Utuntu n'utundi

Imyigaragambyo muri TZ: Harmonize yahungiye i Mombasa, Diamond na Zuchu nabo bavugwaho guhunga

Harmonize yahungiye i Mombasa nyuma y’imyigaragambyo ikakaye ikomeje gukwira ibice byo muri Tanzania, bivugwa ko na Diamond Platnumz n’umuryango we bashobora kuba bahunze ndetse Kandi abaturage batwitse imitungo y’abahanzweho icyasha cyo gushyigikira Samia Suluhu

Imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera muri Tanzania nyuma y’uko abaturage benshi batishimiye uburyo amatora y’Umukuru w’Igihugu yagenze, aho Perezida Samia Suluhu Hassan yashinjwe gukoresha imbaraga mu gufata no gufunga bamwe mu bamurwanyaga.

Indi wasima: https://www.greenafrica.rw/rw/tanzaniaabahanzi-bashyigikiye-samia-suluhu-bari-mu-kangaratete/

Amakuru aturuka mu mijyi itandukanye irimo Dar es Salaam, Mwanza na Dodoma avuga ko abigaragambya bari kwibasira cyane abahanzi n’abakomeye bagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Samia, aho amazu n’imitungo ya bamwe yatwitswe, abandi bakaba bahunze igihugu.

Harmonize yahungiye i Mombasa

Umuhanzi Harmonize, uzwi cyane mu ndirimbo nka Amelowa na Single Again, ni umwe mu bagaragaye kenshi mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Samia Suluhu mu mezi ashize. Amakuru yizewe atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Tanzania avuga ko Harmonize yahungiye mu mujyi wa Mombasa muri Kenya nyuma yo kubona ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Abamwegereye bavuze ko uyu muhanzi yagiye yihishe, akagenda atabanje gutangaza amakuru ye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ngo kugeza ubu ntari gusubiza abamuhamagara cyangwa ngo agire aho agaragara mu ruhame.

Umwe mu nshuti ze yagize ati: “Harmonize yabonye ibintu birimo gufata indi ntera, abona ko ibyo gukomeza kuguma muri Tanzania bishobora kumugiraho ingaruka. Yafashe icyemezo cyo kujya muri Kenya kugira ngo arokore ubuzima bwe.”

Diamond Platnumz na Zuchu nabo bashobora kuba bahunze

Mu gihe Harmonize yahungiye i Mombasa, amakuru akomeje gucicikana avuga ko na Diamond Platnumz, umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, ashobora kuba nawe yahunganye n’umuryango we nyuma y’uko abigaragambya batwitse igice cy’inzu ye iri i Mbezi Beach muri Dar es Salaam.

Zuchu, umukunzi we akaba n’umuririmbyi wo muri Wasafi Records, bivugwa ko nawe yaburiwe irengero kuva ku wa Kane nijoro. Bamwe mu bamukurikira kuri Instagram bavuze ko mbere y’uko abura, yari yanditse ubutumwa buvuga ngo:

“Ubuzima buruta byose, hari igihe ugomba gutekereza ku mutekano kurusha ikindi kintu cyose.”

Imitungo y’abaturage irimo n’iy’abahinzi yatwitswe

Imyigaragambyo imaze gufata indi ntera mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu ntara ya Mbeya, Arusha na Mwanza, aho abigaragambya batwitse amamodoka, inzu n’ibikoresho by’ubuhinzi by’abaturage bashinjwa gukorana n’abayobozi bo hejuru.

Raporo ya Radio Citizen muri Tanzania ivuga ko muri Mbeya, hafi hegitari 20 z’imyaka y’abahinzi zatwitswe ubwo abigaragambya bashakaga kwihimura ku bantu bakekwaho kuba barahawe amafaranga yo kwamamaza Samia Suluhu.

Umwe mu bahinzi witwa Daudi Mwasiti yagize ati: “Twabuze byose. Batwitse imyaka yacu yose bavuga ngo turashyigikiye Leta, kandi twe twari tuzi ko turi abaturage basanzwe. Ntituzi aho tuzabeshyera abana.”

Leta iravuga ko ibintu biri mu murongo

Ku rundi ruhande, Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko ibintu biri kugenzurwa, ndetse ko abashinzwe umutekano bari gukora ibishoboka byose ngo hasubire ituze. Minisiteri y’Umutekano yavuze ko hari abantu barenga 200 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho guteza imvururu no gusenya umutungo w’abandi.

Umuvugizi wa Polisi, David Misime, yavuze ko “abahanzi cyangwa abandi bantu bose bafite ubwoba bashobora gusaba ubufasha mu rwego rw’umutekano,” ariko asaba abaturage kutibeshya ngo batwike cyangwa basenye imitungo y’abandi.

Icyo ibi bishobora kumarira ubuhanzi bwa Tanzania

Abasesenguzi bavuga ko aya makimbirane ashobora gusiga igikomere gikomeye ku ruhando rw’umuziki muri Tanzania, cyane cyane mu gihe abahanzi bakomeye nka Diamond, Harmonize,Harmonize na Zuchu n’abandi..bakomeje guhungira hanze.

Umunyamakuru w’imyidagaduro witwa Farida Mdee yagize ati: “Iyo umuziki uhuzwa na politiki, uba ushobora kuzamo umwijima. Ibi bishobora gusubiza inyuma urwego rw’imyidagaduro rwari rumaze imyaka rwigaragaza ku ruhando rwa Afurika.”

Abamamaje Samia Suluhu bibasiwe bikomeye
Abahanzi bakomeje muri Tanzania batangiye guhunga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *