MINEMA iraburira ku mvura nyinshi ishobora gutera ibiza mu mpera z’Ukwakira
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2025 hateganyijwe imvura nyinshi ishobora gutera imyuzure, inkangu n’inkuba, isaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda no gukurikiza inama z’inzego zibishinzwe.
Mu butumwa bwatanzwe n’iyi Minisiteri, hagaragajwe ko kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 31 Ukwakira, imvura ishobora kwiyongera ku kigero gishobora guteza ibiza, bityo abaturage bakwiye kwitwararika no kugenzura aho batuye.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyari cyamaze gutangaza ko muri uku kwezi k’Ukwakira, imvura iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa izigaragara cyane mu duce tumwe tw’igihugu, cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru.
Meteo Rwanda ivuga ko igihe cy’umuhindo kizagera ku musozo mu Ukuboza 2025, aho imvura iri hagati ya milimetero 250 na 300 izagwa mu bice byinshi by’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, mu gihe ahandi hagomba kwitega hagati ya milimetero 200 na 250.
Abaturage barasabwa gukurikiza amabwiriza ajyanye no gukumira ibiza no kwirinda ingaruka z’imvura nyinshi n’umuyaga, cyane cyane abatuye mu duce dusanzwe dukunze kugaragaramo inkangu n’imyuzure.
Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko hagati ya 2014 na 2023, ibiza byahitanye abantu 1,595, abandi 2,368 bagakomereka. Muri bo, inkuba zishe 538, inkangu 425, imyuzure 307, naho imvura nyinshi yica 315, mu gihe umuyaga mwinshi wahitanye 10.
