AmakuruUbuzima

UNDP ishimangira uruhare rw’urubyiruko mu guhindura Afurika hishingiye ku ikoranabuhanga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Madamu Nema Taiba Chinbuah, wungirije uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) muri Afurika, yitabiriye ikiganiro cyabereye mu nama ya Africa Health Tech Summit 2025 (AHTS2025) cyagarukaga ku nsanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko mu bikorwa: Guhanga ejo ha Afurika hishingiye ku ikoranabuhanga mu buzima(Youths in Action: Shaping Africa’s Digital Health Future)”.

Mu ijambo rye, Nema Taiba yagaragaje ko urubyiruko rwa Afurika rufite amahirwe n’ubushobozi budasanzwe mu guhanga ibisubizo byizewe kandi birambye ku bibazo byugarije sisitemu z’ubuzima ku mugabane.

Yavuze ko UNDP ibona gushora imari mu bitekerezo n’ubuhanga by’urubyiruko nk’imwe mu nzira zikomeye zo kubaka sisitemu z’ubuzima zishoboye, zishingiye ku baturage kandi ziramba.

Madamu Taiba yagarutse ku mushinga wa TimbuktooAfrica, gahunda ya mbere y’ubushobozi n’udushya muri Afurika igamije kubaka innovation ecosystem ihuza ibihugu byose bya Afurika mu guteza imbere ibisubizo by’ubuzima bishingiye ku rubyiruko.

Iyi gahunda yihariye igamije gutanga imbaraga ku rubyiruko rw’abahanga n’abashakashatsi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’izindi nzego z’ingenzi, hifashishijwe ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bugezweho.

Mu butumwa bwe, Nema Taiba yashimangiye ko “gushora imari mu rubyiruko rufite udushya ni ugushora imari mu kubaka sisitemu z’ubuzima zishingiye ku baturage kandi zirambye.”

Yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rufite ubushobozi bwo guhindura uburyo serivisi z’ubuzima zitangwa, rugakoresha ikoranabuhanga mu kongera imikorere myiza, kugabanya ibiciro, no kongera kugerwaho n’abaturage benshi cyane cyane mu bice by’icyaro.

UNDP imaze igihe ishyira imbere ibikorwa bigamije gushyigikira impinduka mu nzego z’ubuzima, binyuze mu bufatanye n’ibihugu bya Afurika, inzego z’abikorera n’imiryango y’urubyiruko.

Ibi bikorwa byose bigamije guharanira ko Afurika ifite sisitemu y’ubuzima ihamye, ikoresha neza amakuru n’ikoranabuhanga mu gucunga no gukurikirana ubuzima bw’abaturage.

Inama ya AHTS2025 yabaye urubuga rw’ingenzi rwo guhuza abashakashatsi, abayobozi mu by’ubuzima, abikorera ndetse n’abahanga mu ikoranabuhanga, mu kungurana ibitekerezo ku buryo Afurika yakoresha ikoranabuhanga mu guhindura ubuzima bw’abaturage bayo.

UNDP irahamagarira Afurika gushyira urubyiruko ku isonga mu mpinduka z’ubuzima, kuko aribo bafite ubushobozi bwo guhanga ibisubizo bishya biganisha ku buzima bwiza, butekanye kandi burambye ku mugabane.

Inama ya AHTS2025 yabaye urubuga rw’ingenzi rwo guhuza abashakashatsi, abayobozi mu by’ubuzima, abikorera ndetse n’abahanga mu ikoranabuhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *