AmakuruUtuntu n'utundi

Tanzania:Abahanzi bashyigikiye Samia Suluhu bari mu kangaratete

Mu gihugu cya Tanzania hakomeje imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana amatora y’umukuru w’igihugu, nyuma y’uko bamwe mu barwanashyaka batishimiye uburyo Perezida Samia Suluhu Hassan yakoresheje ububasha bwe mu gufunga abo bahanganye mu matora.

Abigaragambya benshi biganjemo urubyiruko bari kwigaragambya mu buryo bukomeye,batwika impapuro z’amatora, sitasiyo za Polisi ndetse n’ibikorwa by’abacuruzi bazwi bashyigikiye Samia Suluhu.

Mu bikorwa biherutse kugaragara, iduka ry’umuhanzi Juma Jux rifite agaciro ka miliyoni 700 ryatwitswe, kimwe n’inzu icuruza ibikoresho bya ‘Electronics’ ya Billinas ndetse na resitora ya Shilole.

Aba bahanzi bose bashinjwa gushyigikira ubuyobozi bwa Samia.

Iyi myigaragambyo ikomeje gukura, ikaba itera impungenge ku mitungo y’abandi bahanzi bakomeye barimo na Diamond Platnumz, usanzwe azwiho gutangaza ubutumwa bushyigikira Perezida Samia ku mbuga nkoranyambaga.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amagambo y’urwango asaba abaturage kwirinda ibikorwa bya Diamond, aho bamwe bandika bati “Boycott Diamond Platnumz” cyangwa “Twigumure, Twange Diamond Platnumz.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *