U Bubiligi buvugwaho Kongera inkunga ya gisirikare muri DRC
U Bubiligi buravugwaho kongera ibikorwa bya gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu gihe intambara iri mu burasirazuba ikomeje gufata indi ntera hagati y’Ingabo za FARDC n’inyeshyamba za AFC/M23.
Muri iki gihe cy’uruhurirane rw’umutekano n’ibibazo bya dipolomasi, amakuru atandukanye akomeje kugaragaza ko Belgium(U Bubiligi)ishobora kuba yongeye ibikorwa bigamije gufasha ingabo za Congo mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwigarurira uduce dutandukanye.
Mu mezi ashize, hari amakuru menshi yagaragaye mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko abasirikare b’u Bubiligi bari mu mujyi wa Kindu, muri Maniema, aho bahugura abasirikare ba FARDC, by’umwihariko brigade ya 31 Rapid Reaction Unit.
Ni imwe mu brigades zijyanwa mu bikorwa bikomeye byo kurwanya M23 muri Kivu ya Ruguru. Iyi myitozo ikorwa mu mushinga w’Ubumwe bw’u Burayi wa European Peace Facility, ugamije gufasha ibihugu bya Afurika kubaka ubushobozi bw’ingabo zabyo.
Mu kwezi kwa Werurwe 2025, indege ya gisirikare ya Belgium yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 7X yagaragaye i Kinshasa no muri Kindu, ibintu byatumye havuka ibibazo n’impaka byinshi ku mpamvu nyazo z’uru rugendo.
Nubwo bimwe mu bitangazamakuru byatangaje ko iyi ndege yashoboraga gutwaye ibikoresho byifashishwa mu myitozo ya FARDC, abandi bavuga ko byari ibikoresho bishobora kongera ubushobozi bw’ingabo za Leta mu rugamba zihanganyemo na M23.
U Bubiligi ntiburatera imbere ngo bwerekane neza ibyo byari bitwaye, ibintu bikomeje gutera amakenga mu baturarwanda n’abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga.
Guverinoma ya Belgique yo ikomeza guhakana amakuru avuga ko iri kohereza abasirikare cyangwa ibikoresho bya gisirikare mu ntambara ya DRC. Ivuga ko abari muri Congo ari abatoza n’abajyanama ba gisirikare, kandi ko nta musirikare n’umwe ufite uruhare mu mirwano ku murongo w’intambara.
Minisiteri y’Ingabo ya Belgium yemeza ko ibyo byose bifitanye isano n’ubufatanye bwemewe na Congo, bukubiye mu masezerano yo kongera ubushobozi bw’ingabo z’igihugu, aho byibanda ku gutanga amahugurwa, kubaka ibigo bya gisirikare n’ibikoresho bidafite intwaro.
Nubwo ibyo byose bivugwa, hari abandi basanga ibi bikorwa bibaye mu gihe kidasanzwe, aho intambara ikomeje gukara mu burasirazuba bwa DRC, cyane cyane mu turere twa Rutshuru na Masisi. FARDC, ifatanyije n’umutwe wa Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa, ikomeje kurwana n’inyeshyamba za M23 zigenda zigaragaza imbaraga n’ubuhanga mu gutwara uduce bifite agaciro mu bukungu n’ubucuruzi.
Ibi bikorwa byose byongera ukurenga imipaka kw’ibibazo bya Congo, bigateza umwuka mubi muri politiki y’akarere. U Rwanda na Congo basanzwe batumvikana ku miterere n’inkomoko ya M23, kandi amakuru avuga ko Belgium ishobora kuba iri kongera ubufasha bwa gisirikare kuri FARDC yakajije umwuka hagati ya Kigali na Bruxelles.
Nta na rimwe ibi biganiro bya dipolomasi bihagaze neza, kandi uko amakuru agenda atangazwa niko umwuka urushaho gukara hagati y’ibihugu byombi.
Nubwo nta gihamya kiruta izindi kigaragaza ko U Bubiligi bwakoreshaga ibikoresho bya NATO mu bikorwa bya Congo, biragaragara ko hari intambwe nshya iri guterwa mu bufatanye bwa gisirikare hagati ya Bruxelles na Kinshasa.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kongera imbaraga kuri FARDC, ariko bikaba n’imbogamizi ku mahoro arambye n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, aho ibihugu byinshi bikomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye ku ruhare rw’amahanga mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo.
Icyo abaturage bo mu karere bifuza ni kimwe: amahoro arambye, gukumira ibikorwa byo guhutaza abaturage, no kubona imiyoborere ifasha mu gukemura ibibazo mu buryo bw’igihe kirekire. Ariko uko ibintu bihagaze uyu munsi, intambara ikomeje gukara, diplomasi irushaho gukomera, naho uruhare rw’amahanga ruracyavugwaho byinshi.
