Gicumbi : Bibukijwe ko kwizigama atari ugusagura menshi, ko ari ukwizirika umukanda
LAbatuye mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko mu mujyi wa Byumba, basobanuriwe ko inkingi y’iterambere kuyigeraho bisaba kwizirika umukanda ukizigama macye ufite, kuruta uko hari abumva ko bisaba kuba ufite ibya Mirenge nk’uko bamwe bakunze kubivuga.
Ni ubutumwa bagarutseho ku munsi mpuzamahanga wo Kwizigama uba ku itariki ya 31 Ukwakira , ku rwego rw’igihugu ibirori bikaba byarabereye mu karere ka Gicumbi.
Abaturage basobanuriwe zimwe mu ngingo eshatu zisaba kuba umuntu yatekereza kwizigamira, harimo kuba ufite intego, gutekereza ku masaziro y’izabukuru zawe, no guteganya ibihe bibi bishobora kuza bitunguranye, dore ko banabahaye urugero rw’ingaruka zabonetse mu gihe cya Covid 19 aho bamwe mu batari barizigamiye bahuye n’ingaruka zikomeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwera Parfaite, yatanze ubutumwa ku baturage avuga ko kwizigama bishobora kuguteza imbere kandi warabanje kubitsa mu matsinda, akavamo koperative ndetse kugeza ubikije muri Bank, bikaba byagufasha no kubona inguzanyo iguteza imbere mu gihe udafite gahunda yo gusesagura.
Yabibukije ibyiza byo kwizigamira muri Bank kuruta uko wayabika mu rugo, bitewe n’uko Bank iyabika neza atekanye, ariko kandi Bank ikaba yanakuguriza ukabona igishoro cyo kwiteza imbere .
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti :”Zigama, Shora, Wigire”.
Uhagarariye ihuriro ry’ibigo by’imari mu Rwanda Amir, avuga ko mu mwaka ushize wa 2024 abagera kuri 96% by’Abanya Rwanda bashoboraga kwegera ibigo by’imari, gusa kuri ubu intego ikaba ari ukugera ku 100%.
Hagarutswe ku ikoranabuhanga rifasha abaturage kubika batavuye aho bari, ndetse ko bizafasha kuzamura umubare w’abitabira kwizigamira mu bigo by’imari, harimo kongera udushya muri Serivisi batanga, no kudasuzugura akazi kose babonye kuko ariko kazabafasha kubona amafaranga yo kwizigama.
Kamari Chantal watanze ubuhamya bw’uko yizigamye muri ejo heza, avuga ko yabyigishijwe n’umubyeyi we watangaga 1500 ku kwezi, ariko nyuma akaza kwitaba Imana gusa abana be baje guhabwa 1.500. 000, bitewe n’uko yari yarizigamiye muri Ejo heza.
Mu Karere ka Gicumbi hari koperative 577 zirimo amatsinda arenga 2000, afasha abaturage kwizigama bakabasha kwiteza imbere, ku buryo ayo matsinda amwe yiyandikishije akemererwa, ndetse muri aka Karere hari na Banki umunani zifasha abaturage kubitsa no kugurizwa.
Muri Gicumbi habarizwa abaturage ibihumbi 14. 913 bitabiriye ejo heza, n’amafaranga asaga Miliyari 2 na Miliyoni 300, amaze kuzigamwa, ndetse bashima ko ubuyobozi bw’igihugu bwabafashije kubegereza ibigo by’imari mu ngero zose batitaye ku bafite ubushobozi buhambaye, ahubwo bakazirikana n’abari gutangira imishinga yo kwiteza imbere .




