AmakuruUtuntu n'utundi

Wa mupasiteri wagaragaye ashuka abakiristo kujyana miliyoni mu rusengero ngo badapfa yafashwe

Nyuma y’amashusho amaze iminsi acicikana kuri murandasi,Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugabutumwa ashuka abakiristo ngo bazajyane miliyoni mu rusengero kugira ngo badapfa, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, bamaze kumuta muri yombi.

Nk’uko byagaragaraga mu mashusho,uyu mupasiteri, yashukaga aba bakirisito yitwaje ubuhanuzi abagaragariza ko kujyana amafaranga mu rusengero ari ukwikuraho urupfu.

Ifungwa rya Bucyanayandi ryemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu butumwa bwanyujijwe kuri X kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025.

RIB ivuga ko uyu wiyita umuvugabutumwa yateraga abantu ubwoba, abasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by’urupfu, indwara, cyangwa ngo bakubirwe inshuro eshanu ibyo batanze nk’ituro.

Yagize ati: “RIB na Polisi barasaba Abanyarwanda kudaha agaciro inyigisho nka ziriya zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse no kubayobya; ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere.”

Bucyanayandi yagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga asaba umuntu kuzana Miliyoni yabikuje kuri Banki ngo ayazane mu nzu y’Imana, maze Imana imukurireho urupfu.

Yagize ati:“Ndimo ndabona isanduku mu rugo iwawe”.

Yanagaragaye abwira abakirisitu gukora mu mufuka bakazamura ibyo bafite byose bakabizana maze ngo mu gihe gito Imana ikabakubira gatanu.

RIB na Polisi bihanangirje abantu bose bihisha mu buhanuzi bagamije kwiba ndetse no kuriganya abantu ko batazihanganirwa.

Bucyanayandi afungiye kuri Station ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *