Ubuhinzi bwagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda muri 2023/24
Ubuhinzi bukomeje kugaragara nk’imwe mu nkingi za mwamba zifasha mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda, nk’uko raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ibigaragaza.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24, ubuhinzi bwagize uruhare rwa 26% ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP), bitewe n’uburyo bugezweho bwo guteza imbere imikorere n’umusaruro w’abahinzi.
Nubwo hari ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu ku isi, urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho 5%, ibintu byatewe ahanini n’ingamba zafashwe zo kunoza uburyo bwo guhinga, kongera imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu buhinzi, ndetse n’inkunga zihabwa abahinzi mu rwego rwo kongera umusaruro.
Ubuhinzi bwagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda muri 2023/24, aho ubukungu bwazamutseho 9.3%. Uru rwego rwari ku mwanya wa kabiri mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, rukurikiye urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 46%.
Ingamba nshya zirimo gutanga inyongeramusaruro ku bahinzi, guhanga udushya mu ikoreshwa ry’amazi n’uburyo bwo kuhira imirima, hamwe no guteza imbere ibigo by’ubuhinzi n’ubworozi, byatumye ubuhinzi bukomeza kuzamuka kandi bwongera gutanga umusaruro mwiza.
Abayobozi b’u Rwanda bashimangira ko kongera umusaruro w’ubuhinzi bidafasha gusa abaturage b’imbere mu gihugu kubona ibiribwa bihagije, ahubwo binagira uruhare mu kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.
Ibi byafashije igihugu guhangana n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere n’ibiciro bihanitse ku masoko mpuzamahanga, ndetse n’ihungabana ry’ibindi bihugu.
Mu gihe ubuhinzi bugikomeza kuba isoko y’ibiribwa n’imibereho myiza ku baturage benshi, leta ikomeje gushyira ingufu mu mishinga igamije kongera ubushobozi n’imibereho y’abahinzi.
Gahunda za leta ziteganya gukomeza gutera inkunga no kongera ubumenyi mu buhinzi, bikazafasha kurushaho guteza imbere urwego rw’ubuhinzi no gutuma bukomeza kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.