AmakuruIkoranabuhangaPolitiki

Afurika ikeneye kwihutisha ikoranabuhanga ngo yirinde gusigara inyuma — Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko igihe Afurika itakora ibikenewe ngo izibe icyuho mu guhuza abantu no guteza imbere ikoranabuhanga, izakomeza gusigara inyuma ugereranyije n’ibindi bice by’Isi.

Ibi yabivuze ku wa 21 Ukwakira 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y’Ikoranabuhanga yiswe Mobile World Congress (MWC), iri kubera i Kigali mu gihe cy’iminsi itatu. Iyo nama yateguwe n’Umuryango GSMA (Global System for Mobile Communications Association), uharanira iterambere ry’ikoranabuhanga rikoresha telefone.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushyira imbere ikoranabuhanga nk’intwaro yo guhuza abaturage no guteza imbere imibereho myiza. Yibukije ko mu myaka yashize, Afurika yavuye kure aho itari ifite uburyo bwo kwihuza, ariko ubu telefone ngendanwa n’interineti byahinduye byinshi mu bukungu n’imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Ubu telefone n’umuyoboro mugari w’itumanaho byabaye iby’ibanze mu buzima bwa buri munsi, bigira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi, uburezi n’imari. Urugero rwiza ni Mobile Money.”

Perezida Kagame yagarutse no ku ruhare rwa Mobile Money mu guteza imbere ubukungu, aho mu myaka 10 ishize byinjije asaga miliyari 1000 z’amadolari muri Afurika, kandi abarenga miliyoni 700 bahabwa serivisi z’imari banyuze kuri telefoni.

Yavuze ko uburyo nk’ubu bwatangiye bugamije gufasha abatari bashobora kubona serivisi za banki, ariko bwaje kuba uburyo mpuzamahanga bwo kwimakaza serivisi z’imari zigarukira kuri bose.

Yanashimangiye ko izi gahunda zafashije cyane ibigo bito n’abacuruzi bato, by’umwihariko abagore n’urubyiruko rwo mu byaro, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu rusange.

Ati: “Ibi bigaragaza ko udushya tudakwiye gushingira ku gice kimwe cy’Isi gusa, ahubwo twagakwiye gusaranganywa kugira ngo buri wese abigiremo uruhare.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku buryo iterambere ry’ikoranabuhanga riri kuvumbura amahirwe mashya binyuze mu bwenge buhangano (AI), imikoranire hagati y’abantu n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, byose bigamije kongera umusaruro n’ubukungu.

Ariko yaburiye ko nubwo Afurika imaze gutera intambwe, umubare w’abaturage bafite amahirwe yo gukoresha iryo koranabuhanga ukiri muto cyane ugereranyije n’ahandi ku Isi. Yagize ati: “Nidutabira gukora ibikenewe, iri tandukaniro rizakomeza kwaguka.”

Yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo kugeza ubumenyi n’ubushobozi mu by’ikoranabuhanga kuri bose, kugira ngo ntawe usigare inyuma.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeje kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi, binyuze mu mishinga y’ikoranabuhanga irimo guteza imbere Artificial Intelligence, kongera ubushakashatsi no kubaka ubushobozi bw’abaturage mu rwego rwo kunoza serivisi.

Yibukije ko gukorera hamwe hagati ya guverinoma, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa ari ingenzi mu gushyiraho politiki n’ibikorwa byoroshya guhanga udushya.

Yasoje ashimangira ko kwimakaza iryo koranabuhanga bizatuma ibikorwa byo guhererekanya amafaranga n’amakuru byambukiranya imipaka bikorwa mu buryo bwizewe, bigatuma ubukungu bwa Afurika bukura kandi buhuzwe.

Yongeyeho ko ibikorwa bya Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango mpuzamahanga mu guteza imbere isoko rimwe rishingiye ku ikoranabuhanga bizafasha Afurika kugira ijambo rikomeye ku rwego rw’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *