batera ibiti miliyoni buri mwaka
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’isuri n’inkangu, bihaye intego yo gutera ibiti birenga miliyoni buri mwaka ku buryo bitarenze 2030 ubutaka bwose buhingwa buzaba buteyeho ibiti bivangwa n’imyaka.
Nyamasheke ni kamwe mu turere tw’imisozi miremire twakunze kujya twibasirwa n’isuri n’inkangu, bigatwara ubutaka n’ubuzima bw’abaturage barimo iyo mu 2022 yahitanye abantu 6 mu murenge wa Kilimbi.
Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo, ubuyobozi bw’akarere bwihaye intego yo gutera ibiti birenga miliyoni buri mwaka, ndetse ibyatewe mbere byatangiye gutanga umusaruro.
Mukandekezi Bernadette wo mu murenge wa Bushekeli, yabwiye IGIHE yateye ibiti 200 bivangwa n’imyaka, avuga mbere ubutaka bwe bwatwarwaga n’isuri yashyiramo ifumbire ntiregamemo.
Ati “Abantu bagitekereza ko ibiti bivangwa n’imyaka bigundura ubutaka nababwira ko iyo myumvire atari yo, ko ahubwo aho amababi yabyo aguye ahinduka ifumbire bigatuma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera”.
Gutera ibiti bivangwa n’imyaka ni gahunda imaze igihe ishyirwa mu bikorwa kuko yatangiye mu 2006. Mu mwaka ushize aka karere kongereye imbaraga gushyiramo nyuma yo kubona ko aho ibi biti byatewe byatanze umusaruro ushimishije.
Magingo aya muri buri Kagali hari gutuburirwa ingemwe z’ibiti zizaterwa ku muhindo kugira ngo bizahurirane n’imvura bikure neza.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu karere ka Nyamasheke Sengambi Albert, yavuze ko bihaye intego y’uko bitarenze 2030 ubuso bwose buhingwa buzaba buteye ibiti bivangwa n’imyaka.
Ati “Ni gahunda igamije kurwanya isuri no kongera umurumbuko w’ubutaka kuko ibiti bivangwa n’imyaka aho biteye isuri ihita ihagarara burundu. Ibi biti aho biri, amababi yabyo aho amanukiye nayo atanga ifumbire”.
Kugira ngo ibi bizagerweho, buri kagari ku mwaka gatuburirwamo ingemwe ibihumbi 15000 zigahabwa abaturage ku buntu bakazitera mu mirima yabo.
Ubuso buhingwa mu karere ka Nyamasheke bungana na hegitari ibihumbi 56. Mu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024 bateye ibiti ku buso bungana na hegitari 600.
Source:IGziHE