AmakuruPolitiki

Gicumbi : Hatashywe ikiraro cyo mu kirere cyatwaye asaga Miliyoni 160

Abaturage bavuga ko iki kiraro cyatashwe kije gucyemura ikibazo cy’umugezi wa Warufu wajyaga wuzura cyane mu gihe cy’imvura bagahagarika ingendo zabo, gusa kuri ubu bashimangira ko cyamaze kubonerwa umuti, nyuma y’uko hari abagwagamo ndetse bamwe bakahaburira ubuzima.

Bavuga ko ndetse kizacyemura ikibazo cy’ubuhahirane cyabonekaga hagati yabo n’indi mirenge byegeranye, harimo imirenge ya Bwisigye, Rukomo na Nyamiyaga.

N’igikorwaremezo bavuga ko cyaje gikenewe cyane kuko cyari imbogamizi ku banyeshuri bahanyura bajya kwiga ndetse n’abaturage bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Ruvune.

Sekanyange Emmanuel uhaturiye avuga ko ari amateka bishimiye kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025, ndetse ko batazibagirwa impinduka z’iterambere bagezeho.

Manizabayo Ange we avuga ko kizajya gihuza imirenge ya Ruvune, Bwisigye , Rukomo na Nyamiyaga kuko byari byarabaye ihurizo ku bahanyura cyane cyane mu gihe imvura iba yaguye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba abaturage kurushaho kubungabunga ibikorwaremezo by’iterambere bagezwaho, bakarushaho kubisigasira kuko biba byaratwaye ubushobozi butandukanye hagamijwe kubashyigikira mu iterambere no gukumira imbogamizi baba bafite mu mirenge batuyemo.

Ati :”Tumaze gutaha ibiraro byo mu kirere bigera k’umunani, ariko twese dusabwe kubirinda kuko ikigamijwe ari ukuzamura iterambere ry’Akarere kacu, Turashima umufatanyabikorwa Bridges to Prosperity dukorana umunsi ku munsi, ariko namwe baturage ntimuzumve ko ikiraro ari icy’abafatanyabikorwa ahubwo mugifate neza mukibungabunge nk’icyanyu “.

Iki kiraro cyatashwe cyatwaye agera kuri Miliyoni 163.657. 691 hakaba hamaze gukoreshwa Miliyoni 989 ku biraro umunani bimaze kubakwa mu karere ka Gicumbi mu gihe cy’imyaka irindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *