AmakuruUtuntu n'utundi

Burera: Umusaza yishe umugore we babyaranye abana 8 amutemye ijosi

Umugabo w’imyaka 55 y’amavuko witwa Nsengiyumva Donati wo mu Karere ka Burera ,mu murenge wa Kinoni, Akagari ka Gafuka,Umudugudu wa Kanoni, aravugwaho kwica umugore we amutemye ijosi.

Amakuru atangwa n’abaturanyi b’uyu muryango avuga ko uyu mugabo yubiriye umugore we arikurya amutema ijosi kugeza ashizemo umwuka.

Abaturage bavuga ko iri sangane barimenye ubwo umukazana wabo, yavuzaga induru atabaza, asaba ubufasha nyuma yo kumva ko sebukwe anogonoye nyirabukwe akoresheje umuhoro.

Uyu muryango ufitanye abana 8 ndetse bamwe muri bo bakaba baramaze gushinga ingo zabo,uvugwaho ko wahoraga mu makimbirane y’urudaca akomoka ku mitungo,ku buryo kwicana hagati yabo bitatunguranye cyane.

Uwitwa Silivia yagize ati:” Bahoraga barikurwana,umugabo bakamufunga,bakongera bakamufungura ndetse hari nubwo barwanaga twe tukabahunga kugira ngo intambara yabo tutazayigwamo kuko hari nubwo wabakizaga,umugabo akaba ariwowe yadukira akagukubita.”

Amakuru atugeraho avuga ko uyu musaza wihekuye(wishe umugore we) kuwa 13 Ugushyingo 2025, yahise aburirwa irengero kugeza ubu abaturage bakaba bakomeje guhuza imbaraga n’inzego z’umutekano bamushakisha .

Nsengiyumva Donati yishe umugore we ahagana saa sita z’amanwa, nyuma y’uko uyu mugore yari avuye gukura ku kiriri umukobwa wabo wari uherutse kwibaruka ndetse ngo bakaba banateguraga igikorwa cyo kujya ku muhemba bishimira umwuzukuru wabo.

Gashakiro Bernard akaba ari umukuru w’umudugudu wa Kanoni,yemeza ko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane.

Ati:”Uyu muryango wahoraga mu makimbirane akabije,kuko uyu mugabo Nsengiyumva Donati yahoraga afungwa kubera ibyo bibazo byakomokaga ku mitungo bafite.”

Yakomeje ati:”Twamenye iby’ubu bwicanyi ubwo twari ku kagari mu nama,kuko baje bantabaza bati’Wa mugabo Nsengiyumva amaze kwica umugore we, mutekano wanjye yampanagaye ambwira ko uwo mugore bamukubise umuhoro,nzakumenya amakuru y’uko yanukubise umuhoro mu gikanu.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinoni buhagarariwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa Kwizera Emmanuel bwemeje urupfu rw’uwo mugore ,bunemeza ko Nsengiyumva Donati yari asanzwe agaragaraho ibibazo byo guteza amakimbirane mu ngo akabifungirwa.

Ati:”Ahagana saa 11:45 zishyira saa sita z’amanwa,nibwo bampamagaye ,bambwira ko hari umugabo utemye umugore we ariko bataramenya niba yahise apfa,hashize iminota mike bongera kumbwira ko bamuhwanyije yapfuye mpita nshaka uburyo mpagera Koko mpageze nsanga yapfuye.”

Ati:”Ni umuryango wakundaga kugirana amakimbirane ku buryo ndetse nk’ubuyobozi hakorwaga uburyo bwo kubahuza ngo bikemuke ndetse na gitifu wabanje (nsimbuye) yarahageze arabaganiriza ndetse n’inzego z’ubutabera zabyinjiyemo kuko Donati si ubwambere yarafunzwe,ni ubwa kabiri yari afunguwe, hari hashize amezi atatu avuye mu igororero ariko ahageze nanubundi akomeza umuganbi we.”

Uyu muyobozi yasoje asaba abaturage kwirinda kubakira ku makimbirane kuko agira ingaruka mbi mu mibereho no ku buzima bw’abagize umuryango.

N’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinoni Kwizera Emmanuel yemeje ko uyu mugore yishwe atemwe n’umugabo we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *