Utuntu n'utundi

Kuki kwita ku ruhago ari ingenzi ku buzima bwawe?

Biroroshye ko umuntu ashobora kwirengagiza ubuzima bw’uruhago kugeza ubwo rutangiye gutera ibibazo by’ubuzima.

Uru rugingo ruto, rufite ishusho isa n’“umupira” cyangwa “ballon”, ruherereye mu nzira yo hepfo y’umuyoboro w’inkari (urinary tract). Uruhago ni rwo rubika inkari zivuye mu mpyiko mbere y’uko zisohoka mu mubiri binyuze mu mura muto w’inkari (urethra).

Mu buzima busanzwe, uruhago rukora mu buryo bwitonze ariko bw’ingenzi cyane: rufasha umubiri gukuraho imyanda iboneka mu nkari, kandi rukagira uruhare mu kuringaniza amazi n’imyunyu ngugu mu mubiri.

Iyo rukora neza, umuntu ashobora kugira ubuzima bwiza, adafite impungenge zo kumva yihagarika buri kanya cyangwa kugira uburibwe.

Ariko iyo umuntu atita ku buzima bw’uruhago, bishobora gutera ingaruka nyinshi zirimo kubura amahwemo, kwandura kenshi mu nzira y’inkari (urinary tract infections), no kugira ikibazo cyo kutabasha kugenzura inkari (urinary incontinence).

Ibi byose bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa buri munsi, bigatuma umuntu yumva atisanzuye kandi agatakaza icyizere.

Mu bihe bimwe na bimwe, kwirengagiza ibimenyetso by’ibibazo by’uruhago bishobora no kugera ku rwego rukomeye, nko kuba umuntu yagira kanseri y’uruhago (bladder cancer), indwara ikomeye kandi ikenera kuvurwa hakiri kare.

Ni yo mpamvu, kimwe n’uko twita ku mutima n’ibihaha, tugomba no kwita ku ruhago. Kunywa amazi ahagije, kwirinda kureka inkari igihe kirekire, no kujya kwivuza hakiri kare igihe wumva uburibwe cyangwa impinduka mu buryo wihagarikamo, ni bimwe mu bikorwa byoroshye ariko bifite akamaro gakomeye mu kurinda uru rugingo rufite inshingano y’ibanze mu buzima bwacu.

Kwita ku ruhago ni ukwita ku buzima bwawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *