AmakuruUtuntu n'utundi

Ruhango: Umusore w’Imyaka 20 y’amavuko arakekwaho kwivugana nyirakuru

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko, wo mu Karere ka Ruhango, birakekwa ko yakubise Nyirakuru inkoni bikamuviramo urupfu.

Byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango.

Bamwe mu batuye uyu Mudugudu wa Kabuga, batangaje ko Ntezimana Damascene, ushinjwa kwica nyirakuru yamusanze mu rugo, aramukubita kugeza ashizemo umwuka.

Uyu muturage avuga ko uyu musore yishe Nyirakuru amushinja ko amuroga.

Umwe yagize ati: ”Nyirakuru yibanaga kuko nta mwana bari kumwe mu rugo, yamusanze ari wenyine mu rugo aramwica.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Muhire Floribert avuga ko nyakwigendera yitwaga Mutumwinka Thèrese.

Naho uyu ukekwaho kwimwica yitwa Ntezimana Damascène ngo afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ati: ”Ni Umusore ufite uburwayi bwo mu mutwe yagiye mu rugo yica Nyirakuru.”

Gitifu Muhire avuga ko uyu musore yatawe muri yombi n’Inzego zishinzwe Umutekano.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro gukorerwa isuzuma.

Hashize ibyumweru bibiri, muri uyu Murenge wa Mbuye humvikanye inkuru y’abagabo babiri, ndetse n’umugore bakekwaho kwica umugabo, bikavugwa ko bahise bafatwa bashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *