AmakuruUbukungu

U Rwanda rugiye kongera inganda n’ishoramari mu byuma, amabuye y’agaciro na peteroli

Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 izibanda ku bikorwa bishya by’ishoramari bigamije kuzamura ubukungu bw’igihugu no kwagura urwego rw’inganda.

Iyi gahunda igaragara muri raporo ngarukamwaka ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) isobanura uko ubukungu buhagaze n’ibyitezwe mu gihe kiri imbere.

Minisiteri yatangaje ko u Rwanda rufite intego yo kongera agaciro k’ibicuruzwa byoherezwa hanze bikagera kuri miliyari 4.9$ mu 2026, uvuye kuri miliyari 4.2$ mu mwaka wa 2024/2025.

Ibyo bizagerwaho binyuze mu guteza imbere inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, izikora amavuta yo kurya, ibikoresho by’ubwubatsi n’amabuye y’agaciro.

Mu mishinga ikomeye yitezweho gufasha iyi ntego harimo uruganda rushya rwa A1 Iron & Steel ruherereye mu cyanya cy’inganda cya Musanze, ruzajya rutunganya ibyuma byifashishwa mu bwubatsi nka Fer à béton, Wire rod, Flat bar, na I-Beam.

Hari n’uruganda rwa Rwanda Mountain Ceramics ruri mu Karere ka Muhanga ruzajya rukora amakaro mu ibumba ryaho. Ruzatwara miliyoni 60$ z’ishoramari, rukazaha akazi abantu barenga 200 ku buryo buhoraho.

Mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hitezwe uruganda rwa Golden Tree Mining rw’ikigo cy’i Dubai ruzajya rutunganya Tantalum, Lithium na Niobium. Ruzaba rumwe mu nganda zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu rwego rw’inganda zifite aho zihuriye n’inyubako, CIMERWA izubaka uruganda rushya rukora clinker mu Karere ka Musanze, rugamije kugabanya amafaranga igihugu gitakazaga ruvana iyi nyunganiramiti mu mahanga—asaga miliyoni 4.5$ buri kwezi.

Ikindi gikorwa gikomeye ni icyanya cy’inganda cyahariwe ibikomoka ku mpu kizubakwa i Bugesera. Giteganyijwe gufasha mu kongerera agaciro impu zoherezwa hanze zidatunganyijwe.

MINICOM ivuga ko iterambere ry’inganda rizamuka rigere kuri 10% muri 2025/26, riturutse kuri 3% mu 2024/25. Ubu inganda zitunganya ibyo kurya zigize 24% by’urwego rwose rw’inganda, iz’ibinyobwa 29%, iz’ibikoresho by’ubwubatsi n’imashini 8%, naho izikora imyenda n’ibikomoka ku mpu zikagira 8%.

Mu rwego rw’ingufu, u Rwanda rugiye kongera ubushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peteroli bugere kuri litiro miliyoni 320 mu myaka ibiri iri imbere, buvuye kuri miliyoni 110. Ubu bushobozi bushya buzubakwa binyuze mu mishinga y’ububiko bushya mu bice bitandukanye by’igihugu.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko u Rwanda rushaka guha amahirwe abashoramari bashaka gushora imari mu bubiko bwa peteroli, aho inyungu kuri litiro imwe izazamuka ikava kuri 8 Frw ikagera hagati ya 12 Frw na 14 Frw.

Mu mwaka wa 2024/25, igihugu cyatanze miliyari 637$ mu kugura ibikomoka kuri peteroli, bikaba byaravuye kuri miliyari 636$ mu mwaka wabanje.

Iyi gahunda yose igamije gushyigikira icyerekezo cya Leta cyo kongera umusaruro w’inganda, guteza imbere ishoramari rishingiye ku mutungo kamere no kugabanya icyuho mu bucuruzi mpuzamahanga.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *