AmakuruIbidukikije

Miliyari zirenga 66 Frw agiye kwifashishwa mu gusubiranya icyogogo cya Congo-Nil

Abayobozi b’Uturere dukora ku isunzu rya Congo-Nil bashimye umushinga kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri utu turere, bavuga ko mu byo bawitezweho harimo no kugabanya isuri n’inkangu bitwara ubuzima bw’abaturage n’ibyabo.

Ibi babitangarije mu Karere ka Karongi, ku wa 31 Nyakanga 2024, ubwo hatangizwaga umushinga Congo-Nil Divide (CND) uzafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kandi ukagabanya ibicanwa bikomoka ku biti mu turere 10 two mu Burengerazuba n’amajyepfo y’u Rwanda.

Isunzu rya Congo-Nil ni uruhererakane rw’imisozi ruhera mu majyaruguru rukagera mu majyepfo y’Iburengerazuba. Iri sunzu rigabanya amazi y’uruzi rwa Nil n’uruzi rwa Congo.

Uyu mushinga uzakorera mu turere 10 turimo Musanze, Nyahibu, Rubavu, Ngororero, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Nyamagabe na Nyaruguru.

Icyogogo cy’isunzu rya Congo-Nil ni igice cy’ingenzi mu Rwanda no mu karere kuko haboneka Pariki y’Ibirunga, Iya Gishwati-Mukura n’iya Nyungwe, bivuze ko ingaruka zo kwangirika kw’iki gice bifite ingaruka ku baturage benshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yavuze ko Musanze ari Akarere gakize ku rusobe rw’ibinyabuzima kakaba kamwe mu turere dufite abaturage bagenda biyongera.

Ati “Uko abaturage biyongera iyo hatabayeho imicungire myiza y’ibidukikije, habaho kubyangiza. Ni byiza ko uyu mushinga uzadufasha kubibungabunga iterambere ry’ibidukikije rikabangikana n’iterambere ry’abaturage”.

Ni umushinga utangiye nyuma y’umwaka umwe Intara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo zibasiwe n’ibiza byahitanye abaturage barenga 130 bikanangiza byinshi mu bikorwaremezo

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko mu byatumye ibi biza bigira ubukana cyane harimo no kwangikira kw’ibidukikije ku isunzu rya Congo-Nil.

Ati “Rutsiro ni akarere gafite imisozi ihanamye n’ubutaka bworohereye ninayo mpamvu hatsuka. Iyo tugize amahirwe hakaza umushinga wo kubungabunga ibidukikije uba ari igisubizo ku iterambere ry’abaturage n’umutekano wabo”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’amashyamba, Dr Concorde Nsengumuremyi yavuze ko mu byo uyu mushinga uzibandaho harimo gutera ibiti bivangwa n’imyaka, ibiti gakondo no kubungabunga inkengero za pariki ya Gishwati-Mukura na Pariki ya Nyungwe.

Ati “Isunzu rya Congo-Nil rifite ibibazo bushingiye ku ihindagurika ry’ibihe ku buryo ubona ko urusobe rw’ibinyabuzima rwaba inyamaswa rwaba ibimera bikeneye kubungabunga. Uyu mushinga rero nicyo uje gusubiza”.

Umushinga CND watangiye mu 2024 biteganyijwe ko uzarangira mu 2028 utwaye miliyoni 50$ (arenga miliyari 66Frw). Uyu mushinga uzasubiranya hegitari 1500 ku nkengero za Pariki ya Nyungwe na hegitari 500 ku nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura.

Umuyobozi w’uyu mushinga yavuze ko uri mu murongo igihugu cyiyemeje wo gusubiranya hegitari miliyoni ebyiri z’ubutaka bitarenze 2030
U Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo batangije umushinga wo gusubiranya icyogogo cy’isunzu rya Congo-Nil

Isoko_IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *