AmakuruUbukerarugendo

Kivu Beach Expo and Festival: Iserukiramuco ritezwe kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku muco muri Rutsiro

Mu rwego rwo kwitegura Kivu Beach Expo and Festival, iserukiramuco rinini ririkumwe n’imurikagurisha ritegurwa na Yirunga LTD ku bufatanye n’Akarere ka Rutsiro, ibikorwa byo gusura no kuganira n’abafatanyabikorwa barimo abashoramari n’abaturage bo mu Murenge wa Boneza birakomeje, hagamijwe kureba aho imyiteguro igeze no gutegura neza iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri aka karere.

Abafite ibikorwa by’ubukerarugendo mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, barimo Hon. Odette Nyiramirimo, nyiri Ruchel Kivu Beach Hotel, ndetse na mugenzi we ufite KaySun Hotel i Kariba, bashimiye iki gikorwa bavuga ko kije kongerera imbaraga ubukerarugendo muri Rutsiro no kongera umubare w’abashyitsi basura aka gace.

Bavuga ko iri serukiramuco rizafasha gukomeza kumenyekanisha Umurenge wa Boneza ufite ibyiza nyaburanga byinshi bitarimo gukoreshwa uko bikwiye.

Ku kirwa cya Bugarura gituwe n’abaturage basaga 2,000, abaturage bagaragaje ko ibikorwa by’ubukerarugendo bimaze gufasha kumenyekanisha ikirwa cyabo no kubyaza umusaruro amahirwe bafite. Bavuga ko kubona ibikorwa nk’ibi bibageraho bibongerera icyizere mu iterambere no mu kumenyekana.

Umuyobozi wa Yirunga LTD, Yves Iyaremye, yavuze ko Kivu Beach Expo and Festival izaba irimo udushya twinshi tugamije gukurura ba mukerarugendo n’abashyitsi baturutse mu bice bitandukanye.

Yagaragaje ko hazaba ibikorwa bitandukanye birimo Hiking ya kilometero 20, umukino wa Badmethon uzabera kuri KaySun Hotel, amasiganwa yo gutwara amato, amarushanwa yo koga na Volley Beach izakinirwa kuri Rushel Kivu Beach Resort ku wa 13 Ukuboza, ubukerarugendo bwo kureba Inyambo zoga mu Kivu, gusura ikirwa cya Napoleon ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku kawa muri Boneza Coffee.

Umuyobozi w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick, yavuze ko iri serukiramuco rizazamura izina rya Rutsiro na Boneza, ndetse rikongera ibikorwa by’ubukerarugendo bishingiye ku muco n’ibyiza kamere. Yibukije ko Boneza ifite ibyiza byinshi birimo ikiyaga cya Kivu, ibirwa binini n’ibito, Inyambo zoga mu mazi, amoko menshi y’inyoni n’ibimera byo mu birwa no ku nkombe, hamwe n’amahoteri agezweho atatse neza inkombe z’ikiyaga.

Kivu Beach Expo and Festival izaba kuva ku wa 09 kugeza ku wa 15 Ukuboza 2025 mu busitani bunini bwa Palega Beach Inn, ahitegeye ikirwa cya Bugarura. Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Rutsiro, hazabera ibirori byo mu bwato Boat Party ku wa 13–14 Ukuboza, aho abitabira bazasusurutswa n’abahanzi n’abadije bazwi, bakaririmbira abashyitsi bari mu bwato mu kiyaga hagati.

Iri serukiramuco ritezweho kuba umusemburo mushya w’iterambere ry’ubukerarugendo muri Rutsiro, kongera ishoramari, guteza imbere umuco, ndetse no guha abaturage amahirwe mashya yo kwinjira mu bukerarugendo butanga inyungu zitaziguye.

Umuyobozi wa Karere ka Rutsiro Kayitesi Dative yagaragaje ko hari byinshi biteze muri iki gikorwa ndetse anemeza ko ari ingirakamari k’ubukerarugendo bukorerwa muri aka karere.

Ati:”Ikintu twiteze muri iri serukiramuco by’umwihariko n’ ukwishimira ibyagezweho cyane cyane mu gisate cy’ubukerarugendo no kumenyekanisha Rutsiro nk’Akarere k’ubukerarugendo. Ikindi ni ukwereka abashoramari ko uramutse ushoye muri aka Karere ari ahantu heza ho kuruhukira ndetse hamasaziro.”

Yongeyeho ko Kandi Ari ahantu heza ho gukorera siporo no kogera ( piscine ).

Ibirori bya Kivu Beach Expo and Festival biteganyijjwe kuzaba mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza kuva kuwa 09-15/12/2025 bikazabera mu busitani bugari bwa Palega Beach Inn ahitegeye neza ikirwa cya Bugarura gituwe n’abaturage basaga 2,000.

Muri Kivu Beach Expo and festival I Rutsiro bwa mbere mu mateka hazabera ibirori by’ubwato Boat Party kuwa 13-14/12/2025 aho abazabyitabira bazasusurutswa n’abahanzi batandukanye n’abadije bagezweho bazaba bavanga umuziki ari nako abitabiriye barya banywa mu kiyaga rwagati.

Ifoto Umutuzo Lodge ureba Kaysun Hotel ko ku Kariba hamwe mu hagezweho muri Boneza/Rutsiro
Ahazakinirwa Badmithon mu busitani bwa KaySun Hotel witegeye ikiyaga cya Kivu
Piscine nziza yubatswe ahazakinirwa Triathlon
Piscine yo kwidagaduriraho muri Umutuzo Lodge
Piscine yo kwidagaduriraho muri Umutuzo Lodge
Kariba kuri Rutsiro
Ureba ikirwa cya Bugarura kimaze kugeramo ibikorwaremezo
CEO Kaysun Hotel na Yves Iyaremye PDG wa Yirunga Ltd itegura Kivu Beach Expo&Festival
Ruchel Kivu Beach Hotel

KaySun Hotel i Kariba,
Umurenge wa Boneza ufite Hoteli zitandukanye zibereye ubukerarugendo

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *