AmakuruUbukungu

U Rwanda rwahangiye imirimo miliyoni 1,7 hagati ya 2017 na 2024

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, yatangaje ko kuva mu 2017 kugeza mu 2024, mu Rwanda hashyizweho imirimo isaga miliyoni 1,7, aho hejuru ya miliyoni 1,4 muri yo yahawe urubyiruko.

Ibi yabivuze ku wa 20 Ukwakira 2025, ubwo yagezaga raporo ku Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu mu Nteko Ishinga Amategeko, isuzumaga ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abageze mu zabukuru.

Minisitiri Nkulikiyinka yasobanuye ko kugira ngo urubyiruko n’abageze mu zabukuru babashe kugira imibereho myiza bisaba kuba bafite umurimo ubateza imbere kandi ushobora kubahesha ubushobozi bwo kwihaza.

Yavuze ko nk’uko ubushakashatsi bwa EICV 7 (Ubushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda) bubigaragaza, abaturage barenga miliyoni 1,5 bamaze kuva mu bukene, naho igipimo cy’ubukene kigabanukaho 12,4% mu byiciro byose by’abaturage.

Yagize ati: “Imibereho myiza y’abaturage ishingira ku kazi keza. Kugira ngo abantu bagire ubuzima bwiza mu zabukuru cyangwa bakiri bato, bisaba ko bagira imirimo ibateza imbere, kuko imibereho myiza n’akazi byuzuzanya.”

Yongeyeho ko hagati ya 2017 na 2024 mu gihugu hashyizweho imirimo 1.732.770, aho 85% byayo yahanzwe urubyiruko, bigaragaza uruhare runini rwabo mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo muri Gicurasi 2025 igaragaza ko Abanyarwanda bafite imyaka 16 kuzamura bemerewe gukora akazi ari miliyoni 8,5. Muri bo, miliyoni 4,5 bafite akazi, mu gihe abarenga ibihumbi 710 bari mu bashomeri, naho abandi miliyoni 3,2 batari ku isoko ry’umurimo, barimo abanyeshuri n’abageze mu zabukuru.

Raporo ya EICV 7 yerekana ko mu bageze mu zabukuru, 21% by’abafite imyaka 66 kuzamura bakiri mu bukene, 24% by’abafite imyaka 56–65, na 28% by’abari hagati ya 46–55 nabo bari mu cyiciro cy’ubukene.

Senateri Dusingizemungu Jean Pierre yasabye ko ibigo n’inzego bireberera abakozi byakongera imbaraga mu gutegura abenda kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, kugira ngo bazabone uko bakomeza kubaho neza nyuma yo guhagarika akazi.

Yagize ati: “Guherekeza abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa kubategurira gahunda zibafasha kubaho neza nyuma y’akazi ntabwo bikorwa bihagije. Hari abageze mu zabukuru batakenera cyane amafaranga, ahubwo bakeneye n’ibindi byabafasha gukomeza kugira uruhare mu buzima bw’igihugu.”

Yatanze urugero rwo muri kaminuza yigagamo, avuga ko abarimu bageze mu zabukuru bakunze gusubira ku ntebe y’ishuri cyangwa gukora ubushakashatsi, bikabafasha kuguma mu buzima bw’umurimo no kwagura ubumenyi bwabo.

Minisitiri Amb Nkulikiyinka yavuze ko imirimo ihangwa mu Rwanda ifasha guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda barimo n’abageze mu zabukuru
Senateri Dusingizemungu (iburyo) yavuze ko ibigo bikwiye gushyira imbaraga mu gutegura abantu begereje kujya mu kiruhuko cy’izabukuru
Perezida wa Komisiyo, Senateri Umuhire Adrie na Kanziza Epiphanie bafatanyije kuyobora ikiganiro

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *