Amakuru ahari avuga ko Yampano yahemukiwe n’uwahoze ari inshuti ye(inkuru irambuye)
Nyuma y’igihe havugwa amakuru y’uko habitswe amashusho y’urukozasoni ya Yampano ariko benshi bagahamya ko yaba ari inkuru mpimbano igamije gutuma uyu muhanzi akomeza kuvugwa, yashyize ashyirwa hanze.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga wabonaga ko byashimuswe na Yampano, nubwo nta weruraga ngo ashyire hanze amashusho ye y’urukozasoni abenshi bacaga amarenga ko bayafite ndetse bagaragaza ko batunguwe n’ibyo uyu musore yakoze.
Ni amashusho y’iminota 10, Yampano n’umukobwa basigaye babana bari mu gikorwa cy’abashakanye ndetse ubona ko bafashe bo ubwabo babishaka, icyakora wakurikirana amakuru akavuga ko yashyizwe hanze n’umwe mu nshuti z’uyu muhanzi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Yampano yagaragaje ko ashobora kuba yababajwe bikomeye n’ibyamubayeho.
Ati “Ibuye ryanzwe n’abubatsi ni ryo ryakomeje imfuruka, ariko uwo rizagwira wese rizamugira ifu. Nta mbaraga zishobora gusenya icyo Imana yubatse cyangwa gutandukanya abo yahuje.”
Ni amagambo yahise asamirwa hejuru n’ababonye amashusho ye y’urukozasoni, abenshi bamwereka ko batishimiye ibyo yakoze nubwo hari abandi basabaga Imana kumukomeza muri ibi bihe bitamworoheye.
Ku rundi ruhande amakuru ahari avuga ko Yampano yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yifuza ko rwatangira iperereza ku buryo aya mashusho yagiye hanze.
Abo ku ruhande rwa Yampano bavuga ko hari umusore bakoranaga mu minsi yashize, baza gutandukana mu buryo butumvikanyweho n’impande zombi, uyu bikavugwa ko ari we washyize hanze ayo mashusho.
Mu minsi ishize, Yampano yari yaciye amarenga y’uko uwashyize hanze ayo mashusho ari uwahoze ari umuntu we wa hafi.
Yagize ati “Tubana n’abacanshuro bagatuma ubuzima bwacu bujya mu kangaratete […] Abo ni abantu bashobora kukwegera mukabana ariko yabona gato ko kugira ngo abeho, ugasanga yemeye kurimbura ubuzima bwawe.”
Icyo gihe uyu muhanzi yari yavuze ko nubwo amashusho ye yaba yagiye hanze, abayafite bakwiye kwibuka ko hari itegeko rihana uwayasakaza, ati “Wowe kuvuga ko ufite amashusho y’urukozasoni yanjye […] sinumva ukuntu waba uyafite. Ubwo se uyafite nka nde? Gufata amashusho nk’ayo y’umuntu ukayasakaza hanze ni icyaha gihanwa.”

