AmakuruUtuntu n'utundi

Dore ibyo wamenya ku mbogo imwe mu nyamaswa ikundwa cyane n’abakerarugendo

Imbogo ni nyamaswa igaragara nk’inka tworora mu ngo zacu aho bitandukanira ni uko ikunze kugira amahane cyane ndetse bikaba byanagorana ko yororerwa mu rugo

Ni imwe mu nyamaswa zikundwa na ba mukerarugendo benshi, iramba hejuru y’imyaka 30 ikagira ubushobozi bwo guhaka amezi 11 ikazongera nyuma hafi y’imyaka ibiri.

Imbogo zibamo amoko abiri y’ingenzi, hari imbogo ziboneka muri Afurika n’izindi ziba muri Aziya, gusa hari n’izindi nyamaswa zisa n’imbogo zo muri Amerika y’Amajyaruguru bita Bizoni .

Imbogo zo mu gasozi n’izororwa bita Oxen, zikomoka ku mugabane wa Aziya na Afurika. Izo muri Aziya cyangwa izo ku mazi, ni kavukire mu Buhinde no mu bindi bice bimwe na bimwe bya Aziya.

Izo ku mazi zigira ibihembe binini, zigira amaguru manini azifasha kuba mu bishanga, zigira ubwoya bugufi, bukomeye kandi bufite umubyimba muto, n’igice kinini cy’uruhu kitagira ubwoya kinyereye kandi cyoroshye.

Mu byanya bikomwe, imbogo zo ku mazi ziba zifite amahane iyo zenderejwe, muri Philippine izi mbogo zizwi ku izina rya Carabao . Ubundi bwoko bw’imbogo buboneka muri Aziya ni ubwitwa Tamarau, zikaba ari nto, ubwoko bufite ibyoya byinshi mu mbogo zo ku mazi. Hari n’ubundi bwoko bufitanye isano n’izi mbogo buba ku birwa byo muri Indoneziya

Imbogo zibarizwa ku mugabane w’Afurika

Imbogo zo muri Afurika zibamo amoko abiri y’ingenzi hari izitwa Imbogo zo mu mikenke n’imbogo zo mu mashyamba , mu Rwanda ziboneka muri Pariki y’Ibirunga n’inzovu zo mu mikenke ziboneka muri Pariki y’Akagera.

Mu gihe cy’impeshyi imbogo ishobora gukora urugendo rugera ku birometero 17 ishakisha ubwatsi n’amazi. Zirisha ku manywa kimwe nuko zishobora no kurisha n’ijoro, ku manywa na n’ijoro kandi ziba zishobora kuruhuka igihe zishakiye gusa n’ijoro ziba ziryamiye amajanja kugira ngo zidatungurwa n’umwanzi.

Mu gihe cy’imvura iyo hatose, imbogo zirisha ku ikigero cya 56% n’ijoro, nyamara mu gihe cy’impeshyi zikarisha ku kigero cya 52% ku manywa. Ikindi nuko mu gihe cy’imvura akenshi imbogo zirisha guhera mugitondo saa mbiri kugeza saa tatu nyamara mu gihe cy’impeshyi cyangwa cy’izuba akenshi saa yine ziba ziri gusoza ahubwo zitegura gushoka.

Haba mu gihe cy’impeshyi cyangwa igihe cy’imvura n’ijoro iyo ziri kurisha imbogo zishobora gutangira nka saa mbiri zikaba zageza saa cyenda n’igice z’ijoro, ikindi gihe gisigaye kugeza izuba rirashe zikaruhuka ari nako zuza ibyo ziba zarishije. (R, Richard Despard Este. (1992).

Iyo atari igihe cyo kwimya ingabo usanga zitaruye ingore ibi bikabaho cyane cyane mu gihe cy’impeshyi. Mu gihe cy’imvura cyane ku mpera zacyo, usanga amashyo yabaye manini kubera ko imbogo ziba ziri kubangurirana cyane.

Imbogo ziri hamwe ziba zivanze ariko zikarutana mu nzego bitewe n’imyaka zifite cyangwa bigaterwa n’ubwigaranzure bwa buri imwe mu ishyo.

Imbogo ihaka amezi agera 11.5 kandi iyo ibyaye ishobora kumara amezi ari hagati ya 15 n’imyaka ibiri itongeye guhaka ariko ibi bikajyana n’uko ifite ubuzima bwiza.

Igihe cyose ingabo ziba nini ugereranyije n’ingore. Imbogo kandi iramba imyaka igera kuri 30. Rimwe na rimwe, hari ubwo usanga imbogo yigize ingunge, yariye karungu ishaka guhutaza icyo ibonye cyose, ibi ikabikora kenshi iyo ifitanye ikibazo na ngenzi zayo, hari nubwo yirukankana imodoka nubwo bibaho gake.

Pariki y’Akagera ifite imbogo nyinshi kandi usanga zinyanyagiye mu bice byose ariko ukurikije ahakunda gusurwa, usanga ziba ziganje mu bibaya bya Kilala, Muhana na Nyamwashama, usanga kandi ziganje mu gice cya Mutumba no mu nkengero zaho, Nyamatete, Magashi, Rwisirabo na Nyamabuye.

Muri Pariki y’Akagera ukurikije ibyo amaso areba mu gihe cyo gusura inyamaswa, Imbogo z’ingabo iyo zimaze gusaza usanga ziba zifite intege nke bigatuma ingabo zikibyiruka zizirukana aribwo kenshi iyo uri gusura uhura n’amatsinda mato y’ingabo zishaje akenshi aba arangwa n’amahane ndetse hari nubwo uhura n’ingabo imwe yigize ingunge mu ishyanba ahanini izi mbogo ni zo usanga zifite ukwigunga kuko iziri hamwe usanga ziba zituje kandi zisusurutse ugereranyije n’izo zindi ziba zonyine.

Gusura Pariki y’Akagera ni igikorwa gifungura amatsiko ya buri wese dore ko ubonye imbogo ataha umutima we utuje kandi gatahana byinshi aganirira abo asanaze. Imbogo kandi usanga ziba zishakishwa na buri wese uje gusura iyi pariki.

Iyi nkuru yanditswe na Ndagijimana Innocent, umwanditsi w’inkuru zivuga ku binyabuzima byo mu gasozi ndetse no ku kurengera ibidukikije. Amaze imyaka igera kuri 15 akora muri pariki z’igihugu, yakoreye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Pariki y’Igihugu y’ibirunga ubwo yimenyerezaga umwuga (internship), ubu akaba ari umukozi wa Pariki y’Akagera, aho amaze kuyikorera imyaka irenga icyenda.

Ndagijimana Innocent afite imyamyabushobozi y’amashuri yisumbuye mu bukerarugendo, impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi, akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu kubungabunga ibidukikije

Umuntu urabizi neza ashobora kwitirabya imbogo n’inka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *